RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Ethiopie yageze i Kigali, izana intego zo gusezerera Amavubi bidasubirwaho

Ikipe y’igihugu ya Ethiopie, Walya Anteloppe yageze i Kigali mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, aho yizeye gukosora amakosa yakoze ku mukino ubanza igasezerera u Rwanda mu gushaka tike igana muri CHAN.

Iyi kipe yazanye n’indege yo mu gihugu cyabo yageze i Kanombe ku i saa 15:05, byayisabye gutegereza hafi amasaha abiri ngo isohoke ku kibuga cy’indege, maze ku i saa 17:00 iba ari bwo yurizwa Tembera u Rwanda iyijyana aho icumbika ngo yitegure uyu mukino.

Ethiopie yose ngo iri inyuma y'ikipe yabo aho ibyatangajwe mbere ngo ari ibihuhaEthiopie yose ngo iri inyuma y’ikipe yabo aho ibyatangajwe mbere ngo ari ibihuha

Mbere yo kujya kuruhuka ariko, Kemal Zerihun Shengeta uhagarariye itsinda rije mu Rwanda gukina umukino wo kwishyura, yadutangarije ko ikibazanye mu Rwanda ari ukuhakura itike igana muri CHAN 2018.

Uyu yagize ati: “Umukino ubanza twatsindiwe muri Ethiopie 3-2 kubera amakosa adakorwa. Gusa aya makosa ntabwo tuzongera kuyakora. Tugomba gutsinda u Rwanda tukerekeza muri CHAN.

Ikipe yacu tuyiri inyuma, ibyatangajwe ko idashyigikiwe ni ibihuha. Abakinnyi bariteguye kandi bafite ishyaka. Dutegereje umusaruro mwiza kuri uyu mukino”.

Biteganyijwe ko Ethiopie ikorera imyitozo kuri stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu saa 16:00 mbere yuo umutoza agira icyo umutoza atangariza itangazamakuru.

Mu mukino ubanza, Amavubi yari yashoboye kuva inyuma ubugira kabiri yishyura ibitego bya Asechalew Girma na Abubakher Sanni, maze Eric Rutanga Hakizimana Muhadjili na Biramahire Abeddy bayitsindira ibitego byatumye bakura intsinzi i Addis Ababa.

Abasore ba Walya Anteloppe bagaragazaga morale mbere yo guhura n'AmavubiAbasore ba Walya Anteloppe bagaragazaga morale mbere yo guhura n’Amavubi
Imodoka yahise ikura Ethiopie ku kibuga cy'indege ngo bajye kuruhuka bitegura umukino wo ku cyumweruImodoka yahise ikura Ethiopie ku kibuga cy’indege ngo bajye kuruhuka bitegura umukino wo ku cyumweru

U Rwanda na Ethiopie bizahurira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo mu mukino uzayoborwa n’abasifuzi bavuye muri Somalia. Ibiciro byo kwinjira byashyizwe hanze, ni 2000, 3000, na 15 000Frw.

Abazanye n’ikipe y’igihugu ya Ethiopie: Bekele Meles Beharu, Tefera Ashenafi Bekele, Mirutse Belete Gebrekidan, Kemal Zerihun Shengeta, Hagos Tsegazeab Asgedom, Desta Yishak Shifferaw, Mengesha Assefa Tesfaye, Welda Hailu Awegcho, Aynekulu Lealem Birhanu, Bushura Jemal Tasew, Seyoum Aschalew Tamene, Igata DestaYohannes, Bolado Mulualem Mesfen, Hussen Saladin Bargecho, Gibeto Getaneh Kebede, Ayele Firew Selemon, Umema Mentsenot Adane, Dukele Dawa Hotessa, Melka Aschalew Girma, BuneA Abebaw Butako, Musssa Mesud Mohammed, Alemu Samson Tilahun, Medelcho Eshetu Mena, Abdela Abubeker Sani, Amede Ame Mehamed and Debele Girma Bekele.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. salamuno

    Kuya 12-11-2017 saa 07:01'

    turabakubita bibaze kbs

  2. patrick

    Kuya 11-11-2017 saa 12:26'

    ninde waba azi ibiciro byokwinjira muruyu mukino yabwira

  3. marti

    Kuya 11-11-2017 saa 08:55'

    ivubi nivubi mn riranunira turirinyuma

  4. ish

    Kuya 10-11-2017 saa 18:55'

    Aba bagabo Ko mbona Bari bukubite ivubi , tukamanuka regional turebana ra???

    Ndabarahiye u Rda ntiruzakina Chan


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru