RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na Police FC ku Kicukiro, APR FC na Bugesera FC i Nyamirambo

Imikino y’ibirarane by’umunsi wa 5 wa shampiyona birakinwa kuri uyu wa gatatu no kuwa kane, aho Police FC izakirira Rayon Sports ku Kicukiro mu gihe APR FC yo izaba yaraye yakiriye Bugesera FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo hazaba hasubukurwa Azam Rwanda Premier League yari imaze ibyumweru bibiri isubitswe kubera imikino ibiri ya kamarampaka yo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018 hagati y’u Rwanda na Ethiopia.

Mu kwakira 2016, Rayon Sports yari yatsinze Police FC ibitego 2-0Mu kwakira 2016, Rayon Sports yari yatsinze Police FC ibitego 2-0

Iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere irasubukurwa APR FC yakira Bugesera FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Espoir FC izaba yakira AS Kigali i Rusizi.

Bukeye bwaho kuwa kane, Police FC izakirira Rayon Sports ku kibuga cya Kicukiro gikunze kuvugisha benshi iyo Rayon Sports yoherejwe kuhakinira umukino ukomeye, dore ko usanga binubira ko ari hato ndetse n’uburyo hateye ugereranyije n’umubare w’abafana baba bahari.

Icyakora ngo ubu nta mpungenge abafana bakwiye kugira, kuko hazategurwa neza ku buryo hanashobora kwakira abafana benshi kurusha Stade ya Kigali kandi bose bagacungirwa umutekano nta nkomyi nk’uko CIP Mayira Jean de Dieu, umuvugizi wa Police FC yabitangarije RuhagoYacu.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wanarebwe igice kimwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, maze banganya ibitego 2-2Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wanarebwe igice kimwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, maze banganya ibitego 2-2

Ati “Ikipe ya Rayon Sports turayakirira hano nk’uko dusanzwe tuhakirira indi mikino yose, ni ikibuga kinini cyakwakira abafana benshi uko baba bangana kose, dore ko na APR FC na yo ari ho tuzayakirira.”

“Tuzashinga ibyuma iruhande rw’ikibuga ku buryo abafana batazakwirwa mu myanya isakaye bazahagarara iruhande rw’ikibuga, iyo tubigenje gutyo twakira abafana benshi cyane. Umutekano wo ni ibisanzwe ni twe dushinzwe kuwurinda abafana bazaze ntibazagire impungenge, uko baba bangana kose tuzabakira neza kandi umukino uzarangira neza.”

Ikipe izatsinda hagati y’izi zombie ishobora kuzahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, dore ko kugeza ubu Police FC ari iya kabiri, aho inganya na Etincelles FC ya mbere amanota 9, Rayon Sports yo ikaza ku mwanya wa 8 n’amanota 7, bivuze ko itsinze yahita igira amanota 10.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru