RUHAGOYACU.com

Bugesera izakirira Rayon Sports i Nyamata, nyuma y’ihagarikwa ry’imirimo yo kubaka ikibuga

Bugesera FC ikomeje gushaka amanota ya mbere muri shampiyona muri uyu mwaka w’imikino, izakina umukino w’umunsi wa gatatu Rayon Sports ku kibuga cyayo cy’i Nyamata cyari kimaze iminsi cyarafunze kubera ko cyendaga kubakwa bundi bushya.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere (2017-2024), Leta yari yahize kuzubaka stade ya Gahanga imaze igihe ari umushinga utajya mu bikorwa, ndetse n’izindi stade eshatu z’uturere, ari zo za Bugesera, Ngoma n’iya Nyagatare.

Ibi byatumye ikibuga cya Bugesera, cyo kimwe n’ibindi byari bwubakwe, gifungwa, kimara igihe kitakinirwaho imikino ya shampiyona, kuko cyari bwubakwe aho iyi kipe yari isanzwe yakirira imikino yayo.

Nubwo abashinzwe imyubakire bavugaga ko mu mezi aatageze kuri atatu bari butangire kubaka iki kibuga, byarangiye iyi gahunda yimuriwe umwaka utaha, bityo Bugesera ihita isaba Ferwafa ko yabareka bakakirira imikino yabo i Nyamata nkuko byari bisanzwe.

Ferwafa yemereye Bugesera kwakirira imikino yayo i NyamataFerwafa yemereye Bugesera kwakirira imikino yayo i Nyamata

Mu ibaruwa RuhagoYacu ifitiye kopi, Ferwafa ikaba yandikiye iyi kipe ibemerera ko bakwakirira imikino yabo i Nyamata, bahereye ku wo bazahuriramo na Rayon Sports ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

Bugesera ntirabona inota na rimwe kuva uyu mwaka wa shampiyona watangira, dore ko yatsindiwe n’Amagaju ku Kicukiro 3-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona, mu gihe kuri iki cyumweru yatsinzwe na Musanze 1-0.

Tidiane Kone ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi mu BugeseraTidiane Kone ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi mu Bugesera

Umutoza Ally Bizimungu afite akazi gakomeye mu mukino n’ikipe yahozemo, gusa umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi byasabye igitego cya Tidiane Kone ngo Rayon Sports yegukane amanota atatu yari ikeneye.

Umukino hagati ya Rayon Sports na Bugesera, uzakinwa kuwa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017 ubere ku kibuga cya Nyamata.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Pascal

    Kuya 21-10-2017 saa 10:04'

    Rayon 3-1 Bugesera

  2. kagenza gerard

    Kuya 19-10-2017 saa 10:52'

    gasenyi izage ibugesera bayihe ibyayo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru