RUHAGOYACU.com

FERWAFA yashwishurije Amagaju FC ku bujurire bw’umukino wayahuje na APR FC

Ubujurire bw’Amagaju FC bwasabaga FERWAFA gukuraho ikarita y’umutuku yahawe Yumba Kaite bwateshejwe agaciro, hashingiwe ku kuba nta tegeko rihari rivuga ko icyo cyemezo gikwiye gufatwa hashingiwe ku mashusho yafashwe mu mukino wahuje iyo kipe na APR FC.

Kuwa mbere tariki ya 26 Kamena ni bwo Amagaju FC yari yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Ku munota wa 66 ni bwo Amani Mugisho w’Amagaju FC yafunguye amazamu ku mupira yari aherejwe na Munezero Dieudonne wari uteye ‘Coup franc’.

Yumba yahise yerekwa ikarita y'umutuku asohoka mu kibugaYumba yahise yerekwa ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga

Icyo gitego cyahise gikurikirwa n’imvururu zaturutse ku gushyamirana kwa Nshuti Innocent wa APR FC na Yumba Kaite w’Amagaju FC, aho amashusho yafashwe na Azam TV agaragaza uwo rutahizamu wa APR FC akubita inkokora myugariro w’Amagaju ubugira kabiri, na we agahita amwirukankana akamukubita ikintu cyanabaye intandaro yo guhita ahabwa ikarita itukura.

Muhadjiri Hakizimana yaje kwishyurira APR FC igitego mu mupira yaherejwe na Issa Bigirimana, maze umukino urangira ari igitego 1-1.

Amagaju FC yahise yandikira FERWAFA asaba ko Yumba Kaite yakurirwaho ikarita y’umutuku, hashingiwe ku kuba yarashotowe n’Umukinnyi wa APR FC witwa Nshuti Innocent, ndetse akaba ari we wabanje kumukorera amakosa, gihamya ikaba amashusho ya Azam TV.

Imvururu zavutse nyuma y'inkokora Nshuti Innocent wa APR FC yakubise Yumba kaite undi na we agahita amwishyuraImvururu zavutse nyuma y’inkokora Nshuti Innocent wa APR FC yakubise Yumba kaite undi na we agahita amwishyura

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kamena, ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ubujurire bw’Amagaju FC nta shingiro bufite, kuko nta tegeko rihari rivuga ko hashingirwa ku mashusho ngo hahindurwe icyemezo cyafashe n’umusifuzi.

Mu ibaruwa yasinyweho n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah, isubiza ubujurire bw’Amagaju FC, bagize bati “Tubandikiye tubamenyesha ko mu mategeko agenga amarushanwa y’umupira w’amaguru, nta tegeko ritegeka guhindura imyanzuro yafashwe n’umusifuzi hagendewe ku mashusho nyuma y’umukino.”

Bakomeje bavuga ko hagendewe kuri raporo y’umusifuzi n’umugenzuzi w’Umukino, ibyemezo byafashwe n’umusifuzi wayoboye umukino nta gikwiye guhindukaho, bityo Yumba Kaite akaba atemerewe gukina umukino wo kwishyura uzaba kuwa kane tariki ya 29 Kamena.

Nshuti Innocent yakubiswe ikintu kitagaragara mu mashusho ariko gishobora kuba cyari gikazeNshuti Innocent yakubiswe ikintu kitagaragara mu mashusho ariko gishobora kuba cyari gikaze

Ubaruwa FERWAFA yandikiye Amagaju FC, bamwe bavuga ko abakinnyi ba APR FC bamwe bakabaye na bo bafatirwa ibihanoUbaruwa FERWAFA yandikiye Amagaju FC, bamwe bavuga ko abakinnyi ba APR FC bamwe bakabaye na bo bafatirwa ibihano

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. chivu

    Kuya 28-06-2017 saa 22:39'

    Nigute ferwafa ivuga ko Ari ikemezo cy’umusifuzi ko ntacyo yakora igendeye kuri video za azam mugihe amateka agaragaza ko haricyo yigeze gukora igendeyo kuri ayo mashusho nanone ? Mureke muteteri atete ahaswe numugabo koko

  2. Kamana claude

    Kuya 28-06-2017 saa 15:02'

    Ntimugashyigikire amafuti iyo umuntu akosheje arahanwa kwirukankana ugakubita ,Sylve rero niba ufite agahinda kabafande nawe uztraining abawe .

  3. bobo

    Kuya 28-06-2017 saa 15:01'

    yewe ubundise yaba ihekwa ikagerahe ahubwo muzihere ubujura buzaba ku wa kane gusa APR na gufanaga arko nahise nkuzinukwa kuko ubeshejweho nubujura .

  4. ema

    Kuya 28-06-2017 saa 14:25'

    Gisambo fc ntabwo bateze kuzitsindira badahetswe numusifuzi,ubundise bakiyihaye batiriwe bahimba ibinyoma?cg ngo batsinde bibye?niyompamvu mutazapfa mumenye gukina bajye babaheka kuko ntacyo mushoboye ,aho munyuze nugutsinda bagasigara bataka?ubwose muratsinda mukabyina?ngo mwatsinze? numvise nuburozi burimbere iwanyu mwenda kumarana murogana nibikombe mwatwaye byose nibyubujura ntabyo mwakoreye ngo muri gitinyiro ra?muri gitobero mwebwe hatabaye abasifuzi rugende yabarya bitanu kubusa

  5. Shutup

    Kuya 28-06-2017 saa 14:22'

    Nagirango noneho umupira w’urwanda wateye imbere kubera ko mwatwaye igikombe cya shampiyona, naho ibyo kuvuga ko mwateje imvururu kuri match yabahuje na as kgl nabyo mubyemeye ubu ubundi mwaravugaga ngo ferwafa yabahohoteye, ubwo nibindi muzagenda mwinyuraguramo mubyemere, naho ubundi kwanga Apr no kuyigira agakipe kadashoboye bizabarwaza imitima yanyu ahubwo nabagira inama yo kuyikunda no kuyifana naho bitabaye ibyo muzicwa na gahinda, ngo Denis yabahagarariye muri ya group irwanya ferwafa, nubundi yari yaratinze kuko akavuyo niko kabaranga, ahasigaye njye ubu ngeze muri stade kwihera ijisho ry’Ubuntu Espoir isezerera agakipe.
    Murakoze.

  6. Vava

    Kuya 28-06-2017 saa 14:04'

    Ariko Amaible upfa iki nuburozi?ahubwo mbona ari wowe baroze ndetse nuwakuroze ntiyakarabye igihe cyose nta gitekerezo kizima ndabona watanze ahubwo inyandiko zawe nimvugo zawe zihoramo gutukana ngo burozi fc ngo amarimbi nibindi bigambo bitiyubashye uvuga?byonyine no Kuba udufana nka Equipe yingabo birambabaza?Gerageza ujijuke l’ecrir reste mais la palore s’envoler jya witondera imvugo ninyandiko zawe ntago football ari ibitutsi ahubwo iraduhuza tukagira ibyishimo ariko ubwo burere bwawe uzabuhindure cga ushake umubyeyi azaguhe uburere.

  7. Vip

    Kuya 28-06-2017 saa 13:48'

    nibyo koko kandi ikirego cy’Amagaju kirapfuye Kuko nabo ntabwo bahakana ikosa rikomeye ryakozwe na Yumba bityo bagombye wenda kurega ko Nshuti nawe yahagarikwa kubo ariwe watumye yumba akora ikosa rikomeye gusa nk kwihanira ntibyemewe namba

  8. eric

    Kuya 28-06-2017 saa 13:46'

    Ariko hano haba akagabo aimable ubanza nyoko arumurozi cg iwanyu ariwo mwuga kuko ibitekerezo byawe nuburozi gusa niba uburozi byiwanyu byarakurenze umutwe uzajye uvuga ya kipe abayobozi bayo barogana bakana byiyamerera niho buba naho ubundi amagaju mwihangane ahu bwo twarigutungurwa iyi kuyeho naho muteteri igikombe yarangije kuki twara cyera abandi sinzi icyo bakinira Ferwafa murabambere mukomereze aho igihugu kiza nkiki mugiteje agahinda abafana mugiye kubacya kukibuga ikibabaje nukunu abantu bashora amafranga muma quipe yabo agapfa ubusa

  9. kim

    Kuya 28-06-2017 saa 13:38'

    Ikishe umupira so ferwafa n’amatiku yokutemera imyanzuro y’abasifuzi bikorwa nabiyita abafana benshi bidafite akamaro, usibye gukinisha amatiku gutsindwa ntibemere Twese ntitwaba abadifuzi teubahe ibyabandi baba bakoze twemera imyanzuro Kuko iyo APR iratsindwa iranganya ikanatsinda niba twemeranya ko ibyo uko ari bitatu biyibaho twemere results ziba zabaye naho kwikoma Degaule nukwikoza Ubusa cyane ko ibimuvugwaho ataribyo simuzi ntanzi Ariko nabo bandi bajyaho ntacyo yakora kirenze icyo yakoze.
    Please twubahe ibyabagenzi bacu bakora nyuma nibacyura igihe Natwe duhere aho bagejeje dukore igitandukanye, naho amatiku ntakamaro murakoze.

  10. 2222

    Kuya 28-06-2017 saa 13:23'

    aimable we abaraguza na bafana ba apr bagiye kuraguza ngo barimo bararogoza ekipe yabo twese turabizi,kandi abarozi baragaragaye ni apr na bafana bayo nawe urimo kuko mwashatse kuroga umutoza wanyu,nanyoko kandi numurozi ndabazi neza,

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru