RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Nta kirakorwa kuko turacyafite indi minota 90 yo gukina-Antoine Hey, amaze gutsinda Ethiopia

Umutoza w’ikipe y’igihugu yahakanye ko Amavubi yateye intambwe ikomeye imwerekeza mu gikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo ibitego 3-2.

Wari umukino ubanza wabaye kuri iki cyumweru, hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Amavubi yakoze ibikomeye ubwo yateraga intambwe agatsindira Walios mu rugo ibitego 3-2, ibitego byatsinzwe na Rutanga Eric, Muhadjili Hakizimana na Abeddy Biramahire ku ruhande rw’u Rwanda.

Amavubi yakoze ibiba gake atsindira hanze mu mukino wo gushaka itike ya CHANAmavubi yakoze ibiba gake atsindira hanze mu mukino wo gushaka itike ya CHAN

Antoine Hey utoza Amavubi, akaba yavuze ko nta kirakorwa gikomeye, n’ubwo ashimira abakinnyi be, kuba bakoze ibyo benshi batakekaga kuri iyi kipe.

" Nta kirakorwa kuko turacyafite indi minota 90 yo gukina n’ubwo hari amahirwe ko tuzakinira mu rugo." Antoine Hey, nyuma y’umukino w’Amavubi.

" Iyi ni ruhago ibintu byose byabaho. Ubu tugiye kugenda twitegure neza kurushaho, abakinnyi tubategure bikwiye, twitegura umukino wo kwishyura mu minsi micye iri mbere."

Hey avuga ko wari umukino utamworoheye, ariko yishimiye ko babashije kuva inyuma inshuro 2 bakashyura Ethiopia yabaga yabatsinze.

" Ndishimye cyane ku musaruro tubonye, kuva inyuma inshuro 2 ni ibntu bikomeye. Twagiye mu cyiruhuko twatsinzwe tuza kongera kwinjizwa igitego mu minota micye twishyuye, byari bigoye cyane."

"Abakinnyi banjye bagerageje kwihagararaho, berekana intumbero dufite muri iyi mikino, ndishimye cyane, nkanishimira uko umukino wagenze muri rusange."

Ikipe y'igihugu ngo ntigomba kwirara nubwo yatsindiye muri EthiopieIkipe y’igihugu ngo ntigomba kwirara nubwo yatsindiye muri Ethiopie

Antoine Hey avuga ko inama yagiriwe n’umutoza wa Sudan atari zo zitumye babasha gutsinda uyu mukino, kuko yaje afite mu mutwe we kubona amanota 3, kandi cyari ikintu kigoye, kuko byashoboga ko bari gushaka gusatira cyane, bikaabaviramo kwinjizwa ibitego.

" Twashakaga kubona umusaruro mwiza muri uyu mukino wo hanze, niyo mpamvu twakinnye dusatira cyane, kandi ibi bishobora kuguteza contre attaque nyinshi, gusa byari byiza kubona umusaruro mwiza dusubirana mu rugo." Hey, asubiza abanyamakuru bari bamubajije niba atsinze kubera inama yahawe n’umutoza wa Sudan.

Amavubi aragera i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ahite akomeza umwiherero wo kwitegura umukino wo kwishyura, uzaba kuri iki cyumweru kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. pass

    Kuya 6-11-2017 saa 14:51'

    Mbega title ica intege!njye mbona hari ikimaze gukorwa umuntu yanashingiraho kuko abakinnyi bacu bitwaye neza mugihugu cyabandi nkanizera ko bazarushaho kwitwara neza ubwo bazaba bari hano murwagasabo.ahubwo mbona umutoza akwiye gushyiramo ingufu nyinshi kugira ngo ashimangire insinzi yakuye muri ETIYOPIYA.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru