RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto- Amavubi yakoranye imyitozo icyizere cyo gusezerera Ethiopie

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi, igeze ku cyiciro cyanyuma cy’imyitozo yitegura umukino wo kwishyura izahuriramo na Ethiopie kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2017, hashakishwa itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Abakinnyi 24 ni bo bakoze imyitozo inshuro ebyiri kuri uyu wa gatatu bitegura Walya Anteloppe ya Ethiopie na n’ubu bitari byamenyekana igihe izagerera i Kigali.

Mu bakinnyi bari gukora imyitozo, harimo Imanishimwe Emmanuel wafashe umwanya wa Bizimana Djihad utazakina umukino wo kwishyura, gusa uyu myugariro wa APR FC akaba atari yagera ku rwego rwo gukora imyitozo yose bagenzi be bakora kubera ko ari bwo agikira imvune yagiriye ku munsi wa kabiri wa shampiyona.

Imyitozo yo kuri uyu wa gatatu, yari yo yanyuma Amavubi akora kabiri ku munsi, dore ko kuva kuri uyu wa kane kugeza kuwa gatandatu, ikipe y’igihugu izajya ikora imyitozo ku mugoroba gusa.

Amafoto y’imyitozo:

Abakinnyi b'Amavubi biteguye gusubira Ethiopie bakayisezereraAbakinnyi b’Amavubi biteguye gusubira Ethiopie bakayisezerera
Sekamana Maxime ni umwe mu bakinnyi batajyanywe muri EthiopieSekamana Maxime ni umwe mu bakinnyi batajyanywe muri Ethiopie
Eh...Eh...
Hakizimana Muhadjili yatsindiye Amavubi igitego cya kabiriHakizimana Muhadjili yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri
Biramahire Abeddy akomeje kwigaragaza mu myitozoBiramahire Abeddy akomeje kwigaragaza mu myitozo
Yannick Mukunzi yagize akabazo gato mu myitozo gusa aza guhita agaruka nyuma yayoYannick Mukunzi yagize akabazo gato mu myitozo gusa aza guhita agaruka nyuma yayo
Manishimwe Djaber yari yagiriwe amahirwe yo gutangira i AddisManishimwe Djaber yari yagiriwe amahirwe yo gutangira i Addis
Rugwiro Herve na we yari yasigaye i Kigali... ese ku cyumweru azaba ari muri 18?Rugwiro Herve na we yari yasigaye i Kigali... ese ku cyumweru azaba ari muri 18?
Niyonzima Olivier Sefu ashobora kubona umwanya ubanzamo agasimbura DjihadNiyonzima Olivier Sefu ashobora kubona umwanya ubanzamo agasimbura Djihad
Nzarora Marcel amaze gufata umukino umwe muri iyi nzira ijya muri CHAN 2018, umukino yatsinzwemo ibitego 3Nzarora Marcel amaze gufata umukino umwe muri iyi nzira ijya muri CHAN 2018, umukino yatsinzwemo ibitego 3
Djuma Nizeyimana na we ategereje amahirwe mu ikipe y'igihuguDjuma Nizeyimana na we ategereje amahirwe mu ikipe y’igihugu
Bakame aracyamwenyura nyuma yo gukura intsinzi muri EthiopieBakame aracyamwenyura nyuma yo gukura intsinzi muri Ethiopie
Imyitozo iba iryoheye amasoImyitozo iba iryoheye amaso
Imanishimwe Emmauel yahabwaga imyitozo yihariye na Muganga RutamuImanishimwe Emmauel yahabwaga imyitozo yihariye na Muganga Rutamu
Byanyuzagamo agafata akaruhukoByanyuzagamo agafata akaruhuko
Uyu musore yari amaze iminsi yaravunitseUyu musore yari amaze iminsi yaravunitse
Emmanuel Imanishimwe mu myitozo imbere ya muganga RutamuEmmanuel Imanishimwe mu myitozo imbere ya muganga Rutamu
Maxime yatunguye benshi ubwo yasigaraga i Kigali mu cyumweru gishizeMaxime yatunguye benshi ubwo yasigaraga i Kigali mu cyumweru gishize
Ntakundi...Ntakundi...
Rutanga Eric ahanganye na Ali bashobora kuzakinana ku cyumweruRutanga Eric ahanganye na Ali bashobora kuzakinana ku cyumweru
Antoine Hey abereka ukuntu bazakina bagatsinda abahungu ba MenelikAntoine Hey abereka ukuntu bazakina bagatsinda abahungu ba Menelik
Mashami Vincent na we yari ahabayeMashami Vincent na we yari ahabaye

Andi mafoto y’imyitozo y’Amavubi Kanda hano

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru