RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Antoine Hey arikomanga mu gituza nyuma yo kwesa umwe mu mihigo iri mu masezerano ye

Umutoza Antoine Hey arikomanga mu gituza nyuma yo kwesa umwe mu mihigo ibiri yasinye ubwo yahabwaga amasezerano y’akazi nk’Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aho avuga ko yishimira ibyagezweho mu gihe yubatse Amavubi ahereye ku busa mu mezi umunani ashize.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2017 ishobora kuba ari itariki itazibagirana mu mateka y’Umutoza Antoine Hey, kuko ari bwo ikipe ayoboye nk’Umutoza yashoboye kwibonera itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 nk’uko yari yarabisezeranye ubwo yahabwaga akazi.

Antoine Hey ntiyari yashoboye kwesa umuhigo wa mbere yari yarahize ariko ahabwa andi mahirwe ahita abikoraAntoine Hey ntiyari yashoboye kwesa umuhigo wa mbere yari yarahize ariko ahabwa andi mahirwe ahita abikora

Bisa n’aho ntacyo bivuze kuri we kuba iyi tike yarabonetse mu mahirwe ya kabiri, adashidikanywaho ko yari yo ya nyuma, dore ko yari yaramaze gusezererwa na Uganda Cranes ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino ibiri bakinnye mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike.

Nyuma yo gusezerera Ethiopia, Umutoza Antoine hey yaviwye abanyamakuru ko yishimira kuba ikipe ye, Amavubi, ibinye itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018, nyamara yarayubatse mu mezi umunani ashize ahereye ku busa.

Antoine Hey yagize ati “Ku bwanjye, ni intsinzi twari dukwiye. Ubu turanezerewe cyane kuri iyi ntsinzi itagereranywa. Amezi umunani ashize twahereye ku busa, nta kipe twari dufite. Ntacyo twari dufite, ariko uyu munsi tubonye itike ya CHAN. Ni ikintu dukwiye kwishimira.”

Hasigayemo mbarwa mu bakiniye Amavubi muri CHAN 2016Hasigayemo mbarwa mu bakiniye Amavubi muri CHAN 2016

Akebo Amavubi yari yagerewe na Uganda Cranes ni ko iyi kipe y’Abanyarwanda yegereyemo Ethiopia, aho bayisezereye bayitsinze ibitego 3-2 byose byabonetse mu mukino ubanza, ibi ngo bikaba byaratumye abakinnyi b’u Rwanda bakinira nku gitutu n’igihunga mu mukino wo kwishyura nyamara atari ko byari bikwiye kumera nk’uko Antoine Hey akomeza abiuvuga.

Ati “Byasaga n’ibiteye umujinya mu gice cya mbere, nyamara ni twe twashoboraga kugira ibyo duhomba kuko Ethiopia yo ntacyo yaharaniraga kuko yanatakaje umukino ubanza. Mu karuhuko k’igice cya mbere nabwiye abakinnyi banjye ko ikibazo gikomeye dufite atari Ethiopia ahubwo ari twe ubwacu kuko twakinaga nk’abatifitiye icyizere.”

Yakomeje avuga ko ibyo babikosoye neza mu gice cya kabiri, akaza no kwinjiza mu kibuga Muhadjiri Hakizimana akabafasha gukina neza bagumana umupira, dore ko basaga n’aho bamaze kwizera intsinzi.

Ubwo yerekwaga Itangazamakuru nyuma yo guhabwa akazi, Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatangaje ko Umutoza Antoine Hey afite inshingano ebyiri z’ingezi, ari zo: guhesha Amavubi itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, ndetse no ariko kuzajyana iyi kipe mu gikombe cya Afurika CAN 2019 nyuma y’imyaka ishize itabasha kujyamo.

Abakinnyi b'Amavubi ngo ntibatetereje abafana baboAbakinnyi b’Amavubi ngo ntibatetereje abafana babo

Izi nshingano ziyongeraho izindi zo gufasha mu kubaka umupira w’amaguru hashingiwe ku bakiri bato, ibyo bikajyana n’uruhare rukomeye agomba kugira mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nyuma yo gusezerera Ethiopia, u Rwanda rwiteguye kwerekeza i Rabbat muri Morocco aho ruzahurira n’ibindi bihugu 15 byamaze kubona itike mbere yarwo, bagahatanira igikombe cya CHAN 2018 bahereye mu matsinda bazatombora kuwa 17 Ugushyingo i Rabat, Morocco.

Iyo mikino izatangira kuwa 12 Mutarama isozwe kuwa 4 Gashyantare, ikazabera mu Mujyi ya Agadir, Casablanca, Marrakech and Tangier.

Ibihugu bizitabira CHAN 2018 ni Angola, Burkina Faso, Cameroon, Congo Brazzaville, Equatorial Guinea, Guinea, Ivory Coast, Libya, Mauritania, Namibia, Nigeria, Sudan, Uganda, Zambia Morocco n’u Rwanda.

Antoine Hey na we ati akazi mwantumye ndakarangijeAntoine Hey na we ati akazi mwantumye ndakarangije

Bamwe mu bafana basanga Antoine Hey akwiye gushimira Karekezi Olivier na Rayon Sports ubwayo kuko ngo uburyo yazamuye urwego rw'abakinnyi ni byo byatumye Amavubi atsindaBamwe mu bafana basanga Antoine Hey akwiye gushimira Karekezi Olivier na Rayon Sports ubwayo kuko ngo uburyo yazamuye urwego rw’abakinnyi ni byo byatumye Amavubi atsinda

Wacikanywe n’umukino w’Amavubi na Ethiopia, cyangwa urashaka kwiyubutsa bya bihe?...Kanda hano wihere ijisho

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Steven

    Kuya 14-11-2017 saa 17:12'

    Nanga abanyamakuru bavanga ibintu gushimira karekezi ,yakoze akazi ke nabo bakora akabo.

  2. Muganza

    Kuya 14-11-2017 saa 15:27'

    Uyu mutoza na ferwafa rayon yabakoreye affaire bajye bicara bigurire agacupa,nibura rayonsport itumye bongera kuryaho ka2. Ubuse Degaulle azongera kwanga kujya kuyiha igikombe koko??


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru