RUHAGOYACU.com

Gisagara yiteguye kwitwara neza mu marushanwa nyafurika nyuma yo gusinyisha Murangwa n’abanyamahanga babiri

Umutoza w’ikipe ya Gisagara Nyirimana Fidele asanga abakinnyi batatu baheruka gusinyira iyi kipe hari kinini bazafasha mu marushanwa atandukanye bazitabira, arimo imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, yarangije kwibikaho abakinnyi batatu barimo Murangwa Nelson wasinye umwaka umwe avuye mur Tricolorul LMV Ploiesti yo muri Romania.ndetse n’abandi bakinnyi babiri baturutse hanze y’u Rwanda Ongom Ivan Bob wavuye muri Sports S muri Uganda, na Nicolas Matui bakuye muri Water Club muri Kenya.

Murangwa Nelson ni umwe mu bakinnyi beza mu RwandaMurangwa Nelson ni umwe mu bakinnyi beza mu Rwanda

Aba bakinnyi bombi bo basinye imyaka ibiri, bari butangirane n’abandi imyitozo izakorwa mu cyumweru gitaha, bitegura umwaka mushya wa shampiyona uzatangira tariki ya 13 Mutarama 2017.

Aganira na RuhagoYacu, umutoza wa Gisagara Nyirimana Fidele yadutangarije ko bizera ko aba bakinnyi hari kinini bazafasha iyi kipe yo mu majyepfo.

Yagize ati: “Aba bakinnyi duheruka kugura ni beza. Twabazanye kugira ngo bagire icyo bongera mu ikipe aho twizera ko bazadufasha mu mwaka mushya wa shampiyona wiganjemo imikino myinshi”.

Gisagara uretse aba bakinnyi, yanibitseho abandi batandukanye barimo Vincent Dusabimana Gasongo na Eugene Tuyishimire bakuye muri UNIK na Yves Niyonkuru hamwe na Peter Bigirimana bakiniraga REG umwaka ushize. Gisagara kandi ikaba yaranazanye umutoza Nyirimana Fidele wahoze muri Kirehe.

Cavalo na mukuru we Flavien bari mu basohotse muri Gisagara uyu mwakaCavalo na mukuru we Flavien bari mu basohotse muri Gisagara uyu mwaka

Aba ariko bakaba na bo bakaba baratakaje abakinnyi bafite amazina nka Pierre Kwizera Marshall na Flavier Ndamukunda berekeje muri REG na Patrick Kavalo Akumuntu wagiye mu ikipe ya UTB.

Iyi kpe yashinzwe umwaka ushize, yashoboye kwibikaho igikombe cya shampiyona aho yon a Rwanda Revenue y’abagore zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya Champions League yo muri Volleyball.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru