RUHAGOYACU.com

Madison, Flavien na Marshal mu bakinnyi batandatu bashya REG VC yasinyishije

Sibomana Placide ‘Madison’ wakiniraga Al-Gharafa Sports Club yo muri Qatar, Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshal bakinaga muri Gisagara VC, bari mu bakinnyi batandatu b’inkorokoro ikipe ya REG Volleyball Club yasinyishije ngo bayifashe kuba mpatsamakipe.

Umutoza wa REG VC, Jean Paul Mana yatangarije RuhagoYacu ko intego ari ukubaka ikipe ikomeye kandi ihoraho, izatuma begukana ibikombe bitandukanye bityo bakaba mpatsamakipe muri Volleyball y’u Rwanda.

Ati “Intego yacu ni ukubaka ikipe ikomeye kandi ya itwara ibikombe, ndizera ko tuzarushaho kwitwara neza muri shampiyona. Twasinyishije abakinnyi beza kandi ikituraje ishinga ni ukujya dutsinda buri mukino.”

Sibomana Placide Madison yari amaze igihe akina muri QatarSibomana Placide Madison yari amaze igihe akina muri Qatar

Abandi bakinnyi REG VC yasinyishije ni Rwigema Simon ukina mu ikipe y’igihugu akaba yakinaga muri Rusumo High School mu cyiciro cya kabiri, Helve Martial Inkoramutima wakinaga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis de Karubanda na Sylveste Ndayisaba wakinaga muri Kirehe.

REG VC yavutse mu mwaka ushize, ndetse shampiyona ya 2017 ni yo ya mbere iyi kipe yari ikinnye, ikaba yarayisoreje ku mwanya wa karindwi, mu gihe igikombe cyegukanywe na Gisagara VC n’aho Carre d’As igatwarwa na Kirehe VC.

Ndamukunda Flavien yari kapiteni wa Gisagara VCNdamukunda Flavien yari kapiteni wa Gisagara VC

REG VC ishaka kuba indahangarwa muri VolleyballREG VC ishaka kuba indahangarwa muri Volleyball

Madison ni we wabaye 'Best Blocker' muri Zone 5Madison ni we wabaye ’Best Blocker’ muri Zone 5

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru