RUHAGOYACU.com

Amashusho: Gicumbi 0-1 Kiyovu. Mugheni atumye Urucaca rurara ku mwanya wa kabiri

Kiyovu Sports itsinze Gicumbi FC igitego 1-0 cya Mugheni Fabrice mu gice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuzaga amakipe yombi Stade y’akarere ka Gicumbi.

Uyu ni wo mukino wabimburiye iyindi mikino itanu izaba mu mpera z’iki cyumweru dore ko indi itatu yasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yerekeje muri Ethiopia gushaka itike ya CHAN 2018.

Kiyovu Sports ihise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 9 irushwa ibitego bitatu na Police FC ya mbere mu gihe Gicumbi FC igumye ku mwanya wa cyenda n’amanota atandatu.

Reba amashusho y’igitego Mugheni Fabrice yatsinze Gicumbi FC.

Uko amakipe akurikirana nyuma y'uyu mukinoUko amakipe akurikirana nyuma y’uyu mukino

Dore uko umukio wagenze muri rusange

FT: Gicumbi FC 0-1 KIyovu Sports.

90+2’ Gicumbi babonye uburyo bwo kugerageza amwe mu mahirwe ya nyuma biranga.

90’ Gicumbi FC 0-1 Kiyovu Sports.

88’ Akinnye neza Placide, aha Mugheni utanze kwa Jean Paul umupira bawushyira muri koruneri ya Kiyovu ifashwe neza na Nshimiyimana Jean Claude.

87’ Gusimbuza kwa Kiyovu. Nizeyimana Jean Claude ahaye umwanya Vino Ramadhan.

Akigeramo abonye umupira uvuye kuri Crespo na Rashid ariko barawurenza.

86’ Eeeeh! Bari bakinnye neza Djojoli na Aboubakar ariko uyu wa nyuma ananirwa gufunga umupira ahawe urarenga.

86’ Uwizeye Djojoli akiniye nabi Crespo uhagurutse acumbagira.

Moustapha Francis ahanganye na Ombeni wa Gicumbi FCMoustapha Francis ahanganye na Ombeni wa Gicumbi FC

83’ Kiyovu Sports babuze igitego kuri Rashid na Claude, mupira ugaukira Crespo uwusonze mu izamu, uca ku ruhande gato.

82’ Abafana ba Kiyovu bari bikanze penaliti kuri Nizeyimana Jean Claude, ariko umusifuzi avuga ko ari we wari warariye.

80’ Kalisa Rashid asimbuye Moustapha Francis, Uyumusore wakinaga muri Slovakia agarutse gukinira Cassa Mbungo babanye muri Police FC.

80’ Habamahoro Vincent akiniwe nabi na Kiwtonda Eric.

Mukanya Rashid Kalisa arakina bwa mbere muri Kiyovu.

77’ Aime Placide na Mbogo Ally bakoze urukuta abakinnyi ba Gicumbi FC batarenga mu bwugarizi bwabo.

76’ Nizeyimana Jean Claude wa Kiyovu Sports ahushije igitego ku mupira ahawe na Kavatiri arobye umunyezamu, umupira uca ku ruhande.

75’ Koruneri ya Gicumbi, Kwitonda Eric ashatse kuroba Ndoli umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

74’ Murenzi Patrick akiniye nabi Moustapfa Francis, ikosa rihanwe na Kavatiri, umupira ukurwaho na Ombeni.

72’ Uwihoreye Jean Paul arenguye umupira ku mutwe wa Crespo, Patrick akuraho neza umupira usubira mu kibuga hagati.

71’ Ubona ko noneho Kiyovu Sports yasubiye inyuma gato. Gicumbi FC babonye umwanya wo gukina.

Umufana wa Gicumbi yategereje ko ikipe yishyura amaso ahera mu kirereUmufana wa Gicumbi yategereje ko ikipe yishyura amaso ahera mu kirere

70’ Gicumbi FC 0-1 Kiyovu Sports

68’ Kiwtonda Eric akiniye nabi Ahoyikuye Jean Paul bahannye ikosa umupira ufatwa neza n’umunyezamu wa Gicumbi FC.

67’ Umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi.

66’ Gusimbuza kwa nyuma kwa Gicumbi FC. Uwizeye Djojoli afashe umwanya wa Kwizera Jean Luc.

64’ Gicumbi babonye uburyo bwo gutsinda, Murenzi Patrick abangamirwa na Habamahoro Vincet uhagurutse acumbagira.

63’ Gusimbuza kwa Kiyovu. Twagirimana Innocent ’Kavatiri’ asimbuye Habyarimana Innocent ’Di Maria.

61’ Muhumure Omar ahinduye umupira imbere y’izamu rya Kiyovu ufatwa neza na Ndoli.

60’ Kwizera Jean Luc ugerageje ishoti rigana mu izamu rya Ndoli, umupira ujya hejuru y’izamu.

Gicumbi FC 0-1 kIYOVU Sports.

58’ Ikosa rikozwe na Hussein ahabwa gasopo ya nyuma n’umusifizi, Uyu asanzwe afite ikarita y’umuhondo.

Mugheni wavurwaga arahagurutse ariko abwira umusifuzi.....

Nshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi yagerageje kwitwara neza muri uyu mukinoNshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi yagerageje kwitwara neza muri uyu mukino

57’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Gicumbi FC. Nizeyimana Juniro ahaye umwanya Murenzi Patrick wari wabanje hanze uyu munsi.

56’ Di Maria ateye koruneri, umusifuzi avuga ko abakinnyi ba Kiyovu Sports bakiniye nabi umunyezamu wa Gicumbi FC.

55’ Koruneri ya Kiyovu Sports, yari azamutse neza Nizeyimana Jean Claude umupira urenzwe na Muhumure Omar.

53’ Di Maria yari agerageje gutungura Nshimiyimana Claude, umupira ujya hejuru y’izamu.

53’ Aboubacar wari ucomokanye MBogo Ally, umupira awuteye widunda imbere ya Ndoli arawufata.

Abafana ba Kiyovu Sports baba bishimye hagati mu mukinoAbafana ba Kiyovu Sports baba bishimye hagati mu mukino

52’ Hussein uteye inkokora Mugheni, umusifuzi arabyihorera. Umupira urakinnye na Muhumure Omar akinira nabi umukinnyi wa Kiyovu ahabwa ikarita y’umuhondo.

50’ Di Maria ahannye ikosa, Claude aruka umupira Francis asubijemo n’umutwe, umunyezau awufata neza.

49’ Coup-franc ya Kiyovu Sports igiye guterwa na Di Maria.

Ikarita y’umuhondo kuri Mbogo Ally ukubisa Hussei inkokora.

47’ Yassin uhannye ikosa ryari rikorewe kuri Hussein umupira ufatwa neza na Ndoli Jean Claude.

46’ Kiyovu Sports batangije igice cya kabiri cy’umukino.

Gicumbi FC bagiye gutangirana igice cya kabiri n’impunduka. Nshimiyimana Aboubakar asimbuye Ruribikiye Schadrack.

HT: Gicumbi FC 0-1 Kiyovu Sports

Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza. Gicumbi FC itozwa na Okoko mu gihe Kiyovu Sports itozwa na Cassa Mbungo.

45+1’ Ahoyikuye Jean Paul arenguye umupira ukozweho na Vincent n’umutwe ujya hejuru y’izamu.

45’ Umunota umwe w’inyongera.

44’ Koruneri ya kane ya Kiyovu Sports.

Gicumbi FC ntiyorohewe muri aka kanya.

Baramuterura nyuma y'umukinoBaramuterura nyuma y’umukino
Mugheni yagiye kwishimira igitego hejuru iyo mu bafanaMugheni yagiye kwishimira igitego hejuru iyo mu bafana

42’ Goooooooooalll Igitego cyiza wongere uvuge ngo cyiza.

Kiyovu Sports 1-0 Gicumbi FC

Mugheni Fabrice arashe umuntu hano. Uyu mukinnyi wa Kiyovu Sports ateye ishoti ry’urutambi Claude wa Gicumbi atari kugarura.

Mugheni ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kujya kwishimira igitego mu bafana.

40’ Gicumbi FC 0-0 kIYOVU Sports

39’ Ikarita ya mbere y’umuhondo mu mukino ihawe Ndarabu Hussein ukiniye nabi Habamohoro Vincent.

38’ Ishoti rikomeye rya Mugheni Fabrice muri metero nka 30, umupira uca ku ruhande gato.

36’ Kiyovu Sorts bari bikanze penaliti ku mupira utewe na Di Maria, Nizeyimana Junior umukora ku kuboko, umusifuzi arabyihorera.

33’ Ombeni ahannye ikosa ryari rikorewe kuri Makowe Alexandre, Ndoli atera ibipfunsi umupira usanga Crespo ushyizeho umutwe, umupira ugaruka mu kibuga hagati.

32’ Koruneri ya mbere ya Kiyovu Sports itewe na Di Maria umupira ukorwaho na Habamahoro Vincent urarenga.

30’ Gicumbi FC 0-0 Kiyovu Sports

29’ Kwizera Jean Luc wari ushatse gutungura Ndoli, umupira awufata neza.

28’ Uwihoreye Jean Paul yari yohereje umupira muremure mu izamu, Nizeyimana Jean Claude agongana n’umunyezamu wa Gicumbi FC, bahana ikosa.

25’ Muhumure Omar ahannye ikosa kuri coup-franc umupira awutera mu rukuta rw’abakinnyi ba Kiyovu.

24’ Gicumbi FC bari bafunguye amazamu ariko umusifuzi avuga ko Ndoli yakoreye ikosa kuri Schadrack.

21’ Sadi wa Gicumbi FC wari ushatse gutungura Ndoli, ariko biramwangira umupira ujya hejuru y’izamu.

Okoko na Cassa mbere y'uko umukino utangiraOkoko na Cassa mbere y’uko umukino utangira

20’ Gicumbi FC 0-0 Kiyovu Sports

19’ Coup-franc ya Kiyovu. Kwizera Jean Luc akoze umupira n’ukuboko. Wari utewe na Vincent Habamahoro.

Moustapha Francis ahannye ikosa umupira ujya hejuru.

18’ Koruneri ya kabiri ya Gicumbi FC. Kiyovu iri kugorwa bikomeye n’ikibuga.

Placide ateye umupira ujya mu rundi ruhande hanze. Iyi koruneri n’ubundi ntacyo itanze.

16’ Crespo abonye uburyo bwo gutera mu izamu, umupira awutera mu bicu. Bwari uburyo bwiza kuri Kiyovu.

16’ Nkunzimana Sadi wa Gicumbi yari agerageje kugora ba myugariro ba Kiyovu, bamukoresha umupira urarenga.

15’ Moustapha Francis wari uhinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Gicumbi FC kuri coup-franc ariko umusifuzi avuga ko Crespo yarayemo.

12’ Gicumbi bahushije igitego inshuro ebyiri, uburyo bumwe umupira wagiye hanze. undi mupira wari utewe na Schadrack ufatwa neza na Ndoli Jean Claude.

11’ Koruneri ya mbere mu mukino ku ruhande rwa Gicumbi FC, bwari uburyo bw’ishoti rigana mu izamu.

Hagati aho hari umukinnyi wa Kiyovu (Placide) uryamye hasi ubu uri kuvurwa.

Ombeni wambaye igitambaro kuko Uwingabire yabonye umutuku na Mugheni bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoOmbeni wambaye igitambaro kuko Uwingabire yabonye umutuku na Mugheni bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino

10’ Gicumbi FC 0-0 Kiyovu Sports.

7’ Coup-franc ya Gicumbi FC mu kibuga hagati, bateye umupira ukurwaho na Placide urarenga.

6’ Umunyezamu Nshimiyimana Jean Claude wa Gicumbi FC afashe neza umupira wari uhinduwe na Habamahoro Vincent.

4’ Coup-franc ya Kiyovu Sports igiye guterwa na Di Maria ku ikosa rikorewe kuri Moustapha Francis. Umupira arawuteye Nshimiyimana Jean Claude awusubizayo n’ibipfunsi.

3’ Kiyovu babonye ubundi buryo imbere y’izamu Sebanani Emmanuel Crespo agiye gutera agorwa na Muhumure Omar, Habyarimana Innocent na we umupira ukurwaho na Ombeni.

2’ Nizeyimana Jean Claude yari ahawe umupira mwiza imbere y’izamu rya Gicumbi FC , umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

1’ Gicumbi batangije umupira ugarurwa na Uwohoreye Jean Paul uhereje Crespo, umupira uramurengana.

Gicumbi FC: Nshimiyimana Jean Claude, Makowe Alexandre, Muhumure Omar, Myango Ombeni, Nizeyimana Junior, Kwizera Jean Luc, Ndarabu Hussein, Ruribikiye Schadrack, Nkurunziza Sadi, Nzitonda Eric, Tuyisenge Yassin.

Gicumbi FC yabanje mu kibugaGicumbi FC yabanje mu kibuga

Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Uwineza Aime Placide, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Mustapha Francis, Sebanani Emmanuel ’Crespo’, Habyarimana Innocent ’Di Maria’, Nizeyimana Jean Claude.

Kiyovu Sports yabanje mu kibugaKiyovu Sports yabanje mu kibuga

Gicumbi FC ya cyenda ku rutonde rwa shampiyona yatsinze Espoir FC na Marines FC itakaza imbere ya Sunrise FC na AS Kigali mu mikino iheruka.

Kiyovu Sports ishobora kurara ku mwanya wa mbere niramuka itsinze uyu mukino, dore ko ifite amanota atandatu, aya yakuye kuri Musanze FC na APR FC mu gihe yatsinzwe na Rayon Sports ndetse na Miroplast FC.

Gicumbi FC irafata umwanya wa mbere nitsinda uyu mukino hejuru y’ibitego bitanu cyangwa bitandatu mu gihe Kiyovu Sports yo ikinyuranyo cy’ibitego bitatu kiyihagije.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Habihirwe j. M. V

    Kuya 4-11-2017 saa 06:31'

    courrage urucaca!!tukur ’inyuma!!!

  2. uwase nicole

    Kuya 3-11-2017 saa 16:48'

    umupira ko mutatubwiye ababanjemo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru