RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 8-12-2016 saa 21:46'  -  APR FC na Rayon Sports zigiye kumenya amakipe bazahura mu bikombe Nyafurika  |  Yanditswe kuya 8-12-2016 saa 21:13'  -  Amakuru mashya ku mvune ya Issa Bigirimana, Benedata Janvier na Nshuti Innocent  |  Yanditswe kuya 7-12-2016 saa 21:25'  -  Myugariro wa Rayon Sports, Manzi Thierry ashobora kujya kuvuzwa hanze  |  Yanditswe kuya 7-12-2016 saa 15:27'  -  Nyuma y’ukwezi mu bihano, Ngama yagarutse muri Mukura VS  |  Yanditswe kuya 1-12-2016 saa 29:21'  -  Jacques Tuyisenge mu bahatanira ibihembo by’umwaka muri Kenya
FEASSA Umunsi wa gatatu: APE Rugunga yabonywemo APR FC
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Imikino ikomeje kubera I Bujumbura abanyarwanda bakomeje kugerageza kwitwara neza ari nako hagenda hagaragaramo udushya twinshi.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya APE Rugunga na St Mary’s Kitende yo muri Uganda, bamwe mu batoza b’aba bagande baje guteza imvururu bavuga ko ikipe yaje gukina atari abanyeshuri ahubwo ari abakinnyi ba APR FC.

Ibi byabaye ubwo APE yari ibonye igitego cyayo cya mbere cya Isaac Muganza, ntago ari ubwa mbere iyi kipe y’abagande ibanzwa igitego mu mikino ya FEASSA yihariye kuva 2004. Umukino waje guhagarara hafi iminota 5 basubira mu byangombwa gusa uza gukomeza. Mu yindi mikino ikipe ya Handball y’abakobwa ya APAPEKI Gicumbi yabonye tike yo kuzakina imikino ya ½ nyuma yo gukina umukino wayo wa gatatu ari nawo wa nyuma mu itsinda idatsindwa, gusa uyu munsi ikaba yanganyije.

Mu gusiganwa ku maguru ni bwo batangiraga maze muri metero 10 000 umunyarwanda aza kwegukana umwanya wa kabiri inyuma y’umurundi wari ukubutse mu mikino Olympic i Londres. Muri metero 100, 200, na 400 imikino ya nyuma ni kuri uyu wa gatatu.

Muri rusange uyu munsi abanyarwanda bakinnye imikino 13 batsindamo 7 banganya 2 indi 4 barayitsindwa, aha ntiharimo gusiganwa ku maguru .

Umukino w’umunsi ni Umupira w’amaguru amakipe 3 yose yakinnye ntayatsinzwe, mu gihe ikipe y’umunsi ari APE Rugunga y’umupira w’amaguru yitwaye neza imbere y’ikipe yigize ubukombe muri FEASSA.

Muri iyi kipe twegereye umwe mu bakinnyi bayo Emery Bayisenge wanitwaye neza mu mukino, atubwira ko umukino utari woroshye n’ubwo utari unakomeye cyane gusa anasanga umusifuzi atababaniye.

«Twagerageje gukina neza tubona n’igitego mu gice cya mbere ariko mu gice cya kabiri ntago abasifuzi bakoze akazi kabo nkuko bikwiye, bituma abakinnyi bacu bapfa mu mutwe bityo birangira tunganyije » Emery Bayisenge.

Muri Rusange dore uko imikino yagenze yose

Handball (Abakobwa)

APAPEKI Gicumbi 23-23 Kamusinga(Kenya)

Handball (Abahungu)

ESEKI 23- 24 L.T.S Luc (Burundi)

Volleyball( Abakobwa)

Indangaburezi (Seti) 3-0 E.S.T Kamenge (Burundi)

Volleyball (Abahungu)

GSOB Indatwa (Seti) 3- 1 Hospital Hill (Kenya)

Lycee de Nyanza (Seti) 2- 3 E.T.S Kamenge (Burundi)

Basketball (Abakobwa)

APACE 63-54 Nabisunsa Girls S( Uganda)

Basketball (Abahungu)

Eteni Rubavu 53-57 L.T.S.Luc (Burundi)

LDK 111- ST Mary’s Kisubi(Uganda)

Rugby

Isetar Runda 9-97 Kakamega (Kenya)

Football (Abakobwa)

GS Remera Rukoma 4-1 Tartar (Kenya)

Solidarity Academie 3- 0 Kawempe Muslim ( Uganda)

Football (Abahungu)

ESIG 2- 1 St Anthony (Kenya)

APE Rugunga 1- 1 St Mary’s Kitende

Athletism (Abakobwa)

100m: 1 azakina Final

200m: 2 bazakina Final

Athletism (Abahungu)

10 000 m: U Rwanda rwabonye umudari w’umuringa

100 m\: Abakinnyi 2 bazakina Final

200 m : 1 azakina Final


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 7
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports71219
02Apr FC6514
03Police FC7414
04Espoir FC7513
05Etincelles FC7212
06Sunrise FC7311
07Kirehe FC7111
08As Kigali6310
09Bugesera FC729
10Musanze FC7-38
11Kiyovu sports7-58
12Mukura VS6-37
13Gicumbi FC7-34
14Amagaju FC7-74
15Marines FC7-104
16Pepiniere FC6-61
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Kambale Salita Gentil6
02USENGIMANA Danny6
03Kwizera Pierrot5
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Huye Stadium
Tuesday, 27 December 2016 15:30
flag MUKURA - vs - AS KIGALI flag
Ruyenzi Stadium
Wed, 14 December 2016 15:30
flag PEPINIERE - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 07 December 2016 15:30
flag APR 2 - 1 KIREHE flag
 Faustin U. (1)
 Janvier B. (1)
  Ibrahim N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 04 December 2016 15:30
flag AMAGAJU 0 - 2 RAYON flag
  Mustapha N. (1)
 Shassir N. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 04 December 2016 15:30
flag KIYOVU 1 - 0 PEPINIERE flag
 Djuma N. (1)
 
Nyamata Stadium
Sunday, 04 December 2016 15:30
flag SUNRISE 1 - 1 BUGESERA flag
 Vedaste N. (1)
  Farouk R. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Saturday, 03 December 2016 15:30
flag GICUMBI 0 - 1 MARINES flag
  Hussein N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 03 December 2016 15:30
flag ESPOIR 2 - 0 MUSANZE flag
 Houssein R. (1)
 Saddam N. (1)