RUHAGOYACU.com

Ikipe y’igihugu yitegura igikombe cya Afurika yakiriye abakinnyi babiri b’ingenzi

Kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Yakan Lawrence ndetse na Yves Mutabazi watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri uyu mukino, barangije gusanga bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura igikombe cya Afurika kizabera i Cairo mu Misiri ku matariki ya 28-30 Ukwakira uyu mwaka.

Yakan Lawrence w’imyaka 30 yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu avuye mu ikipe ya Oita Miyoshi Weisse Adler yo mu Buyapani mu gihe Yves Mutabazi yarimo akora igeragezwa mu ikipe ya Iraklis Halkida VBC yo mu Bugereki.

Mahoro Yvan ni umwe mu bamaze iminsi mu myitozoMahoro Yvan ni umwe mu bamaze iminsi mu myitozo

Ikipe y’igihugu, imaze iminsi ikora imyitozo ikomeye yitegura iri rushanwa nyafurika yakaniye kuzitwaramo neza.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok, yadutangarije ko iyi shampiyona nyafurika bizeye kuzayitwaramo neza cyane ko abakinnyi bamaze kuzamura urwego rwabo ugereranyije n’uko bari bahagaze muri Zone V.

Abasore ba Bitok bizeye kuzihagararaho i CairoAbasore ba Bitok bizeye kuzihagararaho i Cairo

U Rwanda ruzaba ruhanganye n’ibindi bihangange muri Afurika muri uyu mukino birimo Tunisia, Algeria, Morocco, Cameroon na Kenya.

Amakipe atatu azaba aya mbere muri iyi mikino yo mu Misiiri, akazihita yerekeza muri shampiyona y’isi iteganyijwe mu mwaka utaha wa 2018.

Murenzi Nelson na we aritezwe i CairoMurenzi Nelson na we aritezwe i Cairo

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru