RUHAGOYACU.com

Rayon Sports isezerewe na Espoir FC mu gikombe cy’Amahoro, Police FC itakaza amahirwe yo gusohokera u Rwanda

Rayon Sports isezerewe na Espoir Fc mu gikombe cy’Amahoro, bituma Police FC yabaye iya kabiri muri shampiyona ihita itakaza amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup.)

Igitego 1-0 Rayon Sports itsinze Espoir FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’amahoro, nticyari gihagije ngo iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikomeze ku mukino wa nyuma, dore ko yasabwaga kwishyura ibitego 2 yatsinzwe mu mukino ubanza ikanashyiraho ikinyuranyo, bitaba ibyo iyo kipe y’i Rusizi igahita yibonera itike nta nkomyi.

Nubwo Rayon Sports isezerewe mu gikombe cy’Amahoro ni yo izasohokera u Rwanda mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), mu gihe muri CAF Confederation’s Cup ho hazasohoka izaba yegukanye igikombe cy’Amahoro, kugeza ubu ikaba yaba Espoir FC, AMagaju FC cyangwa APR FC.

Espoir FC izahura ku mukino wa nyuma n’ikipe izatsinda hagati ya APR FC n’Amagaju FC mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kamena.

Dore uko umukino wagenze

FT Rayon Sports 1-0 Espoir FC (Agg: 1-2), ari na ko Rayon Sports ihita isezererwa mu gikombe cy’Amahoro

90’+5’ Rayon Sports isatira kwa Moustapha na Shassir, ikosa, coup franc ya Rayon Sports ihise iterwa na Shassir ariko umunyezamu Isingizwe Patrick ahita awucisha hejuru y’izamu. Corner ya Rayon Sports itewe na Nova

90’+4’ Gusimbuza kwa gatatu kwa Espoir

90’+2’ Umupira muremure barawugarura ab’inyuma ba Rayon Sports, kwa Moustapha ariko umupira urarenga

90’+1’ Umupira kwa Nova, ahindura umupira Shassir n’umutwe imbere y’izaaaamu ku ruhande; corner ihise iterwa vuba ariko Lomami akorera ikosa Umunyezamu wa Espoir Patrick Isingizwe

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongeweho iminota 5

90’ Moustapha n’umupira kwa Muhire Kevin, kwa Mutsinzi na Nova imbere y’izamu Savio ariko Corner

89’ Rayon Sports umupira muremure ariko ikosa Moustapa akoreye umukinnyi wa Espoir

87’ Gusatira gukomeye kwa Espoir, Adolphe n’umupira ahindura imbere y’izamu Mutsinzi arahagoboka, baracyawufite abasore ba Espoir arekura ishoooooti habura uwukoraho imbere y’izamu rya Bakame, ujya hanze

86’ Gusatira kwa Rayon Sports, Nsengiyumva Moustapha acomekera Savio ariko ahita anyerera agwa hasi

85’ Gusimbuza kwa kabiri ku ruhande rwa Rayon Sports: Mugheni Fabrice ahaye umwanya Lomami Frank

85’ Umupira mu b’inyuma ba Rayon Sports, Manzi kwa Savio ariko Wilonja awushyira hanze,

82’ Ikarita y’umuhondo yeretswe patrick isingizwe, Umunyezamu wa espoir FC azira gutinza umukino

81’ Umupira muremure imbere y’izamu rya Espoir FC, umupira uca ku ruhande, Umunyezamu Patrick Isingizwe ahita yongera yiryamira hasi....

80’ Gusatira gukomeye kwa Espoir FC ku burangare bwa Manzi na Munezero, imbere y’izamu Adolphe ahinduye ariko Hussein awuteye uca hejuru kure y’izamu

78’ Gusimbuza kwa mbere kwa Rayon Sports: Manishimwe Djabel ahaye umwanya Nsengiyumva Moustapha

77’ Umupira urimo gukinirwa mu kibuga hagati, Espoir FC bagerageza kuzamuka ariko Mutsinzi arawubambura, ikosa akoreweho na Bakundukize

76’ Umukinnyi wa Espoir FC wambaye nomero 10 yeretswe ikarita y’umuhondo ari n’iya gatanu muri uyu mukino, azira gutinza umupira mu gihe yasabwaga kuwurengura

74’ Gusimbuza kwa kabiri ku ruhande rwa Espoir Fc

74’ Nova ucenze neza ku ruhande rw’iburyo ariruka cyane ahindura imbere y’izamu ariko Wilonja arawugarura, ahereza mugenzi we mu ruhande rw’ibumoso, ariko uhita urenga, ni uwo kurengurwa an Manzi Thierry uwuhaye Mugheni acomekera Savio ariko umusifuzi ati wakoreye ikosa Moninga Walusambo

72’ Manzi Thierry na Mutsinzi, kwa Mugheni na Manzi ugerageje ishoooti ariko umupira uca ku ruhande

71’ Umupira usubijwe Djabel na Adolphe Bakundukize, bawutera imbere, arazamuka Hussein wa Espoir FC ariko urarenga, ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Bakame

70’ Rayon Sports 1-0 Espoir FC (Agg: 1-2)

69’ Rayon Sports ihererekanya neza kwa Muhire Kevin na Djabel ariko umusifuzi ahuha mu ifirimbi kuko Patrick Isingizwe, umunyezamu wa Espoir FC aryamye hasi

68’ Mugheni Fabrice n’umupira kwa Nova wahinduye imbere y’izamu ariko ab’inyuma ba Espoir bawutanga Djabel bawushyira muri Corner, ihise iterwa ariko umunyezamu wa Espoi, Patrick Isingizwe ahita awuhuriraho na Wilonja, akiza izamu

67’ Gusatira kwa Espoir, Adolphe na Hussein ariko habayeho kurarira

65’ Muhire Kevin n’umupira ashakisha Pierrot kwa Shassir ahereza djabel, ikosa, coup franc ya Rayon Sport, Djabel arayitera ariko umupira uca ku ruhande

64’ Umupira kwa Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bashaka Nova, umupira muremure ariko Kapiteni wa Espoir mugufi ariko uhagaze enza ahita awugarura n’umutwe,

61’ Corner yatewe neza, ba myugariro bakiza izamu, Rayon Sports igihererekanya bashakisha uburyo babona igitego, kwa Mugheni ushakisha Djabel barawugarura......bakiza izamu kwa Mutsinzi Ange ushaka gutera ishoti ariko akorerwaho ikosa, coup franc ya Rayon Sports, Pierrot ayiteye umupira uca hejuru kure y’izamu

60’ Pierrot, Mugheni, Shassir kwa Djabel bahererekanya neza, basubiza kwa Nova wahinduye imbere y’izamu ariko Nyandwi Sadam ahita awushyira muri Corner ahita anaryama hasi kuko ashobo0ra kuba ababaye agonganye na Djabel

58’ Amakipe yombi arimo akinira hagati mu kibuga, Rayon Sports yiba umugono kwa Djabel uhinduye imbere y’izamu ariko akiza izamu Sadam agishota imbere ashaka Hussein maze Munezero Fiston ahita awuhereza Bakame n’umutwe

54’ Gusimbuza ku ruhande rwa Espoir FC

52’ Ikarita y’umuhondo ihawe Moninga Walusambo ku ikosa akoreye nshuti dominique Savio wari umucenze neza, Coup franc iratewe ariko Sadam Nyandwi akiza izamu n’umutwe...corner

50’ Rayon Sports irimo guhererekanya umupira hagati Savio arawutakaza, contre attaque ya Espoir, kwa Adolphe Bakundukize wihute arekura ishoooti ariko Mutsinzi Ange awugaruza ikibuno, umupira kwa Pierrot atanze muremure kwa Savio, ikosa

48’ Itewe enza an djabel ariko Ndandwi Sadam akiza izamu, arawugarura Munezero Fiston kwa Shassir ariko bahita bawurenza na none ba myugariro ba Espoir, Corner, ihise iterwa byihuse ariko umupira upfa ubusa;

47’ Rayon Sports yambuye umupira Espoir FC, Mugheni kwa Pierrot, acomeka umupira muremure kwa Savio ku ruhande rw’iburyo, acenga neza arekura ishoooti ariko mu mugongo wa myugariro wa Espoir, corner

46’ Gusatira kwa rayon Sports, Nova Bayama ahinduye umupira imbere y’izamu Monginga Walusambo ahita awugarura ndetse akiza izamu rye

4:40pm: Igice cya kabiri kiratangiye

Amakipe yombi asohotse mu rwambariro ngo aze atangire igice cya kabiri cy’umukino

HT: Rayon Sports 1-0 Espoir FC (Agg: 1-2)

45’ + 2’ Kwanduranya hagati ya Munezero Fiston n’uyu musore wambaye nomero 3 wa Espoir, bombi bahawe amakarita y’umuhondo

45’+1’ Gusatira kwa Rayon Sports, umupira muremure Mutsinzi kwa Shassir akozaho umutwe ashaka Savio ariko umunyezamu asohoka neza awutera kure, Manzi Thierry n’umutwe, bamukubita inkokora umusifuzi ntiyabibona, abasore ba Espoir ahindura umupira imbere y’izamu ariko umusifuzi ahuha mu ifirimbi ngo Manzi abanze yitabweho

45’ Iminota isanzwe y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye, hongeweho ibiri (2’)

44’ Gusatira kwa Espoir ariko Manzi arahagoboka amwambura umupira awuhereza Djabel, wirukanka cyane ahereza Savio ku ruhande rw’ibumoso, ariko ab’inyuma ba Espoir barahagoboka bawushyira hanze

37’ Coup franc itewe neza ariko Nova ntiyabasha kuwukozaho umutwe wifatirwa na kapiteni wa Espoir FC, awutera imbere akiza izamu

35’ Rayon Sports ihererekanya neza, umupira kwa Pierrot na Shassir, barawugarura ab’inyuma ba Espoir, ariruka cyane uyu musore wambaye nomero 12, ariko Mugheni Fabrice arawumwambura, kwa Mutsinzi, kwa Pierrot uhereje Savio ahita akorerwaho ikosa na Nyandwi Sadam, uhise anerekwa ikarita y’umuhondo

Ni abatoza bombi bakomoka mu Burundi bari bahuriye kuri Stade ya Kigali i NyamiramboNi abatoza bombi bakomoka mu Burundi bari bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

30’ Pierrot arayiteye ariko ayishota Savio mu mugongo uhita uca ku ruhande rw’izamu

29’ Coup franc itewe neza na Pierrot ariko ba myugariro bari maso umupira bawugarura n’umutwe, ujya kwa Mutsinzi uwurekeye Munezero, awuhereza Manzi, kwa Mugheni fabrice, Nahimana Shasssirrrrr, akorerwaho ikosa, coup franc nko muri metero 22 uturutse ku izamu rya Espoir;

29’ Rayon Sports irimo kurusha cyane Espoir haba mu guhererekanya umupira ndetse no gushaka amahirwe yabyara ibitego, umupira kwa Nova ku ruhande rw’iburyo hagana muri Corner, ariko akorerwaho ikosa na Moninga Walusambo

28’ Gusatira kwa Rayon Sports kuri Contre attaque, Pierrot n’umunyezamu uhise aryama hasi bawuhuriyeho ariko uhita uca ku ruhande

27’ Gusatira gukomeye kwa Espoir, Bakundukize Adolphe arekura ishoti ariko Mutsinzi aritambika umupira arawugarura;

24’ Rayon Sports irimo guhererekanya neza umupira mu kibuga hagati, bagahereza Nova Bayama uri gutanga imipira myinshi ya Cross ariko ba myugariro ba Espoir bahagaze neza

22’ Kugabanya igitutu barimo kotswa, umusore wa Espoir wambaye nomero 13 aryamye hasi mu kibuga, umupira ubaye uhagaze gato ngo avurwe

Bakame na Wilonja bifotozanya n'abasifuzi mbere y'uko umukino utangiraBakame na Wilonja bifotozanya n’abasifuzi mbere y’uko umukino utangira

21’ Gusatira gukomeye kwa Espoir azamukanye umupira uyu musore wambaye nomero 3, ari hagati ya Manzi Thierry na Munezero Fiston arekura ishoti ariko umupira uca hejuru y’izamu

20’ Rayon Sports 1-0 Espoir FC (Agg: 1-2)

19’ Rayon Sports yakije umuriro hano, ukundi gusatira gukomeye, Savio ahindura umupira, Mutsinzi n’umutwe ariko umunyezamu wa Espoir arirambura umupira awucisha hejuru y’izamu; Corner ya Rayon Sports itewe, Manzi Thierry n’umutwe ariko umunyezamu arongera arirambura umupira arawufata

18’ Gooooooal......Igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Mutsinzi Ange ku mupira uturutse muri Corner itewe na Djabel Manishimwe

15’ Pierrot ayiteye neza, Shassir n’umutwe ariko umupira uca ku ruhande

14’ Rayon Sports ihererekanya umupira mu kibuga hagati, Pierrot na Djabel, kwa Shassir bahita bamukubita umutego, Coup Franc ya Rayon Sports;

13’ Contre attaque ya Espoir ariko Pierrot na Manzi Thierry babyitwaramo neza bambura umupira uyu musore wambaye nomero 12

10’ Rayon Sports ihererkanya neza umupira mu kibuga hagati, Shassir kwa Nova Bayama ahinduye umupira imbere y’izamu barawugarura, yongeye kuwufunga uhita umurengana

Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibugaAbakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga

8’ Gusatira gukomeye kwa Espoir FC, ishoti, mu mugongo wa Mutsinzi Ange umupira ujya muri Corner, ihise iterwa byihuse....imbere y’izamu rya Rayon Sports, arekura ishoti Bakame arawugarura

7’ Gusatira kwa Rayon Sports, umupira muremure utewe na Mugheni fabrice ariko umunyezamu wa Espoir FC asohoka neza awukubita ibipfunsi usanga Pierrot aho ahagaze awuteye ishoooooti ariko Umunyezamu yongera kuwugarura, ba myugariro bahita bakiza izamu

2’ Guhererekanya neza umupira hagati ya Manzi Thierry uwuhaye Nova ariko ahita akorerwaho ikosa

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibugaAbakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

1’ Umupira muremure Pierrot ahaye Savio ariko Umunyezamu ahita awufata

3:38pm: Umukino utangijwe na Rayon Sport

3:28pm
: Abakinnyi b’amakipe yombi basohotse mu rwambariro barangajwe imbere n’abasifuzi ngo baze batangire umukino;

3:15pm : Amakipe yombi asubiye mu rwambariro ngo yitegure kuza gutangira umukino;

Abakinnyi ba Espoir FC bishyushya Abakinnyi ba Espoir FC bishyushya

Saa cyenda n’iminota ibiri (3:02pm): Abasifuzi na bo batangiye kwishyushya

Abakinnyi ba Espoir FC bishyushya Abakinnyi ba Espoir FC bishyushya

Habura iminota 37, abakinnyi ba Espoir FC na bo basohotse mu Rwambariro ngo bajye kwishyushya;

Rayon Sports yishyushya, izi neza ikiyizanye muri uyu mukinoRayon Sports yishyushya, izi neza ikiyizanye muri uyu mukino

Mu gihe habura iminota 45 ngo umukino utangire, abakinnyi ba Rayon Sports isohotse mu rwambariro ngo itangire kwishyushya;

Byinshi wamenya kuri uyu mukino, kanda hano.

Rayon Sports irakina idafite Mugabo Gabriel, Abouba Sibomana udaheruka no kuyikinira kimwe Rwatubyaye Abdoul, mu gihe Espoir FC yo yuzuye kuko na Nyandwi Sadam wavugwaga ko adakina, birangiye na we agaragara mu kibuga.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Munezero Fiston, Nova Bayama, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, na Nahimana Shassir.

Abasimbura: Bashunga Abouba, Nzayisenga Jean d’Amour, Irambona Gisa Eric, Niyonzima Olivier, Nsengiyumva Moustapha, Lomami Frank

Espoir FC: Patrick Isingizwe, Harelimana Jean Damascene ’Gisimba’, Mbogo Ally, Jacques Wilonja, Moninga Walusambo, Jean Dushimumugenzi, Adolphe Hakundukize, Bazir Hatungimana, Barora Bao, Wilonja Albert, Renzaho Hussein.

Uyu mukino ni "do or die" ku ikipe ya Rayon Sports mu gihe Espoir FC n'ubwo yatsindwa ariko ku kinyuranyo cy'igitego kimwe irahita ikomezaUyu mukino ni "do or die" ku ikipe ya Rayon Sports mu gihe Espoir FC n’ubwo yatsindwa ariko ku kinyuranyo cy’igitego kimwe irahita ikomeza

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MARTIN

    Kuya 30-06-2017 saa 22:30'

    BAFANA BA REYON NITWIHANGANE

  2. junior

    Kuya 30-06-2017 saa 11:24'

    yewe yewe gacanga fc, baranyiba fc ubu noneho murireguza iki sha? mujye mwemera ko muashoboye gutwara ibikombe bibiri mu mwaka. gusa mbabajwe no kubabura final nari kuzabanigirayo ubugira kane

  3. lion lion

    Kuya 29-06-2017 saa 10:26'

    birababaje kuba rey ivuyemo

  4. gashugi

    Kuya 29-06-2017 saa 08:22'

    ibi nibyo bizakomeza umupira wacu, ahubwo aba batoza ba barundi yaba Masudi na Ndizeye nabo gushimirwa, hari ikintu kinini bazanye mumupira wo murwanda. ahubwo iyaba nuzindi kipe zakimeraga bikamera nko mubwongereza.

  5. Knc

    Kuya 29-06-2017 saa 07:15'

    Nabaho nabonye umukinnyi ukunda ikipe ,shassir bamwongere amasezerano nukuri ! ureke ibigwari byataye bagenzi babyo Ku rugamba!kandi Abarayo mwihangane aho twaguye mwarahabonye ,ni ukwiyubaka tukazatangira season dutyaye kbs!

  6. aimable

    Kuya 29-06-2017 saa 07:03'

    batwibye fc. ubuse noneho muravuga iki ra? erega mujye mubyemera hari urwego uba utarageraho rwo gutwara ibikombe bibiri. kd na shampiona ni degaule wayiguhaye ngo ari kwiyamamaza. ubuse amagaju ubushize mwahaye amafranga ngo akine nijoro muyatsinde murongera muyahe andi ra? murabeshya turagitwara. gusa nk’Intare twifuzaga kubahondagura bwakane kuri final none muradukwepye

  7. ema

    Kuya 29-06-2017 saa 06:50'

    courage rayon bigaragayeko mutsinda mutarandaswe ntimwiba iyomwatsinzwe turihangana,kuko mwakoze akazi naho bariya mbona biyamanza ngo watsinzwe nabo gicumbi yarabatsinze kandi nigikombe bazagitwara bakibye nicyabo turabizi amagaju nubwo yatsinda bayiha imituku ibiri kugirango itsindwa gisambo fc ntimuyizi

  8. Xhaka

    Kuya 29-06-2017 saa 05:39'

    hhh aba rayon bihangane kuko sibo bana gusa kandi bakinaga nabandi bagabo. rero nibahumure nti babaye imbwa. ahubwo ntabwo bashoboye gutwara ibikombe bibiri. icyo nabasaba bajye bemera insinzwi kuko gutsindwa sikosa

  9. birasekeje

    Kuya 28-06-2017 saa 22:43'

    ibi nibisanzwe kbsa hhhh abaroga abatoza nabo nibahanyanyaze kucya mahoro daaa hhh kuroga umutoza

  10. Congo

    Kuya 28-06-2017 saa 22:02'

    Ahhhh burya iyo umwanzi agutanze gupfa urishima ntakibazo niyo amagaju yatsinda nzihangana!!!

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru