RUHAGOYACU.com

Rayon Sports ikomeje imyitozo y’ingufu, yitegura Kiyovu Sports bemeza ko yahindutse-Amafoto

Imyaka irarenga 10 hatagaragara umukino w’ishiraniro hagati y’amakipe 2 y’abakekeba, Rayon Sports na Kiyovu Sports zahanganye imyaka n’imyaniko, ariko bikaza gusa nk’ibicika intege mu myaka ya vuba iheruka.

Duheruka kubona ihangana nyaryo hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports hagati ya 2002 na 2005, ubwo izi kipe zombi zarimo abakinnyi benshi bakomeye, nka Massoudi Djuma, Mulenda Abedi, Kigeda Jimmy, Olivier Uwingabire wabyirukaga, Abdul Uwimana, Coxy Muley, Bitana n’abandi mu ikipe ya Rayon Sports.

Ku rundi ruhande Kiyovu Sports yari mu bihe byiza yari ifite abakinnyi bakomeye nka Kalisa Kasse, Tambwe Patiyo Diuof, umuzamu Bigirimana, Bizagwira Leandre, Djabil Mutarambirwa, Ndayisaba Fabrice, Gaseruka Aloua, Kijigo n’abandi.

Muri iyi myaka ni bwo twabonye bwa nyuma amakipe yombi ahangana bikomeye kandi yose anafite imbaraga zo kugira icyo yakwegukana.

Abarebaga umupira icyo gihe, badatangiye kureba shampiyona mu myaka micye ishize, baribuka umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sport na Rayon Sports kuri sitade Amahoro, ukaba ni mugoroba saa 18H, ukaza kurangira bigoranye kubera kuzimya amatara buri kanya nk’ibiheruka i Rubavu, amakipe yombi akanganya 1-1. Intambara nk’iyi tuyiheruka ubwo.

Mutsinzi Ange Jimmy ushobora kutoroherwa no kubona umwanya uhoraho mu bwugarizi bwa Rayon SportsMutsinzi Ange Jimmy ushobora kutoroherwa no kubona umwanya uhoraho mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Imyaka yakurikiyeho Rayon Sports yabaye nk’ikomeye muri shampiyona n’ubwo hatabuze rimwe na rimwe gutungurana ikipe imwe ikaba yatsinda indi.

Muri 2010 kugeza 2012 Kiyovu Sports ya Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira yari imeze neza, itsindagura Rayon Sports, ariko kuva ubwo ntirabasha kongera kuyitsinda.

Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona Kiyovu Sports ntirabasha gutsinda Rayon Sports inshuro n’imwe. Ubwo ziheruka guhura hari muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo Rayon Sports yatsindaga Urucaca, amateka akandikwa ko Kiyovu Sport isubiye mu cyiciro cya 2, ariko ikaza kugira amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cy ambere, ubwo Isonga FC yasezeraga.

“ Ni umukino ukomeye cyane, hagati ya makipe yombi, ubu ntabwo Kiyovu Sport tugiye guhura imeze nk’ikipe twahuye mu mwaka ushize w’imikino, mpamya ko uzaba ari umukino ukomeye ku mpande zombie.” Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa kabiri.

Kimwe na kapiteni we kandi, umutoza Karekezi avuga ko uyu mukino uzaba ukomeye kuruta wenda indi imaze iminsi ihuza amakipe yombi, ariko afitiye icyizere ikipe ye.

“ Kiyovu Sports kuri ubu imeze neza, ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi beza n’umutoza mwiza.” Olivier Karekezi utoza Rayon Sports.

“ Batangiye neza muri shampiyona, ariko natwe turi ikipe ikomeye turiteguye, ku cyumweru mfitiye icyizere abakinnyi banjye.”

Olivier Karekezi anyuzamo akabereka ibyabananiyeOlivier Karekezi anyuzamo akabereka ibyabananiye

RuhagoYacu ubwo yasuraga ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri, bari mu myitozo y’imbaraga itagaragayemo umusore Seif Niyonzima, ufite ikibazo cy’uburwayi, abandi bakinnyi bose ba Rayon Sports bari ku i lisiti yayo ukuyemo Yussuf na Rwatubyaye barwaye, bakaba bakoze imyitozo bavuga ko biteguye neza uyu mukino.

Aha mu Nzove Rayon Sports iri gukorera imyitozo abakinnyi n’umutoza bavuga ko bahishimiye cyane, kuko ikibuga ari cyiza. Bakame uzwiho gutebya cyane akavuga ko ubarebye wakeka ko ari Real Madrid iri mu myitozo.

Abafana ba Rayon Sports barangajwe imbere na Rwarutabura na NkundaMatch bari benshi cyane banaririmba indirimbo nyinshi, zivuga ko bazirenza Urucaca ku cyumweru.

Mu mukino ubanza wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC 1-0.

Ndikumana Hamad Katawuti, Umutoza wungirijeNdikumana Hamad Katawuti, Umutoza wungirije

Muri uyu mukino, umuzamu Bakame yaje gukora ikosa ryahaye inota AS Kigali, avuga ko byamubabaje cyane kuko bias nkaho ari u bwa mbere byari bimubayeho, ariko na none yababajwe no kunva bamwe bavuga ko yaba yatanze ikipe ku bushake, akavuga ko byose yamaze kubisiga inyuma, intego ari ugukomeza kwitwara neza agafasha ikipe ye gutsinda imikino ya shampiyona bafite mu minsi ya vuba.

Uyu mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru i Nyamirambo, aho Rayon Sports izakirira Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali, ku i saa 15H30 nk’ibisanzwe.

Diarra arimo kwitozanya na bagenzi be n'ubwo ataremererwa gukina shampiyonaDiarra arimo kwitozanya na bagenzi be n’ubwo ataremererwa gukina shampiyona

Ndikumana Hamad Katawuti, Umutoza wungirije na we iyo bibaye ngombwa arakinaNdikumana Hamad Katawuti, Umutoza wungirije na we iyo bibaye ngombwa arakina

Manishimwe Djabel na bagenzi be mu myitozoManishimwe Djabel na bagenzi be mu myitozo

Umwe mu bana bato Karekezi arimo arakoramo umukinnyi uzaba atyaye ejo hazazaUmwe mu bana bato Karekezi arimo arakoramo umukinnyi uzaba atyaye ejo hazaza

Mugisha Gilbert, umwe mu bakinnyi batunguranye muri shampiyona ishize ubwo yakiniraga PepiniereMugisha Gilbert, umwe mu bakinnyi batunguranye muri shampiyona ishize ubwo yakiniraga Pepiniere

Nova Bayama ameze neza nyuma y'imvune yoroheje yari afite mu cyumweru gishizeNova Bayama ameze neza nyuma y’imvune yoroheje yari afite mu cyumweru gishize

Mutsinzi Ange Jimmy ushobora kutoroherwa no kubona umwanya uhoraho mu bwugarizi bwa Rayon SportsMutsinzi Ange Jimmy ushobora kutoroherwa no kubona umwanya uhoraho mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Tidiane Kone ubu ni we uyoboye ubusatirizi bwa Rayon SportsTidiane Kone ubu ni we uyoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports

Ndayishimiye Eric 'Bakame' ngo nta rindi kosa azongera gukora ryatuma ababaza abafanaNdayishimiye Eric ’Bakame’ ngo nta rindi kosa azongera gukora ryatuma ababaza abafana

Kassim Ndayisenga, ubu ni we munyezamu w'umusimbura mu gihe Bashunga Abouba atarabona ibyangombwaKassim Ndayisenga, ubu ni we munyezamu w’umusimbura mu gihe Bashunga Abouba atarabona ibyangombwa

Ndayishimiye Eric 'Bakame' n'Umusimbura we Ndayisenga KassimNdayishimiye Eric ’Bakame’ n’Umusimbura we Ndayisenga Kassim

Ismailla Diarra arimo gukora imyitozo n'ubwo ataremererwa gukina shampiyonaIsmailla Diarra arimo gukora imyitozo n’ubwo ataremererwa gukina shampiyona

Rutanga Eric na we ngo ni muryerye nyuma y'imvune yagiriye mu mukino ya Super CupRutanga Eric na we ngo ni muryerye nyuma y’imvune yagiriye mu mukino ya Super Cup

Irambona Eric na Djabel ManishimweIrambona Eric na Djabel Manishimwe

Rutanga Eric ngo intego ye ni ukugaruka mu ikipe y'igihugu AmavubiRutanga Eric ngo intego ye ni ukugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi

Rayon Sports ngo nta kosa yiteguye gukora imbere ya Kiyovu SportsRayon Sports ngo nta kosa yiteguye gukora imbere ya Kiyovu Sports

Rayon Sports ngo imyiteguro yayo ni iyiganisha muri CAF Champions LeagueRayon Sports ngo imyiteguro yayo ni iyiganisha muri CAF Champions League

Abatoza ba Rayon Sports na bo banyotewe kubyibushya amazina nk'abatoza muri shampiyona y'u RwandaAbatoza ba Rayon Sports na bo banyotewe kubyibushya amazina nk’abatoza muri shampiyona y’u Rwanda

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jimmy

    Kuya 16-10-2017 saa 08:51'

    Ooohh Rayon!!!!!!!!uyu mwaka abareyon turi tayari,ndahamya neza ko nta kipe nimwe izaduhagarika!!!ubu uyu mwaka gutsindwa kwa reyon ni ukunganya!!noho ubundi abareyon turavuna@@@@@!!!!!!!

  2. kayijuka

    Kuya 13-10-2017 saa 05:36'

    reyon sport 2_0

  3. Cyusa

    Kuya 11-10-2017 saa 18:48'

    Kiyovu iragowe tuzayishwanyaguza.Muri iyi myitozo twishimiye uriya musore wavuye muri APR witwa Cyprien.Aratanga icyizere kabisa.Umukinnyi ubasha kubona igitego nka kiriya mu myitozo ikomeye nkiriya. Azabikora

  4. TINTIN

    Kuya 11-10-2017 saa 18:33'

    Muraho! Iyi ni match iri tactique cyane, so ndizera cyane Casa kurusha Karekezi, rendez vous dimanche i Nyamirambo, amahirwe menshi ni ukunganya.

  5. munyezamu

    Kuya 11-10-2017 saa 14:32'

    1. Bakame 2. Sadam 3. Rutanga 4. Mugabo Gabriel 5. Manzi Thierry 6. Yannick Mukunzi 7. Nova Bayama 8. Kwizera Pierrot 9. Caleb 10. Shassir 11. Djabel.

    Nya yandi mahitamo.

  6. munyezamu

    Kuya 11-10-2017 saa 14:32'

    1. Bakame 2. Sadam 3. Rutanga 4. Mugabo Gabriel 5. Manzi Thierry 6. Yannick Mukunzi 7. Nova Bayama 8. Kwizera Pierrot 9. Caleb 10. Shassir 11. Djabel.

    Nya yandi mahitamo.

  7. Ukuri

    Kuya 11-10-2017 saa 13:11'

    Jean Luc, subira muri archive yawe urebe neza. Amatara yacitse kuri stade Amahoro ibitego byari byamaze kuba 2-0 ndetse n’umsifuzi amaze gusifura Penalty ya Rayon Sport. Niho n’abantu bemeza ko ari abayovu baciye amatara kubera gutinya amahindu y’ibitego yari agiye kubagwaho. Menya ko uwo mukino waje gusubirirwamo kuri Regional na none Rayon itsinda Kiyovu 2-0

  8. karenzi

    Kuya 11-10-2017 saa 12:33'

    Yewe, nuko ruhago ari ruhago nyine yidunda, ariko rwose ntabwo wagereranya ikipe nka rayon sport na Kiyovu. Nonese tuvuge ko Kiyovu igiye gusibanganya amateka yoseee igatsinda ikipe y’Imana rayon sport? Tubitege amaso


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru