RUHAGOYACU.com

Uko amakipe atangira acakirana mu cyiciro cya kabiri

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda iratangira kuri uyu wa Gatandatu, izakomeze ku Cyumweru hakinwa umunsi wayo wa mbere mu mwaka w’imikino 2017/18.

Bitandukanye n’umwaka ushize w’imikino wakinwe n’amakipe 22, Shampiyona y’uyu mwaka igizwe n’amakipe 23 agabanyije mu matsinda abiri, iratangira gukinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 izasozwe tariki ya 2 Kamena 2018.

Itsinda A rigizwe n’amakipe 12: Gasabo United, Esperance Fc, Sorwathe Fc, Pepiniere Fc, Unity SC, Nyagatare Fc, Aspor Fc, Etoile de l’est, Rwamagana City Fc, Vision Fc, Akagera Fc na Gitikinyoni Fc.

Itsinda B rigizwe n’amakipe 11 arimo Interforce Fc yari imaze igihe isezeye mu marushanwa ya Ferwafa igasaba kugaruka ndetse ikaza kwemererwa nyuma yaho Isonga FC yari yazamutse mu cyiciro cya mbere yikuye mu marushanwa yose ya Ferwafa.

Isonga FC yahaye Kiyovu umwanya mu cyiciro cya mbere, irongera iwuha Interforce FC mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kwikura mu marushanwa ya FerwafaIsonga FC yahaye Kiyovu umwanya mu cyiciro cya mbere, irongera iwuha Interforce FC mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kwikura mu marushanwa ya Ferwafa

Andi makipe agize itsinda B ni: UR Fc, Rugende Fc, La Jeunesse, Intare Fc, Heroes Fc, Vision JN, AS Muhanga, SEC Fc, Hope Fc na United Stars.

Shampiyona y’uyu mwaka izakinwa n’abakinnyi bari hagati y’imyaka 15 na 23 ndetse nta mukinnyi w’umunyamahanga wemerewe kuyigaragaramo.

Ikipe ya Rwamagana City irongera gukina iyi shampiyona nubwo yari yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere igaterwa mpaga hakazamuka Miroplast FC mu gihe AS Muhanga nayo yasezerewe n’Isonga FC muri 1/2.

Ikipe ya Rwamagana City...........Ikipe ya Rwamagana City...........
na AS Muhanga zari zifite amahirwe yo kuzamuka bipfira mu mategekona AS Muhanga zari zifite amahirwe yo kuzamuka bipfira mu mategeko

Pepiniere FC niyo kipe rukumbi yari mu cyiciro cya mbere izaba ihatana mu cyiciro cya kabiri dore ko Kiyovu SC bari bamanukanye, yasimbuye Isonga FC yari yazamutse mu cyiciro cya mbere.

Amakipe abiri agera ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri azabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2018/19.

Uko amakipe ahura ku munsi wa Mbere wa shampiyona

Itsinda A

Kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017

  • Gasabo United Fc vs Esperance Fc (Ferwafa, 15:30)
  • Sorwathe Fc vs Pepiniere Fc (Kinihira, 14:30)
  • Unity Fc vs Nyagatare (Ndera, 14:30)
  • Aspor Fc vs Etoile de l’est Fc (Kicukiro, 15:30)
  • Rwamagana City Fc vs Vision Fc (Rwamagana, 14:30)

Ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017

  • Akagera Fc vs Gitikinyoni Fc (Rwinkwamvu, 14:30)

Itsinda B

Kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017

  • UR Fc (izaruhuka)
  • Rugende Fc vs la Jeunesse Fc (Rugende, 14:30)
  • Intare Fc vs Heroes Fc (Ferwafa, 13:00)
  • Vision JN vs AS Muhanga (Stade Umuganda, 14:30)
  • SEC Fc vs Hope Fc (Kicukiro, 13:00)

Ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017

  • Interforce Fc vs United Stars (Ferwafa, 14:30)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru