RUHAGOYACU.com

Evariste Mutuyimana arakina bwa mbere mu izamu rya Rayon Sports bahura na AS Kigali- 11 babanzamo

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, .Masudi yafashe icyemezo cyo kubanza mu kibuga Mutuyimana Evariste, umuzamu mushya muri iyi kipe, ni mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona bagiye guhuramo na AS Kigali.

Uyu mukino urabera kuri stade ya Kigali saa 15:30.

Mutuyimana Evariste araza kuba akina umukino wa mbere w’irushanwa muri Rayon Sports kuva ayijemo muri Kanama, avuye muri Sofapaka yo muri Kenya.

Undi mukinnyi ukina umukino wa mbere w’irushanwa muri Rayon Sports, ni Moussa Camara wavunitse mbere yuko shampiyona itangira, mu mukino wa gicuti batsinzemo AS Kigali ibitego bye bibiri ku busa.

Abakinnyi 11 babanzamo ku ruhande rwa Rayon Sports:

Evariste, Mayor, Eric, Fiston, Thierry, Sefu, Djabel, Pierrot, Camara, Shassir na Savio.

Map : Ahabanza  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. muhozi hardi

    Kuya 30-10-2016 saa 15:57'

    rayon sport mbona izagitwara kuko niyo mbona ifite abakinnyi bashoboye

  2. $unegiste

    Kuya 30-10-2016 saa 13:34'

    Nibyiza Kuko Ntabwo Dukeneye Umukinnyi Numwe Wo Kokereza Ibigoli Kugatebe.
    Kd Iknd Nuko Abazamu Bose Dufite Uko Ari Batatu Barashoboye Sana! Cool For Him And Big Up To Our Coaches Also!

  3. Eboue

    Kuya 30-10-2016 saa 12:02'

    BAKAME yabaye iki?

  4. maso

    Kuya 30-10-2016 saa 08:21'

    Capitaine se yabaye nde?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru