RUHAGOYACU.com

Amagaju arashaka kwereka Kirehe ko ibyo yakoreye Bugesera bitayagwiririye

Umutoza w’ikipe y’Amagaju FC; Nduwimana Pablo yatangaje ko ikipe ye yiteguye neza umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona bazakiramo Kirehe FC ndetse biteguye kwerekana ko intsinzi babonye ku mukino ufungura shampiyona ubwo batsindiraga Bugesera FC ibiteo 3-1 ku Kicukiro bitabatunguye.

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane, iminsi ibiri mbere y’uko bakira Kirehe FC kuwa Gatandatu i Nyagisenyi."

"Ikipe imeze neza muri rusange, urebye n’abakinnyi bose bameze neza. Ndigushima Imana kuko n’abari bafite ibibazo by’imvune bagarutse. Mfite icyizere."

"Gutsinda umukino wa mbere bitanga icyizere kuri twe, kuri njyewe, ku bayobozi no ku bafana b’Amagaju. Uyu mukino wa kabiri ni umukino ukomeye kuri twe kuko uri mu rugo kandi niwo ugomba kutwereka ko n’i Kigali tutabonye amanota ku mahirwe."

’’Intego yacu ni ugushaka amanota atatu hano mu rugo."

Umutoza Pablo Nduwimana w'Amagaju FC avuga ko intego ari ukubona amanota atatu mu rugoUmutoza Pablo Nduwimana w’Amagaju FC avuga ko intego ari ukubona amanota atatu mu rugo

Pablo asanga abakinnyi bashya hari icyo bazafasha ikipe

"Ku munyezamu [Paccy] ni umwana ariko urebye ibintu ari gukora hari byinshi yahinduye."

"Tresor [ukina hagati] ni umuntu mukuru, twari difute ikibazo hagati ariko kuva yaza ubona ko ikipe itangiye gukina."

Amagaju FC yasoreje ku mwanya wa 10 muri shampiyona ishize, aho intego yabo uyu mwaka ari ukuza mu myanya y’imbere muri uyu mwaka w’imikino 2017/18.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Kirehe FC y’umutoza Nduhirabandi Abdul Kalim yari yakiriye Mukura Victory Sports, itsindirwa mu rugo igitego 1-0.

Umunsi wa 2 wa shampiyona ( imikino yose ni saa 15:30

Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017

Mukura Victory Sport vs Police FC (Stade Huye)

Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017

Marines FC vs APR FC (Stade Umuganda)

Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi)

AS Kigali vs Miroplast (Stade de Kigali’)

Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare)

Amagaju FC vs Kirehe FC (Nyagisenyi)

Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017

Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)

Musanze FC vs Bugesera FC (Ubworoherane)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru