RUHAGOYACU.com

Mukura vs Police FC: Ibyatangajwe n’amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Abatoza b’amakipe ya Mukura Victory Sports na Police FC, bombi bahize gutsinda kuri uyu wa Gatanu, ubwo bazaba bahurira mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, uyu uzabera i Huye guhera saa 15:30.

RuhagoYacu izabagezaho uko uyu mukino uzaba ugenda umunota ku munota ku bufatanye na HEROES MOTEL iherereye i Huye.

Mukura Victory Sports y’umutoza Haringingo Francis uri mu mwaka we wa mbere w’imikino mu Rwanda nyuma yo kuva muri Vital’O yatangiye neza itsindira i Kirehe igitego 1-0 mu gihe Seninga uri gutoza Police FC mu mwaka wa kabiri yari yatsindiwe i Rubavu ibitego 3-1 na Etincelles mu byumweru bibiri bishize.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo y’uyu munsi, umutoza wa Mukura; Haringingo yavuze ko uyu ari wo mwanya ngo bahindure amateka yo guhora iyi kipe itsindwa na Police FC.

’’Twagize imyitozo myiza, abakinnyi bose bameze neza. Ni ukugerageza kureba ko ayo mateka [yo guhora Mukura itsindwa na Police] yahinduka kuko murabizi mu mupira w’amaguru byose bishoboka."

“Ibyo uvuze nanjye barabimbwiye. Baravuze bati Mukura kuva yabaho ntiratsinda Police FC , iyo ikinnye neza ni ukunganya. Tuzagerageza turebe ko ku mukino w’ejo twashyiramo ingufu zose zishoboka kugira ngo turebe ko twabona intsinzi”

" Police ni ikipe ikomeye y’ikigugu, kandi yatakaje umukino wa mbere [batsindwa na Etincelles 3-1] ku buryo itifuza gutakaza uwa kabiri. Ariko natwe tuzaba dushaka intsinzi."- Haringingo utoza Mukura.

Haringingo asanga igihe ari iki ngo Mukura itsinde Police kuko mu mupira w'amaguru byose birashobokaHaringingo asanga igihe ari iki ngo Mukura itsinde Police kuko mu mupira w’amaguru byose birashoboka

Nyuma y’imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa Kane, Haringingo Francis yemeje ko abakinnyi batazagaragara kuri uyu mukino ari Nshimiyimana Ibrahim ufite imvune, Twagirayezu Fabien wamaze gushyirwaho isima na Hatungimana Bazir utaratangira imyitozo.

Ku ruhande rwa Seninga Innocent utoza Police FC yavuze ko abizi ko Mukura ari ikipe yiyubatse haba mu kibuga no mu batoza, ariko yizeye ko ikipe ye izitwara neza.

“Amakuru ndayafite. Amwe n’amwe ndayafite kuko nzi bamwe mu bakinnyi bashya baguze. Bafite Gael umukinnyi mwiza uzi gutsinda. Muri rusange ariko uretse intebe y’abatoza yahindutse ariko abakinnyi ntabwo ari benshi bahindutse, abenshi umuntu arabazi n’imikinire yabo. Nizera ko tuzitwara neza nubwo izaba ikinira iwayo”.

Uyu mutoza yishimiye kugarura abakinnyi bari mu mvune barimo: Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mico Justin, Neza Anderson n’umunyezamu Nzarora Marcel mu gihe Mpozembizi Mohammed akiri hanze.

“Abakinnyi bameze neza baragarutse, bamaze iminsi bakora imyitozo navuga ko muri rusange abakinnyi batatu naburaga bagarutse. Ni abakinnyi bamfasha banamfashije mu mwaka w’imikino ushize ubu ubwo bahari ndumva ikipe imeze neza nta kibazo”.

Police FC yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-1 mu mukino uheruka kubera kuri Stade Huyemuri shampiyona, ibitego byombi bya Biramahire Abeddy mu gihe amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye ku Kicukiro.

Seninga ntashaka gutakaza umukino wa kabiri yikurikiranyaSeninga ntashaka gutakaza umukino wa kabiri yikurikiranya

Ni amakipe yombi yagerageje kwiyubaka, aho Mukura yaguze abanyezamu babiri; Rwabugiri Omar na Ingabire Aime Regis, igura ba myugariro; Nshimirimana David, Iragena Said na Hatungimana Basile, mu kibuga hagati igura Nkomezi Alex na Gael Duhayindavyi ndetse na rutahizamu Mutebi Rashid mu gihe yatakaje abakinnyi barimo Mazimpaka Andre, Shyaka Philbert, Mwiseneza Daniel, Ally Niyonzima na Habimana Youssouf.

Police FC yaguze abarimo ; Issa Ishimwe Zappy, Nsengiyumva Moustapha, Munezero Fiston, Usabimana Olivier, Nzabanita David, Iradukunda Jean Bertrand, Imanishimwe Yves na Niyigaba Ibrahim mu gihe yatakake abandi barimo Danny Usengimana wayitsindiye ibitego ibitego 36 muri shampiyona ebyiri ziheruka, Ngomirakiza Hegman, Japhet Imurora, Uwihoreye Jean Paul, Hakim Tuyisenge, Ndatimana Robert, Akayezu Jean Bosco na Twagirimana Innocent.

Uko uyu mukino uzagenda umunota ku munota muzabigezwaho na RuhagoYacu Ltd ifatanyije na HEROES MOTEL iherereye munsi ya Stade Huye- Imbere yo kwa Musenyeri (Ubuntu street- SH9AV).

Ushaka amafunguro, ibinyobwa n’amacumbi byose urabihasanga. Ku bindi bisobanuro ushobora guhamagara kuri 0788256381 cyangwa kuri heroesmotel@gmail.com.

Heroes Motel niho hantu hakubereye, bagufitiye byose ukeneyeHeroes Motel niho hantu hakubereye, bagufitiye byose ukeneye

Uko amakipe azahura ku munsi wa 2 wa shampiyona ( imikino yose ni saa 15:30)

Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017

Mukura Victory Sport vs Police FC (Stade Huye)

Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017

Marines FC vs APR FC (Stade Umuganda)
Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi)
AS Kigali vs Miroplast (Stade de Kigali’)
Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare)
Amagaju FC vs Kirehe FC (Nyagisenyi)

Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017

Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)
Musanze FC vs Bugesera FC (Ubworoherane)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru