RUHAGOYACU.com

APR yihariye ibihembo ubwo Tele 10 yashimiraga abahize abandi muri Volleyball

Tele 10 Group ibinyujije mu kigo cyayo cya Radio/TV10 hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, baraye batanze ibihembo ku bantu bitwaye neza mu mukino wa Volleyball mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 uheruka gusozwa n’irushanwa rya Carre d’As.

Uyu muhango wabereye kuri Tele 10 ku Gishushu, wari witabiriwe n’abakinnyi n’abatoza muri uyu mukino wongeyeho abayobozi bayo hamwe n’abasifuzi, mu gihe hanagaragaye abandi bayobozi barimo Bugingo Emmanuel diregiteri w’imikino muri Minisiteri ya Siporo, hakaza Amb Munyabagisha Valens uyobora Komite Olimpike hamwe n’abayobozi b’uturere bungirije muri Gisagara na Kirehe.

Me Kizito Safari, Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi ya Radio/TV10 ageza ijambo ku bari bakurikiye umuhangoMe Kizito Safari, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Radio/TV10 ageza ijambo ku bari bakurikiye umuhango

Mu bihembo byatanzwe urebye ikipe ya APR Volleyball Club ni yo yabyungukiyemo dore ko yaje gutwara igihembo cy’ikipe y’umwaka mu bagabo no mu bagore, mu gihe umukinnyi wayo Mutabazi Yves na we yaje guhembwa nk’uwahize abandi, MVP mu bagabo.

Ibi amakipe ya APR akaba yabigezeho nubwo nta nimwe yegukanye shampiyona uyu mwaka, gusa APR y’abagore ikaba yaregukanye irushanwa ryo kwibuka, GMT, mu gihe APR y’abagabo na yo yegukanye irushanwa nk’iri ndetse ikanongeraho igikombe yakuye muri Uganda mu irushanwa ritegurwa na KAVC.

Nyirimana Fidele wahoze atoza Kaminuza y’u Rwanda na Rayon Sports VC ni we waje gutorwa nk’umutoza w’umwaka mu bagabo kubera akazi keza yakoze muri Kirehe.

Umushyitsi mukuru yari Bugingo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Siporo muri MINISPOC wari kumwe na Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Senateri Munyabagisha ValensUmushyitsi mukuru yari Bugingo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Siporo muri MINISPOC wari kumwe na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Senateri Munyabagisha Valens

Ibihembo byatanzwe, abakinnyi bahize abandi mu byiciro byose buri umwe yahawe Igikombe, Igikapu kirimo imyenda(Training), Inkweto za siporo, Genouillere(agafata mu mavi) ndetse na Kit Complet ya DSTV.

Abatoza n’abasifuzi bitwaye neza bo bahembwe yahawe Igikombe, Igikapu kirimo imyenda(Training), Inkweto za siporo, Genouillere(agafata mu mavi) ndetse na Kit Complet ya CANAL + buri umwe, mu gihe amakipe yo yahawe igikombe, imyenda yo gukinana ikipe yose, imipira 4 yo gukina (Mikasa), Urushundura rwo gukiniraho (Fillet) ndetse na Kit Complet ya CANAL+.

Kuri ibi bihembo kandi hiyongereyeho guhemba uturere tubiri twagaragaje imbaraga mu guteza imbere volleyball Akarere ka Gisagara kahawe igikombe gashimirwa guteza imbere umukino wa volleyball ndetse kakanubaka Gymnase ,mu gihe karere ka Kirehe na ko kahawe igikombe gashimirwa imbaraga gashyira muri siporo muri rusange na Volleyball by’umwihariko kandi gakoresheje abavuka aho bakiri bato.

Ibirori byo gutanga ibihembo byari byitabiriwe n'Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance DenysIbirori byo gutanga ibihembo byari byitabiriwe n’Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys

Umutoza Paul Bitok na we yahawe igikombe, Imyenda ya Siporo n’inkweto za Siporo ashimirwa guteza imbere umukino wa Volleyball muri rusange na ho Lt Col Rugambwa Patrice ahabwa igikombe, Imyenda ya Siporo n’Inkweto za Siporo nk’umwe mu bayobozi wagerageje kugaragaza imbaraga mu gufasha umukino wa Volleyabll gutera imbere.

Uretse ibihembo byahawe abakinnyi n’umuryango wa Volleyball, FERWABA yahawe igikombe nk’ishyirahamwe ryagaragaje impano no kwita ku bakiri bato mu guteza imbere siporo mu Rwanda ,FERWACY ihabwa igikombe ishimirwa nk’ishyirahamwe ryagaragaje kwita ku bakinnyi n’umukino w’amagare muri rusange kandi rikaba intangarugero ku yandi mashyirahamwe.

Rwanda Cricket Federation yahawe igikombe nk’ishyirahamwe ryagaragaje kwigira no guhatanira ishema ry’igihugu n’abakinnyi kandi bivuye muri bo ubwabo.

FERWACY yahawe igikombe nk'ishyirahamwe ry'intangarugero mu mikorereFERWACY yahawe igikombe nk’ishyirahamwe ry’intangarugero mu mikorere

Ibihembo byatanzwe:

  • Umusifuzi w’umwaka mu bagore: UWANYIRIGIRA Beatrice
  • Umusifuzi w’umwaka mu bagabo: HARERIMANA Herman
  • Umukinnyi muto utanga icyizere mu bagore: MUNEZERO Valentine ukinira (IPRC Kigali)
  • Umukinnyi muto utanga icyizere mu bagabo: NDAHAYO Jean de Dieu (IPRC East)
  • Umutoza w’umwaka w’ikipe y’Abagore: NGENDAHAYO Eugène (GS Saint Aloys Rwamagana)
  • Umutoza w’umwaka w’ikipe y’Abagabo: NYIRIMANA Fidele (Kirehe VC)
  • Ikipe yatwaye shampiyona mu bagore: Rwanda Revenue Authority
  • Ikipe yatwaye shampiyona mu bagabo: Gisagara Volleyball Club
  • Ikipe yagaragaje guhatana kurusha izindi: Kirehe Volleyball Club
  • Ikipe y’umwaka mu bagore: APR Volleyball Club
  • Ikipe y’umwaka mu bagabo: APR Volleyball Club
  • Umukinnyi w’umwaka Serie B: Ndahayo Willy Cliff (GSO Butare)
  • Umukinnyi w’umwaka mu bagore: Mukandayisenga Benitha (GS Saint Aloys Rwamagana)
  • Umukinnyi w’umwaka mu bagabo (MVP): Mutabazi Yves (APR VC)

NDAHAYO Jean de Dieu ukinira IPRC-East ni we watowe nk'umukinnyi muto utanga icyizere mu bagaboNDAHAYO Jean de Dieu ukinira IPRC-East ni we watowe nk’umukinnyi muto utanga icyizere mu bagabo

Umusifuzi w'umwaka mu bagabo ni HermanUmusifuzi w’umwaka mu bagabo ni Herman

Uwanyirigira Beatrice na we yahembwe nk'Umusifuzi w'umwaka mu bagoreUwanyirigira Beatrice na we yahembwe nk’Umusifuzi w’umwaka mu bagore

Umutoza w'umwaka mu bagabo ni Nyirimana Fidele utoza Kirehe VCUmutoza w’umwaka mu bagabo ni Nyirimana Fidele utoza Kirehe VC

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru