RUHAGOYACU.com

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa muri Gashyantare ya 2018

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere muri ruhago izasubukurwa muri Gashyantare ya 2018, nyuma y’imikino y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo igiye kubera muri Maroc.

Iyi mikino ya CHAN izitabirwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, izatangira tariki ya 13 Mutarama, isozwe tariki ya 04 Gashyantare uyu mwaka.

Iyi ngingo yafashwe n’inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa FERWAFA.

Shampiyona izasubukuwa hakinwa umunsi wa 11 wayo, bizaba ai tariki ya 06 Gashyantare, iminsi 2 nyuma yo gusozwa kwa CHAN, ikomeze tariki ya 07 Gashyantare.

Mu ntangiriro z’icyumweru cya mbere cya Mutarama 2018, ni bwo ishami rishinzwe amarushanwa rizicara rikagena uko amakipe azahura, rinabimenyeshe abo bireba bose.

Umwaka wa 2017 ushojwe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 muri 30 yahataniye. Ikurikiwe na AS Kigali irusha amanota 2, naho APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 16, irusha mukeba w’ibihe byose Rayon Sports FC inota 1, ariko iyi kipe iracyabitse umukino 1 w’ikirarane.

JPEG - 673.4 kb
Urucaca rusoje umwaka ruri ku mwanya wa mbere
JPEG - 324.4 kb
Urucaca rukurikiwe na AS Kigali ya Eric Nshimiyimana

Bizaba imbogamizi zikomeye ku ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ku makipe yabaye a ya mbere iwayo (Rayon Sports) no mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (APR FC), kuko zizajya muri aya marushanwa zimaze ukwezi n’igice zidakina amarushanwa na mwe.

Rayon Sports na APR FC zishobora kubona umwanya wo kwitegura iyi mikino igihe Amavubi yasezererwa mbere.

Amavubi abashije kwitwara neza akagera ku ntego bagiye bihaye yo kugera muri 1/2, Rayon Sports na APR FC zakina imikino ibanza i Kigali, tariki ya 10 Gashyantare zimaze ukwezi n’igice zidakina irushanwa na rimwe.

Aya makipe yombi yagombaga guhura ku munsi wa 11 wa shampiyona, gusa birashoboka ko uyu mukino wazasubikwa bitewe n’imyiteguro y’imikino nyafurika.

Uko umunsi wa 11 uteye ku ngengabihe y’agateganyo:

JPEG - 266.5 kb
Shampiyona izasubukurwa Rayon Sports itana mu mitwe na APR FC nta gihindutse
  • Kiyovu Sports vs Bugesera
  • Rayon Sports vs APR FC
  • Etincelles vs Miroplast
  • Amagaju vs Espoir
  • Sunrise vs Mukura
  • AS Kigali vs Kirehe
  • Marines vs Police
  • Musanze vs Gicumbi
PDF - 204 kb
Ibaruwa igaragaza igihe shampiyona izasubukirwa
PDF - 4.5 Mb
Ingengabihe y’agateganyo y’uko amakipe agomba guhura muri 2017/18

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. matora

    Kuya 1-01-2018 saa 11:01'

    ingufu mushyira mugutegura amatora abe arizo muzajya mushyira mugutegura amavubi niba mushaka ko atsinda.

  2. gad

    Kuya 1-01-2018 saa 06:07'

    ariko narumiwe pe.
    gutegura match nyuma ya 2 jrs irushanwa rirangiye nibigaragazako na comite yose izinezako equipe igiye gutembera itagiye kurushanwa

  3. BB

    Kuya 31-12-2017 saa 21:39'

    UBUNDI C KO MUCYUMWERU KIMWE BAZABA BASEZEREWE MUZICARA MU BIKI?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru