RUHAGOYACU.com

Gicumbi 0-1 Kiyovu SC: Cassa yashyigikiye Mugheni wihesheje ikarita, Okoko afite icyizere cyo kwitwara neza ubutaha

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports; Cassa Mbungo asanga ikarita y’umuhondo yahawe umukinnyi we; Mugheni Fabrice mu mukino batsinzemo Gicumbi FC kuwa Gatanu igitego 1-0 yari ayikwiye, gusa yemeza ko byose yabitewe n’ibyishimo ndetse yashakaga gushimira abafana b’Urucaca.

Mugheni Fabrice yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 42 w’uyu mukino wabimburiye iyindi y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ubwo yajyaga kwishimira igitego cy’ishoti rikomeye yari amaze gutsindira ikipe ye akajya kucyishimira hejuru mu bafana.

Ku ruhande rw’umutoza Cassa Mbungo ngo byari bikwiye ko Mugheni ajya gushimira abafana ba Kiyovu Sports kuko yabishimiye kuva ageze muri iyi kipe muri Kanama uyu mwaka.

“Fabrice [Mugheni] ni umukinnyi wishimiye abafana ba Kiyovu, urumva rero icyo gihe iyo atsinze igitego nka kiriya n’ukuntu cyari cyiza, uwo ari we wese ashobora kugira amarangamutima atuma ajya gushimira abafana, abereka ko ari kumwe nabo, birumvikana ko icyo gihe birashoboka ko bamuha iriya karita kandi yari ayikwiye kubera ko yagiye mu bafana, ariko ni ibyishimo yari afite, ashaka gushimira abafana.”

Akimara gutsinda igitego, Mugheni yazamutse mu bafana, akurikirwa na bagenzi be, bishimira igitegoAkimara gutsinda igitego, Mugheni yazamutse mu bafana, akurikirwa na bagenzi be, bishimira igitego
Mugheni Fabrice yaririmbwe, aterurwa n'Abayovu ubwo umukino wari urangiyeMugheni Fabrice yaririmbwe, aterurwa n’Abayovu ubwo umukino wari urangiye

Agaruka ku mukino nyir’izina, Cassa yatangaje ko yari yasabye abakinnyi be kwitanga nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cy’ikipe ya Miroplast ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

" Abakinnyi barabizi ko twakinnye umukino utari mwiza na Miroplast, ku kibuga nk’iki nabibukije, mbabwira ko bisaba ko habamo ubwitange kandi tugerageza gutera mu izamu kandi babikoze bitanze ndabashimira."

Cassa ngo yari yasabye abakinnyi ba Kiyovu Sports kwitanga ku kibuga kibi nk'icya Gicumbi Cassa ngo yari yasabye abakinnyi ba Kiyovu Sports kwitanga ku kibuga kibi nk’icya Gicumbi

Cassa kuri Rashid watangiye gukinira Kiyovu Sports

Muri uyu mukino kandi, nibwoKalisa Rashid wakinaga muri Slovakia mu mwaka ushize w’imikino yatangiye gukiniramo Kiyovu Sports nyuma yo kubona ibyangombwa, aho yakinnye iminota 10 ya nyuma yawo.

Kalisa Rashid ari kwishyushya, mbere y'uko akina iminota 10 ya nyuma y'umukino we wa mbere muri Kiyovu SportsKalisa Rashid ari kwishyushya, mbere y’uko akina iminota 10 ya nyuma y’umukino we wa mbere muri Kiyovu Sports

Cassa yavuze ko ari byiza ko atangira kumuha iminota mikeya kugira ngo agree ku rwego rwo gukina umukino wose.

“Rashid nta mikino afite muri we muri iyi minsi, kugira ngo ayibone ni ngombwa ko akina, ugenda umuha iminota mike kugira ngo ejo ashobore kuza mu mukino kandi ashobore kwitegura kuba muri groupe imwe hamwe n’abandi. Dufite imikino myinshi ni ngombwa ko n’abakinnyi bacu bose bitegura bakaba bari ku rwego rwiza. Ntabwo ishobora gutwara shampiyona ufite abakinnyi 11 gusa batangira, ugomba kugira abakinnyi bahagije, bose bameze neza kugira ngo bagufashe kwitwara neza.”

Okoko afite icyizere cyo kwitwara neza mu mikino itaha

Ku rundi ruhande, umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC; Okoko Godefroid yatangaje ko ikipe ye imuha icyizere cyo kwitwara neza mu mikino itaha dore ko abakinnyi benshi bakiri bato ndetse bamwe bavuye mu cyiciro cya kabiri badakina.

‘’Ntabwo binshimishije kuko aya manota twari tuyakeneye, icya kabiri ni uko twakinnye neza mu gice cya kabiri, tugerageza gusatira izamu ariko ntibyadukundira. Ni ukubyakira kuko ni abana, abakinnyi benshi bavuye mu cyiciro cya kabiri bamwe batarakina, imyitwarire yabo iranshimisha, bimpa icyizere y’uko mu minsi iri imbere bazitwara neza kandi tuzagira ikipe nziza.”

Okoko yizeye ko bazitwara neza ubutaha nubwo batsinzwe na Kiyovu na AS Kigali mu mikino ibiri iherukaOkoko yizeye ko bazitwara neza ubutaha nubwo batsinzwe na Kiyovu na AS Kigali mu mikino ibiri iheruka


Ni iki kiza gukurikiraho?

Ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, Kiyovu Sports izakira Espoir FC mu mukino uzaba kuwa Gatandatu ku Mumena mu gihe Gicumbi FC yo izaba yagiye ku kibuga cya Bugesera FC i Nyamata.

Okoko aganira na Cassa Mbungo mbere y'uko umukino utangiraOkoko aganira na Cassa Mbungo mbere y’uko umukino utangira

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru