RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi ahagaze bwuma mbere yo gukina na Ethiopia ishaka kubishya ibirori by’abanyarwanda

Umutoza Antoine Hey na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Kapiteni w’Amavubi batangaje ko ikipe yose ihagaze bwuma mbere yo guhura na Ethiopia bashaka gutsinda bagaha Abanyarwanda ibyishimo, basubiza ikipe yabo muri CHAN.

Ibi babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino wo kwishyura wa kamarampaka mu guhatanira itike yo kujya muri CHAN 2018 izabera muri Morocco mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umutoza Antoine Hey yizeye kwegukana intsinzi agahesha u Rwanda itike ya CHAN 2018 nk'uko yabisinyiye mu masezerano y'akazi keUmutoza Antoine Hey yizeye kwegukana intsinzi agahesha u Rwanda itike ya CHAN 2018 nk’uko yabisinyiye mu masezerano y’akazi ke

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yatangaje ko ikipe ye imeze neza n’ubwo ashobora kugira ikibazo mu kubyaza umusaruro imipira y’imiterekano bitewe n’uko kizigenza mu kuyitera, Bizimana Djihad azaba atari mu kibuga bitewe n’amakarita abiri y’umuhondo, gusa ngo ibisubizo ni byinshi mu mukino bagiye gukina na Ethiopia.

Ati “Twaritoje, nta mvune dufite mu myitozo yose twakoze muri iki cyumweru, ibintu byose bimeze neza mu mwiherero, abakinnyi bagaragara nk’abashyize umutima ku mukino kandi bafite ishyaka nk’ibisanzwe.”

“Ntidufite Djihad (Bizimana) kubera ko agomba gusiba uyu mukino ariko dufite Ally (Niyonzima) ushobora gukina mu mwanya we kimwe na Olivier (Niyonzima). Tuzagerageza gukina nk’uko dusanzwe dukina, uyu mukino turawufata nk’uwa nyuma tugomba gutsinda tutitaye ku byavuye mu mukino ubanza.”

Amavubi ngo azinjira mu mukino ari nk'aho afite umwenda w'igitego kimwe agomba kwishyura akarenzaho n'ikindiAmavubi ngo azinjira mu mukino ari nk’aho afite umwenda w’igitego kimwe agomba kwishyura akarenzaho n’ikindi

Ndayishimiye Eric, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda we yatangaje ko umwuka ari mwiza mu ikipe ayoboye, kandi ko biteguye guhesha intsinzi u Rwanda, aboneraho guhamagarira abanyarwanda kuza ari benshi muri ibyo birori, bityo bagafatanya kwishimira itike ya CHAN 2018 bazahita babona nibamara gutsinda Ethiopia.

Ati “Imyitozo iragenda neza, imyiteguro imeze neza, navuga ko twe nk’abakinnyi ari umukino twahaye agaciro cyane, ku buryo tugomba kwitanga uko dushoboye kose kugirango duheshe ishema igihugu cyacu.”

“Iyo uri hanze uba uri hanze, ariko n’iyo uri mu rugo uba uri mu rugo, icya mbere ni umurindi w’abafana na bo bakumva ko ari amateka tugiye gukora nk’abana babo b’abanyarwanda, no kumva ko uyu mukino ari inshingano zacu kuwutsinda, kandi amahirwe menshi akaba ari ayacu kuko dukinira iwacu.”

Niyonzima Olivier 'Sefu' ni we ushobora gusimbura Djihad mu kibuga kuko amenyereye gukinana na Yannick MukunziNiyonzima Olivier ’Sefu’ ni we ushobora gusimbura Djihad mu kibuga kuko amenyereye gukinana na Yannick Mukunzi

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yageze i Kigali mu mugoroba w’uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, ikaba yizeye gutsinda kandi igasezerera u Rwanda, bityo ikadobya ibirori by’Abanyarwanda.

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice (3:00pm).

Kwinjira kuri uwo mukino ni amafaranga y’u Rwanda 15.000 mu myanya y’icyubahiro, 3000 mu mpande zaho hatwikiriye, na 2000 ahandi hose hasigaye.

Abakinnyi b'Amavubi ntibigeze baruhuka kuva batangira umwiherero mu byumweru bibiri bishizeAbakinnyi b’Amavubi ntibigeze baruhuka kuva batangira umwiherero mu byumweru bibiri bishize

Ally Niyonzima na we arahabwa amahirwe yo kuba yasimbura Djihad mu kibuga mu gihe yaba atabaye 'Sefu'Ally Niyonzima na we arahabwa amahirwe yo kuba yasimbura Djihad mu kibuga mu gihe yaba atabaye ’Sefu’

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Steven

    Kuya 12-11-2017 saa 07:35'

    1.Bakame 2.Radu 3.Rutanga 4. Manzi 5. Soter 6.Mukunzi 8.Niyonzima Ally 7.Djabel 11. Mico 10. Muhadjir 9. Abedy. Système ikaba (1-4-1-2-3) Score finale Rwanda 3-1Ethiopia

  2. innocent

    Kuya 12-11-2017 saa 07:18'

    Kabisa uku niko nanjye nabitekerezaga. Naho niyibeshya agaterekamo bus Ethiopia iradukosora.

  3. manzi

    Kuya 11-11-2017 saa 19:19'

    1.Bakame 2.Radu 3.Rutanga 4.Thierry 5.Faustin 6.Yannick 7.Muhadjiri 8.Niyonzima 9.Mico 10.Abedy 11.Djabel


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru