RUHAGOYACU.com

Kiyovu igarutse mu cyiciro cya mbere itsinda Musanze FC igitego cyihuse

Kiyovu Sports y’umutoza Cassa Mbungo itsinze umukino ufungura shampiyona wayihuzaga na Musanze FC ku Mumena kuri iki Cyumweru, igitego 1-0 cyatsinzwe na Vino Ramadhan ku munota wa mbere w’umukino.

Kiyovu SC yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, ariko nyuma yo kwikura mu cyiciro cya mbere ku Isonga FC yari yazamutse, Kiyovu iragaruka idakinnye kuko iki cyiciro cya kabiri bazatngira gukina mu kwezi gutaha.

Dore uko umukino wagenze muri rusange

FT: Kiyovu SC 1-0 Musanze FC. umukino urarangiye ku Mumena

90+2’ Musanze yari yokeje igitutu Kiyovu, imbere y’izamu ariko awukuraho neza Jean Paul.

90’ Iminota 3 y’inyongera.

90’ Mbogo Ally ananije Mudeyi Suleiman wari ugerageje kwinjirana Kiyovu, umupira bawutereka imbere y’izamu.

89’ Umusifuzi ufashe icyemezo kitavuzwe rumwe n’abafana cyane aba Kiyovu, avuga ko ikosa rizwe na Djuma kuri Obed wa Musanze FC, nyamara bumvaga ko ari cou-franc.

88’ Ikarita y’umuhondo kuri Babou Iddi ukoze umupira n’ukuboko.

87’ Yari agerageje ishoti rikomeye, Munyakazi Yussuf Rule, ariko umunyezamu Ndoli afata neza umupira.

86’ Musanze FC bagiye guhana ikosa Djuma akoreye kuri Obed.

85’ Kiyovu SC 1-0 Musanze FC. Amakipe yombi akomeje gusatirana muri iyi minota ya nyuma y’umukino, ariko abakina inyuma ku mpande zombi bahagaze neza ku buryo nta mipira igera ku bazamu.

78’ Yari ahinduye umupira mwiza Mudeyi, ashakisha Wai Yeka, ariko umupira uje mu kirere ufatwa neza n’umunyezamu Ndoli Jean Claude.

78’ Gusimbuza kwa Kiyovu SC. Habyarimana Innocent ahaye umwanya Sebanani Emmanuel Crespo wubatse izina akinira Musanze FC mbere yo kugurwa na APR FC, akaza no gukinira ayandi makipe atandukanye.

77’ Ikarita y’umuhondo kuri Harelimana Obed ukoreye ikosa kuri Ahoyikuye Jean Paul.

75’ Kiyovu SC 1-0 Musanze FC*

73’ Peter Otema ahaye umwanya Mudeyi Suleiman wakiniraga Gicumbi FC mu mwaka ushize w’imikino.

72’ Umukino urakomeje mu gihe mukanya gato dushobora kubona Gusimbuza kwa Musanze FC kuri Peter Otema.

71’ Umukino uhagazeho gato, barimo kuvura Peter Otema usa n’uvunitse mu ivi nyuma yo guhurira ku mupira na Mugheni.

69’ Kiyovu ihushije igitego mu buryo bubiri butandukanye, aho bwa mbere Jean Claude Uwizeyimana ahaye umupira Djuma, maze umuzamu awushyira muri koruneli, iyi na yo itewe Di Maria ashyize mu izamu, ba myugariro ba Musanze FC bawukuraho.

67’ Gusimbura ku ruhande rwa Musanze FC. Nduwayo Valery asimbuwe na Nduwayezu Jean Paul wakinaga mu Isonga FC.

66’ Peter Otema ateye coup-franc ya Musanze FC, Imurora akojejeho umutwe, umupira ua ku ruhande gato rw’izamu.

64’ Valery wa Musanze FC agerageje ishoti rya kure muri metero nka 30, umupira uca hejuru cyane y’izamu rya Ndoli.

62’ Kiyovu SC bahannye ikosa kuri Mugheni Fabrice, Nizeyimana Djuma awusubije mu izamu, umupira uca ku ruhande ni ugutereka imbere y’izamu.

61’ Coup-franc ya Kiyovu SC n’ikarita y’umuhondo kuri Peter Otema ku ikosa akoreye kuri Uwizeyimana Jean Claude wari ubasize yihuta cyane.

59’ Kiyovu SC 1-0 Musanze FC *

58’ Musanze bari bacometse umupira binyuze kuri Obed, ariko Ndoli awutanga Wai Yeka.

57’ Gusimbuza kwa Kiyovu, Uwizeyimana Jean Claude asimbuye Maombi, naho ku ruhande rwa Musanze, Eugene ahaye umwanya Obed.

55’ Peter Otema aracyagorwa na Jean Paul wa Kiyovu, aho nta mupira arahindura imbere y’izamu.

54’ Di Maria yari ateye koruneli, umusifuzi avuga ko Ramadhan yakoreye ikosa kuri Mazimpaka Andre, umuzamu wa Musanze.

52’ Mazimpaka Andre yari ateye umupira muremure ashakisha Imurora Japhet ushyize ku mutwe, umupira urarenga, ni uwo guterekwa imbere y’izamu rya Ndoli Jean Claude.

51’ Wai Yeka akoreye ikosa kuri Ahoyikuye Jean Paul, ni ikosa rihanwa na Kiyovu kuri Mbogo Ally.

49’ Ikosa rigiye guhanwa na Musanze FC, nyuma yaho abakinnyi ba Kiyovu SC baraririye.

47’ Amakipe yombi yagarutse mu kibuga, Kiyovu Sports iracyayoboye n’igitego 1-0 cyabonetse mu gice cya mbere.

HT: Kiyovu SC 1-0 Musanze FC

Igice cya mbere kirarangiye hano ku Mumena, aho ikipe y’umutoza Cassa Mbungo iyoboye n’igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa mbere.

Musanze itozwa na Habimana Sosthene yagerageje gukina neza, ariko igorwa na ba myugariro ba Kiyovu Sports bahagaze neza cyane.

Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza.

43’ Yussuf wa Musanze yari agerageje ishoti rirerire, ariko Wai umupira awutangwa na Mugheni Fabrice.
42’ Kiyovu ihushije ubundi buryo bubiri bw’igitego, aho umupira wa mbere ukuwemo na Mazimpaka Andre n’ikirenge mbere y’uko Habyarimana Di Maria, ahusha umupira imbere y’izamu.

37’ Kiyovu SC 1-0 MUsanze. Kiyovu barenguye umupira kuri Jean Paul Uwihoreye, bakora ikosa rihanwa na Musanze.

36’ Musanze yari ibonye coup-franc ku ikosa rihanwe na Kanamugire Moses, umupira ukurwaho na Uwihoreye Jean Paul n’umutwe.

32’ Koruneri ya Kiyovu itewe na Di Maria, umupira bose urabarenga, Habamahoro agiye kuwugarura, urenzwe na Kanamugire Moses.

29’ Abantu hano bikanze penaliti ku mupira wari ugiye guterwa na Mugheni Fabrice, kapiteni wa Kiyovu SC, asunikwa na Eugene wa Musanze, umusifuzi avuga ko ari koruneli, iyi itewe na Habyarimana Innocent ntiyagira icyo itanga.

25’ Kiyovu SC 1-0 Musanze. Mu mwaka ushize w’imikino ubwo amakipe yombi yahuriraga muri iki kibuga, umukino wahagaze ku munota wa 78 kubera imvura, Kiyovu yatsinze 2-1, bawusubiyemo banganya 0-0.

25’ Nizeyimana Djuma yari yirukanse ku ruhande rw’iburyo, ahinduye umupira ukurwaho na Eugene wa Musanze FC.

24’ Musanze FC ihushije igitego ku mutwe wari ugeragejwe na Imurora Japhet, umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Ndoli Jean Claude.

21’ Yari ahinduye umupira ukomeye Habyarimana Innocent Di Maria, ariko ba myugariro ba Musanze umupira bawushyira muri koruneli itagize icyo itanga.

20’ Kiyovu Sorts 1-0 Musanze FC. Kugeza ubu na Musanze yagarutse mu mukino ubona ko amakipe yombi ari gusatirana ku rwego rumwe.

16’ Musanze yari ibonye coup-franc itewe na Hakizimana Francois, umusifuzi avuga ko baraririye.

14’ Nizeyimana Djuma uhushije uburyo bw’igitego ku ruuhande rwa Kiyovu Sports, yari acomotse muri ba myugariro, atera agapira gakozweho na Mazimpaka, umupira usubira mu kibuga hagati.

10’ Coup-franc ya Kiyovu Sports yari itewe na Habyarimana Eugene ariko umupira ukurwaho na ba myugariro ba Kiyovu Sports

7’ Kiyovu Sports bari bagerageje irindi shoti rigana ku izamu ariko umupira uca hejuru y’izamu.

5’ Amakipe yombi akomeje gukinira mu kibuga hagatti, asatirana, ubona ikipe ya Kiyovu Sports ishaka gutsinda ibitego hakiri kare.

1’ Goaaall Igitego cya Kiyovu Sports gitsinzwe na Vino Ramadhan, ni nyuma yaho Kiyovu irenguye umupira, ba myugariro ba Musanze barangaye gato, abatanga umupira awudunda mu izamu ririnzwe na Mazimpaka Andre.

1’ Kiyovu Sports itangije umukino, basatira ikipe ya Musanze FC.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu SC: Ndoli, Mbogo, Karera, Uwihoreye, Ahoyikuye, Habamahoro, Nizeyimana, Maombi, Habyarimana, Mugheni na Vino.

Musanze FC: Mazimpaka, Mwiseneza, Hakizimana, Habyarimana, Kanamugire, Munyakazi, Nduwayo, Otema, Imurora, Babou, na Wai.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kuku

    Kuya 2-10-2017 saa 22:11'

    kiyovu oyyeee ngwino rwose icyuho cyawe muri championat cyari ikibazo kandi ndabona ugarutse neza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru