RUHAGOYACU.com

Jimmy Mulisa yambuwe Amavubi U-20, ahabwa Mashami Vincent. Ese kubera iki?

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Jimmy Mulisa yamaze kwamburwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 igomba kwitabira amarushanwa abiri atandukanye mu mpera z’uyu mwaka.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ko Amavubi azaba ayobowe na Jimmy Mulisa mu mikino azakina muri Maroc ndetse na Cosafa y’abatarengeje imyaka 20.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umutoza w’ikipe ya Bugesera FC, Mashami Vincent yamaze guhabwa iyi kipe y’igihugu, akaba ari we uzayitoza muri aya marushanwa.

Mulisa wari wahawe Amavubi U-20 ntazayatozaMulisa wari wahawe Amavubi U-20 ntazayatoza

Ku mpamvu ki, bahisemo guha ikipe Mashami mu mwanya wa Mulisa?

Ubusanzwe, ikipe y’igihugu nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 n’iy’abatarengeje imyaka 20, mu Rwanda, ziri mu nshigano z’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu.

Bivuze ko Jimmy Mulisa n’ubundi ari we wagombaga kuba afite Amavubi U-20 mu nshingano ze kurusha Mashami umwingirije mu gihe kuri ubu u Rwanda nta mutoza rufite, ndetse hadatehanywa ko azaboneka vuba.

RuhagoYacu yagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye muri Ferwafa kugira ngo imenye impamvu ikipe yahawe Mashami kandi mu kwezi gutaha no mu Ukuboza, Bugesera FC izaba ifite imikino ya shampiyona ariko ntabwo byakunze (ntibabashije kwitaba telefoni zabo ngendanwa.)

Kuki ikipe itahawe Kayiranga Baptiste?

Ku rundi ruhande kandi, abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, baribaza impamvu ikipe itahawe Kayiranga Baptiste wari kumwe nayo mu mezi abiri (Gicurasi na Kamena), aho babashije kwitwara neza, mbere yuko basezererwa na Misiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Zambia.

Kimwe na Mashami Vincent wari umwungirije mu Mavubi U-20 icyo gihe, Kayiranga Baptiste na we akaba atoza ikipe ya Pepiniere FC muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Inkuru zifitenye isano:

COSAFA: U Rwanda mu itsinda rimwe hamwe na Mozambique na Comoros.

Kayiranga Baptiste na Mashami Vincent mu batoza b’Amavubi U-20.

McKinstry agiye kongererwa amasezerano, Mashami mu batarengeje imyaka 20?

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jmarie

    Kuya 31-10-2016 saa 08:14'

    MASHAMI turamwera agira umuhati.kd ukunda instinzi

  2. Theeeeooo

    Kuya 30-10-2016 saa 12:27'

    Nagatange nyine we yihorera mumasengesho gusa ntamenye ko bamashami bari gutanga akantu Baptista nave muribyo abaze abandi uko bagatanga

  3. Jonas

    Kuya 30-10-2016 saa 07:14'

    Iyi Ferwafayacu Irimo Ihuzagurikarikabije p!! Wagirango Irimoshitani.

  4. Joe Spike

    Kuya 30-10-2016 saa 06:25'

    Erega ferwafa nituze ibanze imenye igikwiriye abanyarwanda muri rusange bakunda ruhago naho ubundi biragaragara ko ntacyo bazatugezaho

  5. Jean

    Kuya 29-10-2016 saa 09:58'

    Njye simbashije kubona impamvu bayimwambuye ariko! None se kwambura ikipe umutoza mu mavubi bibaye umuco uhoraho! Njye bene izi nkuru za ferwafa zirandambiye.

  6. manzi

    Kuya 29-10-2016 saa 08:47'

    ariko muracyafitebite imyumvire rwose. ngo amavubi ntamutoza afite? umutoza ni iiki? nawe Uziko umutoza Ari umuzungu! hhhhhh! narumiwe koko!

  7. Musesenguzi

    Kuya 29-10-2016 saa 07:31'

    Aha FERWAFA yatekereje neza gusa U20 Mashami.
    Baptist yagombye kumwungiri maze mukareba ko insinzi itaboneka.
    Congs kuri FERWAFA now!!!!

  8. Kalisa

    Kuya 29-10-2016 saa 07:26'

    Guhuzagurika muri FERWAFA ngo mutahe! Maashami nawe uzumva ejo bayimwambuye...

  9. Kiki

    Kuya 29-10-2016 saa 02:57'

    Nta Mashami nta Mulisa bose nibimoteri ariko mu Rwanda bakurikiza iki bashyiraho amavubi ubwose nuwuhe munya Rwanda utaziko Baptista akomeye ko yariyitwaye neza bayamwakiye iki bazanamo izo mvururu mbabajwe nabakinyi bategurirwa murako kavuyo

  10. kkkkk

    Kuya 29-10-2016 saa 00:53'

    ikipe nibayihe baptista akomezanye nayo. Baptista azi kureba impano akazizamura nicyo arusha abandi batoza bose bahano,kandi u20 nabana baba bakirimo kuzamuka. kereka Wenda niba adatanga akantu kubayobozi ba ferwafa Wenda akaba aribyo azira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru