RUHAGOYACU.com

Ikosa rya Bakame ku munota wa nyuma rihaye AS Kigali inota

Rayon Sports igabanye amanota na AS Kigali mu mukino wa shampiyona waberaga i Nyamirambo, aho ikipe ya AS Kigali yishyuye mu minota ya nyuma y’umkino.

FT Umukino urangiye Rayon Sports inganyije na AS Kigali 1-1.

90’+2 Korneli ya AS Kigali bayiteye habaho kurarira.

90’ Hongeweho iminota 3.

89’ Gooooooaaaaaaaaaaaaal igitego cya AS Kigali gitsinzwe na Radou ku mupira atereye mu kibuga hagati. Umupira Iradukunda awutereye mu kibuga hagati, Bakame agiye kuwufata umuca mu biganza ujya mu rushundura.

86’ Ndarusanze Jean Claude uteye ishoti rya kure, umupira uca gato hejuru y’izamu.

85’ Djabel ugerageje ishoti rya kure, ariko umuzamu wa AS Kigali Bate awufata bitamugoye.

84’ Ikarita y’umuhondo ku muzamu Ndayishimiye Eric Bakame, kubera gutinza umukino.

83’ Coup Franc ya AS Kigali ku ikosa Irambona akoreye Murengezi. Umupira wa Cyubahiro uba muremure, ntihagira uwukozaho umutwe.

81’ Coup Franc ya AS Kigali ku ikosa Irambona akoreye Ndahinduka Michel, itagize icyo itanga.

79’ Coup Franc ya Rayon Sports hafi y’urubuga rw’amahina rw’iyi kipe, ku ikosa rikorewe Manzi Thierry.

77’ Mutijima Janvier ahinduye umupira muremure imbere y’izamu, uca ku ruhande gato rw’izamu rya Bakame.

76’ Koruneli ya Rayon Sports ku mupira wari uzamuknywe na Djabel. Gaby ateye n’umutwe Bate arawufata.

75’ Ishoti rikomeye ritewe na Pierrot, Bate Shamiru awukubita ibipfunsi ujya hanze.

73’ Caleb yongeye kubona umupira mu rubuga rw’amahina awuteye awujugunya hanze. Ahise asimbuzwa Nova Bayama.

72’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Pierrot, ahisa yihanira ariko umupira ahinduye, abakinnyi ba AS Kigali bahita bawurenza.

67’ Caleb ubonye amahirwe akomeye ku mupira ahawe na Ngandu Omar, ateye ujya hanze gato y’izamu. Yari amahirwe akomeye ku ikipe ya Rayon Sports.

66’ Coup Franc ya AS Kigali ku ikosa Kone akoreye Mutijima. Umupira Savio ateye bagenzi be bakozaho umutwe ujya hanze.

JPEG - 316.4 kb
AS Kigali yatangiye mu kibuga

64’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Ally Niyonzima akoreye Saddam, umupira utewe na Pierrot ntiwagira icyo utanga.

60’ Koruneli ya AS Kigali ku kazi gakomeye gakozwe na Cyubahiro. Savio ahinduye umupira, Saddam akiza izamu.

57’ Caleb abonye umupira mwiza wari uvuye kuri Yannick, ahindukiye atera agashoti gato Bate afashe bitamugoye. Bwari uburyo bwiza ku ikipe ya Rayon Sports.

56’ Ndarusanze Jean Claude asimbuye Kalanda Frank.

55’ AS Kigali yokeje igitutu Rayon Sports Kalanda ateye mu izamu, umupira awushota Manzi mu mugongo.

54’ Coup franc ya Rayon Sports ku ikosa Ngandu akoreye Pierrot, itewe na Djabel. Tidiane Kone akojejeho umutwe, umupira uca gato ku ruhande rw’izamu.

52’ Gusimbuza na none ku ruhande rwa AS Kigali, Benedata Janvier asimbuwe na Ndahinduka Michel.

50’ Coup Franc ya AS Kigali ku ikosa Pierrota akoreye Niyonzima. Savio ateye Bakame arawufata.

JPEG - 288.8 kb
Abakinnnyi Karekezi Olivier yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga

48’ Kwizera Pierrot yari agerageje ishoti rya kure, umupira ateye uca hejuru gato y’izamu rya Bate Shamiru.

46’ Igice cya 2 cy’umukino gitangijwe na AS Kigali, ihise itakaza umupira Djabel akinirwa nabi na Ally Niyonzima. Coup Franc itewe na Rayon Sports, Ngandu akiza izamu.

HT: Rayon Sports 1-0 AS Kigali

45’+2: Ikarita y’umuhondo kuri Tidiane Kone, ukiniye nabi Savio. Uyu musore yihaniye ikosa, bashyize mu rushundura, Claude asifura ko bakiniye nabi Bakame.

45’+1: Coup Franc ya AS Kigali itewe na Savio, Ally Niyozima akozaho umutwe, ujya hejuru.

45’ Hongeweho iminota 3

43’ Uyu musore ateye umupira Bate Shamiru awukuramo, ugarutse, ahita awushyira mu rushundura.

JPEG - 368.9 kb
Caleb yishimira igitego

42’ Goooooooooooooaaaaaaaaaaaal igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Caleb Bonfils kuri penaliti. Rayon Sports 1-0 AS Kigali

41’ Penaliti ya Rayon Sports ku ikosa Mutijima Janvier akoreye mu rubuga rw’amahina.

37’ Coup Franc itewe na Djabel umuzamu Bate ahita awufata.

36’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Ngandu Omar akoreye Djabel muri metero nka 20 ku ruhande.

35’ Coup franc ya AS Kigali, ku ikosa Mani Thierry akoreye Evode. Umupira utewe na Ally awutera mu rukuta rwa Rayon Sports.

32’ Umupira uri gukinirwa cyane hagati mu kibuga, kugeza ubu nta kipe iri kurusha indi cyane.

30’ Uyu musore bashyizeho igipfuko mu maso, arahagurutse, ajya hanze.

26’ Umukino ubaye uhagaze gato, hari kuvurwa Kalanda wa AS Kigali ugonganye na Manzi

22’ Ishoti rikomeye ritewe na Rodrigue Murengezi, umupira ukora kuri Gaby ujya muri Koruneli itagize icyo itanga.

20’ Ikarita y’umuhondo kuri Irambona Eric wakiniye nabi Cyubahiro.

16’ Contre Attaque y’ikipe ya Rayon Sports, Kone ahereza Pierrot urekuye ishoti rikomeye, rica ku ruhande.

15’ Coup Franc ya AS Kigali, ku ikosa rikorewe Kalanda, Savio ateye mu izamu Bakame arawufata.

13’ Contre attaque y’ikipe ya Rayon Sports, Djabel ahereza Pierrot ateye mu izamu,Bate Shamiru ahita awufata.

12’ Umupira uhinduwe na Pierrot, Mugabo akozaho umutwe uca hanze.

11’ Kwizera Pierrota korewe ikosa na Mutijima Janvier, coup franc ya Rayon Sports mu kibuga hagati. Uyu musore wa AS Kigali ahawe ikarita y’umuhondo.

10’ AS Kigali yari izamukanye umupira yihuta, ariko Irambona Eric awubambura yihuta.

8’ Umupira utewe na Pierrot Kwizera, Bate Shamiru ahita awufata utamugoye.

7’ Ishimwe Claude ahise atanga coup franc ku ruhande rwa Rayon Sports, iri muri metero nka 21.

6’ Kone ari kwigaragaragura hasi nyuma yo kugundagurana na Ngandu Omar, akajya avuga ko akubiswe inkokora. Ngama Omar ahawe ikarita y’umuhondo.

4’ Umupira wari uzamukanywe na Pierrot ashaka kuwucomekera Kone, ariko abakinnyi ba AS Kigali bahita bafata umupira.

3’ AS Kigali itangiye yotsa igitutu ikipe ya Rayon Sports, umupira ukaba uri gukinirwa mu gice cya Rayon Sports cyane.

1’ Umupira utangijwe na Tidiane Kone ku ruhande rwa Rayon Sports
Aya makipe atajya yoroherana muri iyi minsi, akaba ahise ahura ku munsi wa mbere, nyuma y’umukino uheruka mu gikombe cy’Agaciro, AS Kigali igatsinda Rayon Sports igitego 1-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Bakame (C), Saddam, Irambona, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Seif Niyonzima, Yannick, Pierrot, Caleb, Tidiane Kone, Djabel.

AS Kigali: Bate, Cyubahiro, Mutijima, Ngandu Omar, Soter Kayumba, Niyonzima Ally, Benedata, Murengezi, Evode, Savio, Kalanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. pass

    Kuya 4-10-2017 saa 08:55'

    wowe se ubwo umurushije iki?ubaye nkawamugore babajije impamvu abagabo babajije impamvu atukana akabasubiza avuga ngo natutse nde mwa mbwa mwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!ahubwo numva wowe ufite ikinyabupfura gike kumurusha

  2. lengi lenga

    Kuya 2-10-2017 saa 11:23'

    Ibifana by’ ikona byapfuriwe Rubavu nibwo bitangiye gutuka BAKAME , petit ntudohoke mais il faut éviter de dancer avant la musique ok.

  3. ema

    Kuya 2-10-2017 saa 09:51'

    hahaha kombona abafana bawusubitse Fc basheze tuzabanyuka mwebwe bigango yakinnye nibawusubika mukome amashyi noneho tuzakina habona cyeretse nimuzimya nizuba ariko ryo ntimwarishobora,none ko nabonye musogaye mukina nkabanyeeye TUNURI? muba mwanyweye iyihe?mubwiwe niki niba nakiriya kimwe muzakibona?
    Abirasi nyakatsi fc .com

  4. KAKA

    Kuya 2-10-2017 saa 09:44'

    Wowe wiyise David ujye ugira ikinyabupfura wa njiji we uraza utukana hano ninde utukana ngo Mayibobo ubwo kandi wasanga uri umusega wirirwa uhunanhuna

  5. KAKA

    Kuya 2-10-2017 saa 09:44'

    Wowe wiyise David ujye ugira ikinyabupfura wa njiji we uraza utukana hano ninde utukana ngo Mayibobo ubwo kandi wasanga uri umusega wirirwa uhunanhuna

  6. ami du sport

    Kuya 2-10-2017 saa 09:01'

    Ariko abafana ba gikona muransetsa ubwose ko twabakubise 2 muravigiki ? gikonana se yo nabonye niyihe disi yo oo Sunrise siyari yabahejeje umwuka kandi ari nyakwigendera umenyeko kunganya na As kigali sibibi kuko niyo kipe yambere yagiye kwisoko ikagura neza kandi mumenyeko Gikundiro yayirushije possession 59 kuri 41 ya as kigali so ni mumenye ibyanyu gikundiro muyireke.

  7. mmmm

    Kuya 2-10-2017 saa 07:41'

    uzi kwishyura 2000 byawe umuzamu akagukorera ariya mabara kumunota wa 90 !!!!!!!!!, ariya manota rayon yatakaje nayingenzi cyane izayicuza kugeza championant irangiye.

  8. Nzabonimpa Simon

    Kuya 2-10-2017 saa 05:43'

    Mwagabanyije Amagambo Mwabantumwe! Ubuse Kunganya Na As Kigali Nikibazo? Mwitonde Muzazane Amagambo Mumikino Nk’ itanu, Mwebwe Muraje Mukubitirwe Muntara, Wagirango Iriya Nindi Kipe Mwatsinze! Ubundise Ko Bitsinze Mwarabatsinze? Pu!

  9. Bijos

    Kuya 2-10-2017 saa 02:47'

    Bandanyamudushirizayomakuru Turabakunda

  10. David

    Kuya 1-10-2017 saa 23:06'

    Gashenyi yongeye Inukira AS Kigali
    Ngiye kujya Muri AS Kigali kuko Niyo Team isubiza Rayon mu mwanya Wayo!
    Iyo batabibira Iriya Penality
    Mwari kunyurahe?
    Mayibobo gusa!
    Ubu Suruduwili ntabwo ziribugurwe!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru