RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 17-04-2014 saa 20:52'  -  Sina Jerome mu rukundo nuwahoze akundana na Migi  |  Yanditswe kuya 17-04-2014 saa 20:43'  -  Kutamumenya cyangwa ni ukumusuzugura? Umukinnyi wa APR FC Papy yangiwe kwinjira Rwarutabura arahatambuka  |  Yanditswe kuya 17-04-2014 saa 7:18'  -  Hitabajwe Penaliti, APR FC yasezereye AS Muhanga  |  Yanditswe kuya 15-04-2014 saa 20:19'  -  Abakinnyi 10 bakina ruhago mu Rwanda bafite igikundiro kurusha abandi  |  Yanditswe kuya 14-04-2014 saa 20:36'  -  Ferwafa ku isonga ryo kuba umwana wakubiswe na Jacques Tuyisenge atarabona indishyi z’akababaro
Ese waba uzi abakinnyi 5 babashije kwerekana ko bagishoboye gukinaa bari hafi kwegereza imyaka 40 ?
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

RUHAGOYACU yabashakiye bamwe mu bakinnyi bagiye bakora amateka mu gihe bakinaga cyangwa bagikina bakaba baragaragaje imbaraga cyane kandi begereje imyaka 40.

Muri abo bakinnyi hari abagikina bitwara neza n’abandi batagikina ariko basize bandikishije izina ryabo mu mupira w’amaguru.

1. Paolo Maldini

 Paolo Maldini Paolo Maldini

Uyu mukinnyi ntamuntu utamushima kuko yabaye inkingi ikomeye cyane mu ikipe ya AC Milan aho yaoze byinshi akanerekana byinsho ku bakunzi ba ruhago.

Malidini yambaraga numero 3 muri iyi kipe imwe yakiniye maze yerekana ko ari umukinnyi ukomeye cyane karahava.

Kuba Maldini atarahawe igihembo cya Ballon D’Or ni ikintu abantu nanubu bakibaza cyane cyane abakurikiranye uyu mugabo witwaye neza mu bakinnyi bakinaga inyuma aho abamuhize ari mbarwa.

2. Ferenc Puskas

Ferenc PuskasFerenc Puskas

Uyu mukinnyi utazibagiranywa mu ikipe ya Real Madrid , yabaye umwe mu bakinnyi bakoze amateka no mu gihugu cye cya Hungaria.

Uyu mukinnyi akaba kandi azwi mu gikombe cy’isi 1954 aho yigaragaje cyane.

Afite imyaka 37 yabashije gutwara igihembo cya Pichichi , iki gihembo akaba yaragihawe nyuma kurangiza shampiyona ya La Liga riwe ufite ibitego byinshi.

Afite imyaka 39 yabashije gutwara igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwayo ubwo yatsindaga ibitego bitanu icyo gihe.

3. Alfredo Di Stefano

Alfredo Di StefanoAlfredo Di Stefano

Nujya gushakisha amateka y’ikipe ya Real Madrid ntakindi uzagwa uretse igihangange mu bihangange Alfredo Di Stefano.

Uyu mukinnyi wakoze amwe mu mateka adasanzwe muri ruhago aho bamwe badahwema kuvuga ko ari kurwego rumwe na Pele hamwe na Maradona.

Alfredo Di Stefano ari hafi kugeza ku myaka 40 yagaragazaga ubuhanga butangaje kandi akaba yarari kubica bigacika mu ikipe ya Real Madrid aho yaje gusoza afite imyaka 40 ariko akaba yarasize iyi kipe ayigejeje ku bintu bikomeye cyane.Akaba yarayiheshe ibikombe 8 bya La liga.

4. Roger Milla

Roger MillaRoger Milla

Roger Milan aza kuri uyu mwanya kubera ubuhanga yagaragaza ubwo yagaragaza ubuhanga butangaje mu ikipe y’igihugu ya Cameroon mu gikombe cy’isi mu mwaka w’1990.

Roger Milla akaba yari umwe mu bakinnyi wanatsinze igitego mu gikombe cy’isi kugeza.

Roger milla kandi si ibyo kuko yanakomeje gukina kugeza ku myaka 42 ibi bikaba byaratunguranye kuko yaretse gukina akigaragaza imbaraga zidasanzwe.

5. Stanley Matthews

Uyu mukinnyi ni umwe mu babiciye bigacika mu myaka ya za 30 ubwo yabicga cyane . Akaba yarabaye umukinnyi wakinnye imikino 700 muri shampiyona y’Ubwongereza akaba kandi yaranagaragayeho ubuhanga bitangaje.

Ni umwe mu bakinnyi b’Abongereza bagaragaje ko bakomeye kugeza aretse gukina aho abafana nanubu bakimwibuka.

Abandi bakinnyi umuntu atasiba kuvuga ni :

Manfred Burgsmüller wagejeje ku myaka 38

Filippo Inzaghi ufite imyaka 37 akaba agikina mu ikipe ya AC Milan

Javier Zanetti ku myaka 37 racyabica bigacika mur ikipe ya Inter Milan

Romario waretse gukina afite imyaka 40 akaba nanubu akibukwa nk’umwe mu bakinnyi babciye muri Brazil.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2013 - 2014.
Shampiyona umunsi wa 23
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 23 55
02 APR FC 23 55
03 AS KIGALI 21 44
04 POLICE FC 23 41
05 KIYOVU SPORTS 23 37
06 MUSANZE 23 36
07 ESPOIR 23 35
08 MUKURA 22 22
09 ETINCELLES 23 22
10 GICUMBI 23 21
11 MARINES 23 20
12 AS MUHANGA 23 18
13 AMAGAJU 23 17
14 ESPERENCE 22 16
Urutonde rurambuye