RUHAGOYACU.com

APR FC yagaruye umunyezamu Kimenyi mbere y’uko shampiyona itangira

Mbere y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangira kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yamaze kugarura mu myitozo umunyezamu wayo; Kimenyi Yves wari umaze hafi ibyumweru bibiri ari mu mvune.

Kimenyi Yves wavunikiye mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro bahura na Police FC, yasibye imikino yombi yahuje APR FC na Rayon Sports haba mu Agaciro Championship ndetse na Super Coupe 2017.

Uyu munyezamu yari amaze iminsi ariho isima nyuma yo kuvunikaUyu munyezamu yari amaze iminsi ariho isima nyuma yo kuvunika

Uyu munyezamu wigaragaraje mu mwaka ushize w’imikino, agafasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, yatangiye imyitozo ndetse yizeye gufatanya na bagenzi be.

"Ubu ndumva meze neza ntakibazo intoki nizo zari zavunitse ariko naravuwe neza ubu ntakibazo igisigaye ni ugutangira imyitozo maze nkaza nkafatanya n’abagenzi banjye muri shampiyona."- Kimenyi Yves atangariza urubuga rwa interineti rw’ikipe ya APR FC.

Kimenyi Yves yagarutse mu myitozo Kimenyi Yves yagarutse mu myitozo

APR FC iratangira shampiyona kuri uyu wa Gatandatu yakira ikipe ya Sunrise FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:30.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi kuri iki kibuga, muri shampiyona, warangiye APR FC itsinze bigoranye ku bitego 2-1, birimo igitego cyo mu minota ya nyuma cya Rusheshangoga Michel.

Uko amakipe arahura ku munsi wa Mbere wa shampiyona

Kuwa Gatandatu, tariki ya 30/09/2017

APR FC vs Sunrise FC ( Stade de Kigali)

Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda)

Gicumbi FC vs Espoir FC (Stade de Gicumbi)

Kirehe FC vs Mukura VS (Kirehe)

Ku Cyumweru, tariki 01/10/ 2017

Bugesera FC vs Amagaju FC (Stade de Kicukiro)

Miroplast FC vs Marines FC (Mironko)

Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Mumena)

Rayon Sports vs AS Kigali FC (Stade de Kigali)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. damien

  Kuya 30-09-2017 saa 21:22'

  turamwishimiye cyane kdi igikombe tuzagicyura

 2. u

  Kuya 29-09-2017 saa 22:50'

  sha nukuri hariya umuzamu niwe wahagaze nabi birigaragaza

 3. Gwiza

  Kuya 29-09-2017 saa 16:00'

  Nagaruke rwose yari akenewe. Iyo ahaba Rayon ntiyari kudutsinda ya coup franc ya Kamotera. Ge rwose hariya nahise ngaya umuzamu. Nari mwicaye inyuma ndeba ukuntu apanze urukuta arangije ahagarara mu izamu hagati nukuri. Nkibaza urukuta yapangaga rwari urw’iki? Kunteza Gasenyi gusa.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru