RUHAGOYACU.com

Mukunzi Christophe ntari mu bakinnyi 14 b’ikipe y’igihugu Umutoza Bitok ajyana mu Misiri

Umutoza Paul Bitok yashyize ahagaragara abakinnyi 14 bagize ikipe y’igihugu ya Volleyball bagomba kwitabira shampiyona ya Afurika izabera Mumisiri, ariko ntibarimo Mukunzi Christophe wari usanzwe ari Kapiteni w’iyo kipe.

Umutoza Paul Bitok yatangaje ko nyuma y’imyitozo ikipe ye yari imazemo igihe ubu abakinnyi bose bari ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’uko bari bameze mu mikino y’akarere ka gatanu n’ubwo Mutabazi Yves yatinze kugera mu ikipe bitewe n’uko yari yaragiye mu igeragezwa, kimwe na Yakan Laurence gusa ngo nta mbogamizi kuko aho bari bari batari bicaye ubusa.

Ntagengwa Olivier kapiteni mushya w'ikipe y'igihuguNtagengwa Olivier kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu

Indi mpinduka yagaragaye muri iyi kipe ni uko igiye idafite Mukunzi Christophe wari umaze igihe ari kapiteni wayo, uyu akaba yarabonye ikipe akinira nk’uwabigize umwuga, bikaba bitamukundira kwitabira shampiyona nyafurika.

Umutoza Bitok azaba yungirijwe na Mutabazi Elia wari umutoza wungirije wa kabiri mu mikino y’akarere ka gatanu, iyi kipe ikazahaguruka mu Rwanda ku cyumweru yerekeza mu Misiri aho izakina irushanwa rizaba ririmo amakipe ane arimo abiri yo muri icyo gihugu ndetse n’ikipe y’igihugu ya Libya.

Umutoza Bitok yatangarije RuhagoYacu ko iryo rushanwa rizatangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha, rikazamufasha kurushaho kwitegura kuko azarikina nk’imikino ya gicuti.

"Imyitozo iri kugenda neza, iki ni cyumweru cya gatatu, aho turi gukora imyitozo idufasha kubona ikipe tujyana mu Misiri."

"Intego yacu ya mbere ni ukujya mu gikombe cy’Isi, tuza mu makipe atatu ya mbere azahagararira Afurika."

’’Intego yacu ya kabiri ni uko ikipe yacu isa naho ari nshya tuyubaka , ikamenyerana."

Imyitozo ngo yarakajijweImyitozo ngo yarakajijwe

Ku ruhande rwa kapiteni w’ikipe y’igihugu; Ntagengwa Olivier yavuze ko abakinnyi bose bahari ndetse imyitozo iri kugenda neza.


"Nkurikije imyitozo turi gukora, navuga ko ari myiza idutegura kuzahangana n’ikipe z’abarabu kandi twizeye ko tuzitwara neza."

"Tuzi ko hazagenda amakipe atatu, twari ku mwanya wa kane muri Afurika, ubu turifuza kuzaza muri ayo makipe atatu azajya mu gikombe cy’Isi."

U Rwanda ruzaba ruhanganye n’ibindi bihangange muri Afurika muri iyi mukino birimo Tunisia, Algeria, Morocco, Cameroon na Kenya.

Amakipe atatu azaba aya mbere muri iyi mikino yo mu Misiri, akazahita yerekeza muri shampiyona y’isi iteganyijwe mu mwaka utaha wa 2018.

Urutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza mu Misiri:

1. Mutabazi Bonijuru Bosco
2. Yakan Laurence Guma
3. Nshimiyimana Robert
4. Mutabazi Yves
5. Muvara Ronald
6. Rwigema Simeon
7. Cyusa Irene Jacob
8. Nsabimana Mahoro Yvan
9. Muvunyi Alfred
10. Ntagengwa Olivier
11. Musoni Fred
12. Murangwa Nelson
13. Akumuntu Kavalo Patrick
14. Sibomana Placide ’Madson’

Passeurs b'ikipe y'igihuguPasseurs b’ikipe y’igihugu

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru