RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Mbabane Thierry Francis
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 8-12-2016 saa 21:46'  -  APR FC na Rayon Sports zigiye kumenya amakipe bazahura mu bikombe Nyafurika  |  Yanditswe kuya 8-12-2016 saa 21:13'  -  Amakuru mashya ku mvune ya Issa Bigirimana, Benedata Janvier na Nshuti Innocent  |  Yanditswe kuya 7-12-2016 saa 21:25'  -  Myugariro wa Rayon Sports, Manzi Thierry ashobora kujya kuvuzwa hanze  |  Yanditswe kuya 7-12-2016 saa 15:27'  -  Nyuma y’ukwezi mu bihano, Ngama yagarutse muri Mukura VS  |  Yanditswe kuya 1-12-2016 saa 29:21'  -  Jacques Tuyisenge mu bahatanira ibihembo by’umwaka muri Kenya
IJISHO RYA RUHAGO: 2012 isize inkuru ki?
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Akabaye icendwe ntikoga. Mu 2012 ikipe z’igihugu U17, U20 ndetse n’inkuru (senior) zasezerewe na none rugikubita. U Rwanda rurangije umwaka ruri ku mwanya wa 134 ku Isi.

Nyuma yo kugaragara mu gikombe cy’Afurika mu 2004, umupira w’amaguru mu Rwanda usa nk’imodoka iparitse mu igaraji yararengewe n’akavumbi. Uhise wese ayikuraho agapiyese (pièce) akikomereza. Ibi biravugisha benshi mu basesenguzi, bamwe bemeza ko umwaka 2012 nawo ubaye impfabusa.

Ijisho Rya Ruhago ryongeye kwitegereza imyifatire y’umupira wacu hashingiwe ku iterambere ry’abakiri bato.

Uwashima ntiyabura gutangirira kuri Lt Gen Caesar Kayizari. Mu 2004, ubwo yayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), AMAVUBI yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika. Bwa mbere mu mateka yayo. Inzozi benshi batarose. Gusa ariko, benshi banenze politiki yakoreshejwe yo gukinisha abavamahanga. Bamwe mu bahanga ba ruhago yacu, bemezaga ko mu bana babanyarwanda hashibukamo indi kipe yagera kuri ibi. Cyane ko abo bavamahanga bahanyuze bihitira, banarihitana.

Twashimira kandi Brig.Gen Jean Bosco Kazura. Mu 2011 Ikipe y’ingimbi (U17) yakinnye imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi. Ashimangira igitekerezo cy’uko abanyarwanda bateguwe neza, mu bushishozi, ubushake n’intego ntakabuza u Rwanda rwahagararirwa neza mu marushanwa atandukanye. Ku rundi rahande, bamunenze kuzinzika shampiyona, kutagira ikerekezo ku ikipe nkuru y’igihugu no guhuzagurika muri gahunda y’iterambere ry’abakiri bato. Kuri uyu munsi, ibyo byose biracyacumbagira.

Dushimire kandi FIFA. Ibinyujije mu mushinga “FIFA Goal” yiyemeje gutera inkunga FERWAFA mu kuzamura umupira hashingiwe ku bakiri bato. Maze kubufatanye bw’abandi baterankunga hubakwa ibiro bikuru (694,440 USD) bifite ubushobozi bwo kwakira no gutunga abakinnyi , ibibuga (800,000 USD+Muhanga 825,032 USD), hashirwaho n’ishuri ry’abana batarengeje imyaka 17 (400,000 USD). Byose bikorwa kuva mu 2001-2012.

Hakozwe iki mu gushimangira iterambere?

Gusa ikibabaje muri ibyo byose, ni uko FERWAFA itigeze na rimwe igira umurongo ngenderwaho wo kuzamura abakiri bato. Ingaruka zikaba zigaragara buri munsi iyo AMAVUBI (yaba amato cyangwa amakuru) ahamagarwa kwitabira amarushanwa atandukanye. Imyiteguro itwara amafaranga menshi n’igihe kirekire, Kandi ikagarukira ku mazina adahinduka kuva mu myaka itanu ishize. Nta nuwakwizera ko iyo nzira abo bakinnyi banyuze binjira mu MAVUBI, izaduha abandi... ndetse beza kurushaho!

Roger Palmgren watoje u Rwanda 2004-2005 yigeze gushyikiriza inyandiko FERWAFA ikubiyemo igitekerezo yari afite cyo gukusanyiriza hamwe muri “ligue” za “centres de formation” zariho icyo gihe, no gukurirana abakinnyi bakwinjizwa mu makipe y’igihugu y’ingimbi.

Hans Michael Weiß uyu akaba yarabaye “Directeur Technique” ndetse n’umutoza w’abatarengeje imyaka 17 ubwo yakoreraga FERWAFA kuva 2007-2010 yagerageje kuzenguruka u Rwanda atoranya abakinnyi bakiri bato. Intego ye yari ukuzamura abana ku giti cya buri wese, abafite ubuhanga n’ubushobozi buri mwaka.

Kutavuga rumwe na FERWAFA kw’aba bagabo byatumye gahunda zabo zidahabwa agaciro.

Ariko, umwaka wa 2012 urangiye hirya no hino mu gihugu hari kuvuka ibigo birera abakinnyi bakiri bato (académies/ centres de formation) ndetse zimwe zigaragaza ingufu mu mikorere yazo. Twafata urugero nka Sports Empowerment Club (SEC) imaze kugurisha bamwe mu bana bayiganye. Hari na Dream Team Football Academy yashinzwe n’abakinnye ruhago mu Rwanda. Ni nako Abatoza benshi bamaze kubona impamyabushobozi. Ndetse Richard Tardi niwe wagizwe umuyobozi w’ibya tekiniki.

FERWAFA yatereye agati mu ryinyo!

Uyu mwaka urangiye kandi FERWAFA itabashije kumurikira abanyarwanda gahunda y’iterambere ry’abakiri bato. Benshi bakemeza ko iyo gahunda ariyo pfundo rihuza umuterankunga k’uruhande rumwe ndetse n’umupira nyarwanda k’urundi.

Muri uyu mwaka wa 2013, niba FERWAFA ibashije kwiga umushinga unoze, hitezwe impinduka nyinshi. Ku ruhande rwa Shampiyona zombi habaho kuvugurura amategeko no kubaka amakipe ahamye. Ku MAVUBI makuru n’amato hakwitabwaho guhamagara abakinnyi bashoboye kandi bakiri bato. Ndetse hakabaho no guhuriza hamwe muri “ligue” y’abana za “accademies/centres de formation”... Tubitege amaso!

Kurikirana Ijisho Rya Ruhago kuri Facebook: http://www.facebook.com/IjishoRyaRuhago

kamana Manzi Kuya 2-01-2013 saa 14:35'

Ariko abavuga ngo Generali Ceasar Kayizali yateje imbere umupira w’amaguru bumva umupira n’igisilikali bihuriye koko? Ntabwo Imikino ari urugamba. Kuyobora amakipe ya sport ntibisaba uwaciye mu gisilikali ahubwo ni uko abenshi bibwira ko ukoresha ingufu yenda ariwe wasunika ibintu bikihuta, ariko sibyo. Ahubwo ingufu nyinshi zihutaza byinshi, birimo kubura accountability.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 7
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports71219
02Apr FC6514
03Police FC7414
04Espoir FC7513
05Etincelles FC7212
06Sunrise FC7311
07Kirehe FC7111
08As Kigali6310
09Bugesera FC729
10Musanze FC7-38
11Kiyovu sports7-58
12Mukura VS6-37
13Gicumbi FC7-34
14Amagaju FC7-74
15Marines FC7-104
16Pepiniere FC6-61
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Kambale Salita Gentil6
02USENGIMANA Danny6
03Kwizera Pierrot5
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Huye Stadium
Tuesday, 27 December 2016 15:30
flag MUKURA - vs - AS KIGALI flag
Ruyenzi Stadium
Wed, 14 December 2016 15:30
flag PEPINIERE - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 07 December 2016 15:30
flag APR 2 - 1 KIREHE flag
 Faustin U. (1)
 Janvier B. (1)
  Ibrahim N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 04 December 2016 15:30
flag AMAGAJU 0 - 2 RAYON flag
  Mustapha N. (1)
 Shassir N. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 04 December 2016 15:30
flag KIYOVU 1 - 0 PEPINIERE flag
 Djuma N. (1)
 
Nyamata Stadium
Sunday, 04 December 2016 15:30
flag SUNRISE 1 - 1 BUGESERA flag
 Vedaste N. (1)
  Farouk R. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Saturday, 03 December 2016 15:30
flag GICUMBI 0 - 1 MARINES flag
  Hussein N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 03 December 2016 15:30
flag ESPOIR 2 - 0 MUSANZE flag
 Houssein R. (1)
 Saddam N. (1)