RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 1-09-2014 saa 23:20'  -  Byarambabaje gusezererwa, ariko nzaguma aha nubake ikipe yazagira icyo ikora muri CHAN- Constantine  |  Yanditswe kuya 1-09-2014 saa 15:31'  -  Miliyoni hafi 4 z’amanyarwanda, kuri buri mukinnyi w’Amavubi, nubwo Congo izakomeza  |  Yanditswe kuya 1-09-2014 saa 14:20'  -  Sinshaka gukinira u Rwanda, sinkibyifuza na rimwe- Daddy Birori yihakana u Rwanda muri CAF  |  Yanditswe kuya 30-08-2014 saa 24:46'  -  U Rwanda nta bindi bihano ruzafatirwa, Daddy Birori we bishobora kumukomerera  |  Yanditswe kuya 30-08-2014 saa 20:51'  -  Congo irakomeje, ubujurire bw’u Rwanda buteshejwe agaciro
Real Madrid “icitsemo ibice” irakina na Barcelona kuri uyu wa gatatu
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size
  • Copa Del Rei: Real Madrid vs FC Barcelona 22h00’ Santiago Barnabeu

Ku saa yine z’ijoro I Santiago Bernabeu ku kibuga cya Real Madrid irahakirira FC Barcelona mu mukino ubanza w’igikombe k’igihugu cya Espagne.

Mbere yo gukina El Classico ariko, mu ikipe ya Real Madrd ngo haba havugwa kutumvikana hagati y’umutoza w’iyi kipe Jose Mourrinho ndetse n’abakinnye be nkuko byatangajwe na Sara Carbonero umukobwa w’inshuti y’umukinnyi Iker Casillas kapiteni wa Real Madrid akaba n’umunyamakuru kuri televisiyo muri Espagne.

Sara yavuze ko ari ibanga riri mu ikipe ya Real Madrid ahagaragara kutumvikana hagati y’umutoza n’abakinnyi benshi batakimwifuza.

Umwuka mu ikipe ntago ari mwiza, birazwi ko abakinnyi batacyumvikana n’umutoza wabo pe. Ubu ngubu hari amakimbirane mu rwambariro ni ugutegereza tukareba niba bizarangira Josee Mourrinho agiye nyuma y’umwaka wa shampiyona kuko hari byinshi bimubangamiye ubu”, Sara Carbonero atangariza Televisa.

Sar Carbonero ari kumwe na Iker CasillasSar Carbonero ari kumwe na Iker Casillas

Ikinyamakuru cya Marca cyandika imikino muri Espagne cyari cyatangaje mu minsi yashize ko Iker Casillas ndetse na Sergio Ramos bari basabye perezida wa Real Madrid Florentino Perez kwirukana Josee Mourrinho cyangwa se abakinnyi benshi bakazivira muri Real. Ibi ariko impande zombie zarabihakanye nyuma.

Ikipe ya Real Madrid uretse amakimbirane ifite mu imbere, iraza gukina na Barcelona itanafite bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba barimo Pepe, Sergio Ramos, Casillas, Fabio Coentrao na Angel Di Maria. Ku rundi ruhande ikipe ya FC Barcelone yo ikaba iraza kuba ifite ikipe yose uretse abakinnyi babiri bonyine Eric Abidal na Jonathan Dos Santos.

Real Madrid irushwa amanota 15 na Barcelona muri shampiyona, iraza gukina umukino w’igikombe cy’umwami uyu munsi igendera ku mukinnyi Christiano Ronaldo umaze gutsinda igitego FC Barcelona muri buri mukinbo mu itandatu baheruka guhura.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2013 - 2014.
Shampiyona umunsi wa 26 ari na wo wanyuma
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 APR FC 26 64
02 RAYON SPORTS 26 62
03 AS KIGALI 26 48
04 POLICE FC 26 47
05 KIYOVU 26 41
06 ESPOIR 26 39
07 MUSANZE 26 38
08 MUKURA 26 29
09 GICUMBI 26 25
10 ETINCELLES 26 23
11 AMAGAJU 26 23
12 MARINES 26 23
13 ESPERENCE 26 21
14 AS MUHANGA 26 18
Urutonde rurambuye