RUHAGOYACU.com

Kalisa Rashid yakinnye bwa mbere muri Kiyovu Sports, Djuma wasizwe n’Amavubi arebera umukino mu bafana

Nyuma yo gusiba imikino ine ibanza ya shampiyona kubera kikibazo by’ibyangombwa, Kalisa Rashid yatangiye gukinira Kiyovu Sports ku munsi wa gatanu wa shampiyona, batsinda Gicumbi FC igitego 1-0.

Rashid Kalisa yinjiye mu kibuga ku munota wa 80 w’umukino asimbuye Moustapha Francis, maze uyu umusore wakinaga muri Slovakia yongera gukinira umutoza Mbungo Cassa babanye muri Police FC.

Kalisa Rashid yishyushya mbere yo gusimbura Moustapha FrancisKalisa Rashid yishyushya mbere yo gusimbura Moustapha Francis

Kalisa Rashid ku mupira, yakinnye iminota 10 ya nyuma y'umukinoKalisa Rashid ku mupira, yakinnye iminota 10 ya nyuma y’umukino

Kimwe na bagenzi be barimo Iranzi Jean Claude kuri ubu uri gukina muri Zesco United yo muri Zambia na Omborenga Fitina watangiye gukinira APR FC ku munsi wa kane wa shampiyona, batsindwa na Kiyovu Sports, Kalisa Rashid na we yari yagize ikibazo cy’ibyangombwa nyuma y’uko aba basore uko ari batatu birukanwe muri MFK Topvar Topoľčany.

Omborenga Fitina we yatangiye gukina ku munsi wa kane wa shampiyona, APR FC itsindwa na Kiyovu Sports yakiniragaOmborenga Fitina we yatangiye gukina ku munsi wa kane wa shampiyona, APR FC itsindwa na Kiyovu Sports yakiniraga
Omborenga Fitina ahabwa ikarita y'umuhondo n'umusifuzi Uwikunda Samuel ku mukino we wa mbere muri Azam Rwanda Premier League 2017/18Omborenga Fitina ahabwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi Uwikunda Samuel ku mukino we wa mbere muri Azam Rwanda Premier League 2017/18

Kiyovu Sports yakinnye uyu mukino idafite Nizeyimana Djuma wari umaze iminsi itanu mu ikipe y’igihugu Amavubi, ariko akaba ataragaragaye mu bakinnyi 18 umutoza Antoine Hey yajyanye mu Amavubi azakina na Ethiopia ku Cyumweru bashaka itike ya CHAN 2018.

Nizeyimana Djuma (iburyo) utarajyanye n'Amavubi yaje kureba bagenzi be bakina na Gicumbi FC/ Foto:InyarwandaNizeyimana Djuma (iburyo) utarajyanye n’Amavubi yaje kureba bagenzi be bakina na Gicumbi FC/ Foto:Inyarwanda

Uyu musore uri mu bahagaze neza muri shampiyona, umukino yawurebeye mu bafana nyuma yo kutaza mu bakinnyi 18 umutoza Cassa Mbungo yahisemo kwifashisha, umwanya we ufatwa na Habyarimana Innocent ugereranyije n’ikipe yari yabanjemo batsinda APR FC mu cyumweru gishize.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru