RUHAGOYACU.com

SEC Football Academy igeze mu marembera

Icyahoze ari ikigo cyigisha abana gukina umupira w’amaguru, SEC Football Academy, kiri mu marembera, nyuma y’aho Munyandamutsa Augustin wagitangije akaba ari na we ukiyobora, azitiwe n’ikibazo cy’amikoro bitewe n’ibura ry’abafatanyabikorwa.

Hashize igihe SEC Football Academy ari imwe mu makipe afite igitinyiro muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ndetse rimwe na rimwe yaviragamo muri ½ cy’irangiza yenda kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

SEC FA isigaye ikina nk'itajya ikorana imyitozoSEC FA isigaye ikina nk’itajya ikorana imyitozo

Icyakora menya aho iyi kipe yambariye inkindi igiye kuhambarira ubucocero, dore ko muri uyu mwaka w’imikino, ikipe bahuye ikayitsinda ibitego biri munsi ya 5 igenda ibabaye nk’iyatsinzwe.

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wakinwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018, warangiye SEC FA itsinzwe n’Intare FC ibitego 11-0 (ndavuga cumin a kimwe ku busa).

Nyuma y’uyu mukino, abatoza ntibashatse kugira icyo batangariza RuhagoYacu, gusa ngo aho bipfira barahazi, ariko ibyiringiro byabo ni ku Mana, ngo wenda nibishaka bizakemuka.

Icyakora bamwe mu bakinnyi bo batangarije RuhagoYacu ko babona SEC FA igiye gusenyuka burundu niba nta gikozwe, ibi bakabivuga bagendeye ku kuntu bisa n’aho uwayishinze ari na we muyobozi wayo asa n’uwacitse intege, ndetse n’uburyo ikipe ibayeho nabi nk’itakigira nyirayo.

Umwe muri yagize ati “Ibintu birakomeye, ikipe ibayeho nabi, nkatwe twakinnye uyu munsi usanga mu myitozo haza abatarenga umunani, iyo dufite umukino buri wese aza ukwe tugahurira ku kibuga, waba wariye cyangwa utariye umutoza utabimubwiye ntabimenya.”

“Nk’uku tumaze gukina bwo, abajya kure nk’i Nyamirambo ni bo bahabwa itike, ariko abataha nko ku Kicukiro bo barataha n’amaguru, ab’i Remera bo ni amahirwe kuri bo kuko twakiniye hafi.”

Augustin Munyandamutsa bivugwa ko amafaranga yari afite yo gushora muri SEC FA yashize n'abafatanyabikorwa baraburaAugustin Munyandamutsa bivugwa ko amafaranga yari afite yo gushora muri SEC FA yashize n’abafatanyabikorwa barabura

Ikipe ya SEC FA iri mu makipe make ajya gukina nta n’umuganga

Umupira w’amaguru ni umukino bakina bagongana, ndetse ukunze no kubamo impanuka nyinshi zirimo izoroheje ndetse n’izikomeye. Icyakora ibi bishobora kuba ntacyo bivuze ku buyobozi bwa SEC FA n’abandi banyabubasha bashinzwe kuyireberera.

Mu mukino wayihuje n’Intare FC ku munsi wa 8 wa shampiyona, uretse abatoza babiri nta wundi muntu wari uhari, ari na yo mpamvu iyo umukinnyi yagiraga ikibazo, umutoza wungirije ni we wajyaga kumureba nta n’ikintu yitwaje cyafasha mu butabazi cyangwa ubuvuzi.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi akaba na nyiri SEC Football Academy, Augustin Munyandamutsa, ngo atubwire ku buzima bw’ikipe ye ndetse n’ahazaza hayo ariko ntibyadukundira kuko inshuro zose twamuhamagaye kuva ejo ntiyigeze yitaba telefoni ye igendanwa.

Tumaini wahoze mu makipe nka ASPOR FC, Kiyovu Sports, Esperance FC n'andi ni umwe mu nkingi ya mwamba ya SEC FATumaini wahoze mu makipe nka ASPOR FC, Kiyovu Sports, Esperance FC n’andi ni umwe mu nkingi ya mwamba ya SEC FA

SEC Academy ni ubuheta mu bigo bigezweho byigisha umupira w’amaguru, nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) ribimburiye abandi mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru, ari na ryo ryateguriwemo abakinnyi baserukiye u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu 2011.

Iki kigo, SEC FA cyari kinafitemo umubare utari muto muri iyo kipe y’Amavubi U17 cyaje guhita kiyandikisha muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ari na ko kigaburira amakipe atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’ayo ku mugabane w’u Burayi.

Urugero ni nka Manishimwe Djabel wa Rayon Sports, Shadad Nsengayire ukinira Etincelles FC ubu, Nsabimana Eric ‘Zidane’ wa AS Kigali, Mohamed Mushimiyimana ‘Meddy’ wa Police FC, Neza Anderson wa Police FC n’abandi benshi biyongera kuri Salomon Nirisarike ukina ku mugabane w’u Burayi muri AFC Tubize ndetse na Itangishaka Blaise waciye muri Aspire FA ya FC Barcelone akaba akina muri APR FC.

Nta mukinnyi wa SEC FA wari ufite ubushobozi bwo gutwara umupira igihe yawurwaniraga n'uw'Intare FCNta mukinnyi wa SEC FA wari ufite ubushobozi bwo gutwara umupira igihe yawurwaniraga n’uw’Intare FC

Uyu myugariro ni umwe mu bakinnyi beza SEC FA ifiteUyu myugariro ni umwe mu bakinnyi beza SEC FA ifite

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru