RUHAGOYACU.com

Foundation Fabrice Eto’o yibutse abazize Jenoside ku nshuro ya 19

Kuri uyu wa kane ni bwo Foundation Fabrice Eto’o yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19.

Iyi foundation isanzwe ihuriramo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagakina umupira, ku i saa cyenda zo kuri uyu wa kane tarki ya 11/4/2013, ni bwo umukozi w’urwibutso yari yakiriye aba bana bo muri iyi foundation biganjemo abavutse nyuma y’aya mahano yagwiriye u Rwanda.

Nyuma yo kuvuga ko impamvu nyamukuru yabazanye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ari ukugirango bibuke inzirakangane zazize Jenoside cyane abana bagenzi babo, uru rubyiruko rugize Foundation Eto’o rwasobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda ndetse n’uburyo Abatutsi bagiye bahohoterwa kuva cyera kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.

Iyi ikaba yari inshuro ya gatatu Foundation Fabrice Eto’o yifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Kwibuka urubyiruko ntibyarangiriye aho dore ko Foundation yanateguye amarushanwa yabana yo kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside.

Nyuma y’uko Minisiteri ifite siporo n’umuco mu nshingano isabye ko amarushanwa yose yo kwibuka mu Rwanda yazatangira nyuma yukwezi kwa gicurasi aya marushanwa ya foundation yari kuba 14/4/2013 azatangira 1/6/2013 arangire tariki ya 9/6/2013.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Kwibuka 19

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru