RUHAGOYACU.com

Umukinnyi wa Nyagatare FC ashobora guhagarikwa azira gushaka gusagarira umusifuzi

Bakundukize Hassan w’ikipe ya Nyagatare FC ashobora guhagarikwa by’agateganyo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, azira imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino w’umunsi wa mbere, ubwo yatukaga umusifuzi yamuhana agashaka kumusagarira.

Kuwa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ahabaye imikino 10 mu matsinda abiri y’amakipe 21 ari muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, dore ko Kaminuza y’u Rwanda yo yari yaruhutse.

Umwe muri iyo mikino 10 ni uwo Unity FC yatsinzemo Nyagatare FC ibitego 2-0, wabereye i Ndera mu Karere ka Gasabo. Muri uyu mukino, umwe mu bakinnyi ba Nyagatare FC witwa bakundukize Hassan yagaragaje imyitwarire idahwitse, aho nyum ayo gutsindwa igitego cya kabiri kuri penaliti, yatutse umusifuzi, maze yerekwa ikarita y’umutuku.

Bakundukize Hassan yasatiriye umusifuzi amubwirana ikinyabupfura gikeBakundukize Hassan yasatiriye umusifuzi amubwirana ikinyabupfura gike

Ntibyaciriye aho, kuko uwo mukinnyi yahise asatira umusifuzi wari uyoboye uwo mukino, ashaka kumusagarira, amukora mu maso nk’umukubise urushyi maze bagenzi be barashyigashyiga bamusohora mu kibuga maze umukino urakomeza.
Nk’uko byemejwe n’Inteko rusange ndetse by’umwihariko amakipe agize shampiyona y’icyiciro cya kabiri, abakinnyi bakina iyi shampiyona ni abatarengeje imyaka 20 ariko bakemererwa bake bayirengeje bo kubafasha.

Ibi byatumye nyuma y’uyu mukino abafana bibaza niba koko umukinnyi ugize imyitwarire nk’iyo akiri mu cyiciro cya kabiri bikwiye ku kurangirira ku gusiba umukino umwe bitewe n’ikarita y’umutuku, ariko Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buvuga ko hari n’ibindi bihano umukinnyi ugaragaje imyitwarire idahwitse ashobora guhabwa nk’uko Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yabitangarije RuhagoYacu.

Ruboneza yagize ati “Komisiyo y’Abasifuzi itanga raporo igashyikirizwa Akanama gashinzwe imyitwarire, bikabifatwaho icyemezo. Ibihano biterwa n’uburemere bw’ikosa. Kwihanangirizwa, guhagarikwa imikino runaka, guhagarikwa imikino ibanza yose ya shampiyona n’ibindi.”

Nyuma yo guhabwa ikarita y'umutuku yakubise urushyi umusifuzi ashaka kumukora mu masoNyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku yakubise urushyi umusifuzi ashaka kumukora mu maso

Muri Werurwe 2013, abakinnyi bane ba SORWATHE FC bahagaritswe amezi atandatu batagera ku bibuga by’umupira w’amaguru banacibwa ihazabu y’amafaranga 10.000 kuri buri wese nyuma yo gusagarira umusifuzi, icyo gihe umutoza wabo Kagorora Phocas we ahagarikwa imyaka ibiri acimbwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 200,000.

Bagenzi be bakomeje gushyigashyiga na we akabarwanya ashaka gukubita umusifuziBagenzi be bakomeje gushyigashyiga na we akabarwanya ashaka gukubita umusifuzi

Yasohotse mu kibuga ariko ntiyashirwaYasohotse mu kibuga ariko ntiyashirwa

Byabaye ngombwa ko umusifuzi wa kane na we atanga ubufasha ngo Hassan ave mu kibuga ajye mu bafanaByabaye ngombwa ko umusifuzi wa kane na we atanga ubufasha ngo Hassan ave mu kibuga ajye mu bafana

Intandaro ya byose yari Penaliti yari ikozwe n'umwe mu bakinnyi ba NyagatareIntandaro ya byose yari Penaliti yari ikozwe n’umwe mu bakinnyi ba Nyagatare

Henry yahise ayibyaza igitego maze Hassan ahita ashyuha mu mutweHenry yahise ayibyaza igitego maze Hassan ahita ashyuha mu mutwe

Butare Henry ni umwe muri ba rutahizamu bakiri bato, Unity FC yakuye mu Isonga FCButare Henry ni umwe muri ba rutahizamu bakiri bato, Unity FC yakuye mu Isonga FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru