RUHAGOYACU.com

Amafoto- Unity ya KNC itangiranye intsinzi mu mvura, Hassan wa Nyagatare akubita umusifuzi

NDERA- Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, umwaka w’imikino 2017/18, Unity de Gasogi ya Kankooza Nkuriza Charles yatangiranye intsinzi mu mukino wo mu mu itsinda A wabereye ku kibuga cy’i Ndera, itsinda Nyagatare FC ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Unity yari yakiriye Nyagatare FC mu mukino watangiye ukereweho iminota 16 kubera gutinda kugera ku kibuga ndetse ikishyushya mu kanya gato gashoboka mbere y’uko umukino utangira, iminota yawo myinshi yabaye mu mvura nyinshi cyane ikabije, ariko itabujije abakunzi ba ruhago muri aka gace kureba abahungu batera umupira.

Abafana baje gahoro gahoro kugeza aha hose huzuye nubwo imirimo yo kubaka igikomejeAbafana baje gahoro gahoro kugeza aha hose huzuye nubwo imirimo yo kubaka igikomeje
Umutoza wa Unity; Yves mbere yo gutangira kwishyushya ku ikipe yeUmutoza wa Unity; Yves mbere yo gutangira kwishyushya ku ikipe ye
Ikirere cyagaragazaga ko hashobora kugwa imvura ikazeIkirere cyagaragazaga ko hashobora kugwa imvura ikaze
Abasimbura ba Unity n'abatoza mu mwambaro umweAbasimbura ba Unity n’abatoza mu mwambaro umwe
Unity yabanje mu kibugaUnity yabanje mu kibuga
Amakipe yombi yatangiye umukino bakereweho iminota 16 yoseAmakipe yombi yatangiye umukino bakereweho iminota 16 yose
Nyagatare FC ntibabonye umwanya uhagije wo kwishyushya mbere y'umukinoNyagatare FC ntibabonye umwanya uhagije wo kwishyushya mbere y’umukino
Imvura yaguye umukino umaze umunota utangiye, buri wese ajya gushaka aho yikinga, si ukuva hasi ye!Imvura yaguye umukino umaze umunota utangiye, buri wese ajya gushaka aho yikinga, si ukuva hasi ye!
Mu kibuga bo basigaye bakina umupira n'ibizibaMu kibuga bo basigaye bakina umupira n’ibiziba
Byari bigoye gutanga umupira ngo ugere ku wo wifuza kuwuhaByari bigoye gutanga umupira ngo ugere ku wo wifuza kuwuha
Abafana bari babukereye, ngo aha iyo uzanye vuvuzela baguha Frw 1000!Abafana bari babukereye, ngo aha iyo uzanye vuvuzela baguha Frw 1000!
Unity yari ishyigikiwe kokoUnity yari ishyigikiwe koko
Umutoza wa Nyagatare aha amabwiriza Jean Claude NizeyimanaUmutoza wa Nyagatare aha amabwiriza Jean Claude Nizeyimana

Nyagatare FC bakinnye umukino mwiza mu gice cya mbere gusa uburyo butari bwinshi babonye bananirwa kububyaza umusaruro maze niko guha umwanya ikipe ya Unity yari mu rugo, nayo irigaragaza n’ubwo uburyo butatu bw’ingenzi nabo babonye bugana izamu, umupira umwe Nyamikore Benon yahinduriye Ndayambaje Seleman akawutereka mu rushundura nawo utabazwemo igitego kuko umusifuzi yari yamaze kumanika igitambaro avuga ko Seleman yaraririye.

Wariumukino w'indyankurye mu kibuga hagatiWariumukino w’indyankurye mu kibuga hagati
Aimable ati: Mukomeze mubasunike, mugarukaAimable ati: Mukomeze mubasunike, mugaruka
Unity yagaragaje umukino mwiza nyuma yo kurangara kwa Nyagatare FCUnity yagaragaje umukino mwiza nyuma yo kurangara kwa Nyagatare FC
Unity bafunguye amazamu mu gice cya mbere ariko aha Seleman yari yarayemo peUnity bafunguye amazamu mu gice cya mbere ariko aha Seleman yari yarayemo pe
Turatsinze Peter wavuye mu Isonga FC yitwaye nezaTuratsinze Peter wavuye mu Isonga FC yitwaye neza
Nyagatare FC bakoze ibirometero bisaga 150 bagiye bagira utuvune dutandukanyeNyagatare FC bakoze ibirometero bisaga 150 bagiye bagira utuvune dutandukanye
Ntaho yari kumucikira, byanze anamwizirikahoNtaho yari kumucikira, byanze anamwizirikaho
Umunyezamu Vedaste wa Nyagatare yarokoye ikipe ye kenshi ndetse arahababariraUmunyezamu Vedaste wa Nyagatare yarokoye ikipe ye kenshi ndetse arahababarira

Niko kuvurwa bagenzi be barebaNiko kuvurwa bagenzi be bareba
Vedaste yababaye bigaragara kuko yakomeje kwikanda aho afashe, uko aguye.......Vedaste yababaye bigaragara kuko yakomeje kwikanda aho afashe, uko aguye.......
Mu mvura nyinshi, aha courage bagenzi beMu mvura nyinshi, aha courage bagenzi be
Wari umukino uryoheye ijisho ku bafana, iyo bamwe bagwa muri ibi bizibaWari umukino uryoheye ijisho ku bafana, iyo bamwe bagwa muri ibi biziba
Ayayayaya Ese ugiye ute di?Ayayayaya Ese ugiye ute di?
Unity bafunguye amazamu kuri Bosco bakuye mu Kabagari, ashimirwa na Niyonkuru AmaniUnity bafunguye amazamu kuri Bosco bakuye mu Kabagari, ashimirwa na Niyonkuru Amani

Nyuma yo kwicara hasi mu mvura nyinshi yari ikigwa i Ndera mu gihe cy’akaruhuko, Unity bagarutse bivuguruye maze baca umurongo ntarengwa ku ikipe ya Nyagatare FC.

Hashize iminota cumi n’itandatu bavuye kumva inama z’abatoza, Kayitaba Jean Bosco baguze mu ikipe y’i Kabagari, wari wabuze muri uyu mukino yafunguye amazamu ku munota wa 61 w’umukino, ni nyuma yaho Hakizimana Jean Baptiste aswase umupira wari utewe na Tuyisenge Issa kubera imvura, maze Bosco aturira ishoti umunyezamu Vedaste wa Nyagatare FC, 1-0!

Unity 1-0 Nyagatare, hakibura iminota 30Unity 1-0 Nyagatare, hakibura iminota 30
Nyagatare bageragezaga kuzamuka, ariko bagasanga Unity ihagaze bwumaNyagatare bageragezaga kuzamuka, ariko bagasanga Unity ihagaze bwuma
Issa Tuyisenge agerageza gukura umupira mu biziba by'amaziIssa Tuyisenge agerageza gukura umupira mu biziba by’amazi
KNC wa Radio/TV 1 akaba na Nyir'Unity FC yaje kureba ikipe umukino umaze umwanya munini utangiyeKNC wa Radio/TV 1 akaba na Nyir’Unity FC yaje kureba ikipe umukino umaze umwanya munini utangiye
Nshimiyimana Joseph wa AS Kigali yari yahereje KNC kuri uyu mukinoNshimiyimana Joseph wa AS Kigali yari yahereje KNC kuri uyu mukino
Gaashumba Ally na Shaffy ba Nyagatare FC bagundagurana na Tresor wa Unity FC wajandamye!Gaashumba Ally na Shaffy ba Nyagatare FC bagundagurana na Tresor wa Unity FC wajandamye!
....................Byasabaga ubwitange bukomeye....................Byasabaga ubwitange bukomeye
Amani Niyonkuru yari mu Amavubi U-20 ya Kayiranga yagarukiye mu ijonjora rya nyuma basezererwa na MisiriAmani Niyonkuru yari mu Amavubi U-20 ya Kayiranga yagarukiye mu ijonjora rya nyuma basezererwa na Misiri

Unity yakomeje gusatira izamu ry’ikipe ya Nyagatare yatabarwaga n’abasore bayo b’inyuma bashinguye ndetse n’umunyezamu wayo witanze bishoboka muri uyu mukino, ariko ku munota wa 87 w’umukino, Bosco ahinduye umupira ukorwa na Nkurunziza Amrani mu rubuga rw’amahina, niko gutanga penaliti yavuyemo igitego cya kabiri gishimangira intsinzi ku ruhande rw’ikipe ya KNC watuwe igitego cyatsinzwe na Butare Henry wateye umupira mu nguni y’ibumoso bw’umunyezamu Vedaste.

Ally ahanganye na Tresor wa Uniyty, KNC areba uko abasore be bitwaraAlly ahanganye na Tresor wa Uniyty, KNC areba uko abasore be bitwara
Amrani yakoze umupira wavuyemo penaliti ya Unity FCAmrani yakoze umupira wavuyemo penaliti ya Unity FC
Umusifuzi yemeza ko batereka muri penalitiUmusifuzi yemeza ko batereka muri penaliti
Henry atera penaliti, Vedaste na we ajya mu ruhande rumwe n'umupiraHenry atera penaliti, Vedaste na we ajya mu ruhande rumwe n’umupira
Ariko ntiyabasha kuwugarura, uruhukira mu nshunduraAriko ntiyabasha kuwugarura, uruhukira mu nshundura
2-0!2-0!
Ni uwo!, Butare Henry yishimiye igitego atunga urutoki aho Boss we KNC yicaye, aha hari na bagenzi be ku ntebe y'abasimburaNi uwo!, Butare Henry yishimiye igitego atunga urutoki aho Boss we KNC yicaye, aha hari na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura
Ko tutabumva?! Abakinnyi ba Unity SC bishimye bikomeye nyuma yo kubona igitego gishimangira intsinziKo tutabumva?! Abakinnyi ba Unity SC bishimye bikomeye nyuma yo kubona igitego gishimangira intsinzi
Turatsinze Peter na Gael bayoboye bagenzi babo muri celebrationTuratsinze Peter na Gael bayoboye bagenzi babo muri celebration

Bidatinze, nyuma y’amasegonda atageze kuri 80, Nyagatare FC basigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Bakundukize Hassan yatukaga umusifuzi wamuhaye ikarita itukura akamubita urushyi, gusa bagenzi be babasha kwihagararaho mu minota mike yari isigaye ntibinjizwa ikindi gitego.

Bakundukize Hassan yahawe umutuku, Nyagatare FC Basoza umukino ari abakinnyi 10Bakundukize Hassan yahawe umutuku, Nyagatare FC Basoza umukino ari abakinnyi 10
Uyu musore yakubise urushyi umusifuzi nyuma yo guhabwa umutukuUyu musore yakubise urushyi umusifuzi nyuma yo guhabwa umutuku
Ally yitambikwa na kapiteni we Baptiste ubwo na we yashakaga gusagarira umusifuzi, agahabwa umuhondoAlly yitambikwa na kapiteni we Baptiste ubwo na we yashakaga gusagarira umusifuzi, agahabwa umuhondo
Hassan asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa umutukuHassan asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa umutuku
Uyu musore byamugoye kubyakira, asohoka abwira nabi n'umusifuzi wo ku ruhande, bagenzi be bamusunika ngo ave mu kibugaUyu musore byamugoye kubyakira, asohoka abwira nabi n’umusifuzi wo ku ruhande, bagenzi be bamusunika ngo ave mu kibuga
Umunyezamu wa Nyagatare FC yakuyemo imipira ibiri yari gutuma umukino urangirira ku bitego birenze 2-0Umunyezamu wa Nyagatare FC yakuyemo imipira ibiri yari gutuma umukino urangirira ku bitego birenze 2-0

Unity: Cyuzuzo Aime Gael, Nkubana Marc, Niyonkuru Amani, Twagirimana Fulgence, ndabarasa Tresor, Turatsinze Peter, Niyonkuru Jean Luc, Tuyisenge Issa, Kayitaba Jean Bosco, Ndayambaje Seleman na Nyamikore Benon.

Nyagatare FC: Nsengimana Vedaste, Niyomushumba Richard, Hakizimana Jean Baptiste, Bakundukize Hassan, Nzita Eric, Gashumba Ally, Ufitingabire Shaffy, Bizimana Abdu, Nizeyimana Jean Claude, Hakizimana Ismael, Niyitegeka Emar.

Uko amakipe yatsindanye kuri uyu wa Gatandatu

Itsinda A

Kuwa Gatandatu

Gasabo United Fc vs Esperance Fc (imvura yatumye usubikwa)
Sorwathe Fc 1-1 Pepiniere Fc
Unity Fc 2-0 Nyagatare
Aspor Fc 1-2 Etoile de l’est Fc
Rwamagana City Fc 2-2 Vision Fc

Ku Cyumweru

Akagera Fc vs Gitikinyoni Fc (Rwinkwamvu, 14:30)

Itsinda B

Kuwa Gatandatu

UR Fc (Yaruhutse)
Rugende Fc 1-3 la Jeunesse Fc
Intare Fc 2-0 Heroes Fc
Vision JN 1-1 AS Muhanga
SEC Fc 2-0 Hope Fc

Ku Cyumweru

Interforce Fc vs United Stars (Ferwafa, 14:30)

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. C. Kayitare

    Kuya 11-11-2017 saa 22:36'

    Yego rata kudakubita imbwa z’abasifuzi byorora imisega isifura nabi. Hazagire unkubitira de dog, ndavuga de gaule ubundi ampe facture.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru