RUHAGOYACU.com

Vision 2020 yahigitse Abanyamakuru yegukana igikombe cyo kurwanya ruswa

Ikipe ya Vision 2020 yahigitse iy’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR FC), yegulkana igikombe ngarukamwaka cyo kurwanya ruswa, Perezida wa Sena Bernard Makuza atorwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose mu mukino wakinwe hakurikijwe amategeko yihariye adasanzwe mu mupira w’amaguru.

Ikipe ya Vision 2020 yegukanye igikombe itsinze AJSPOR ibitego 2-0, byatsinzwe na Kansiime Kagarama Julius usanzwe ari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda (FRVB), na Shan umuhungu wa Hadji Yussuf Mudaheranwa, umwe mu Mena za Rayon Sports.

Visoin 2020 yabanje mu kibugaVisoin 2020 yabanje mu kibuga

Ni umukino waranzwe n’amwe mu mategeko yihariye nko gukina iminota 120 aho kuba 90 nk’isanzwe, igice cya cya mbere kikaba cyakinwe iminota 60 kimwe n’icya kabiri. Uwo mukino watanzwemo ubutumwa bukomeye bwo kurwanya ruswa, dore ko yari na yo ntumbero nyamukuru yatumye utegurwa.

Mu butumwa bwatanzwe nyumwa yawo, Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi yatangaje ko kurwanya ruswa bisaba kwibohora, kandi ko aba mbere bibohora ari abakora siporo, ari na yo mpamvu hateguwe umukino wo guhatanira igikombe cyo kurwanya ruswa.

Murekezi yagize ati “Kwirinda ruswa no kurwanya ruswa, bisaba kubanza kuba ‘free’ (kwibohora) kandi aba mbere bari ‘Free’ ni abakora siporo. Ni na yo mpamvu twateguye uyu mukino.”

AJSPOR FC yabanje mu kibugaAJSPOR FC yabanje mu kibuga

Umuvunyi mukuru yakomeje ashishikariza abanyarwanda kwirinda ruswa, kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikaba inzitizi ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Yijeje kandi ko irushanwa ryo kurwanya ruswa rizakomeza kuba ngaruka mwaka nk’uko bisanzwe, anasaba ko amakipe yahataniye iki gikombe yarushaho kwitegura, kuko ubutaha ibihembo bizaba byiyongereye.

Vision 2020 yatsinze yahawe imidali ya zahabu, igikombe n’amafaranga y’u Rwanda 1.000.000, n’aho AJSPOR FC yatsinzwe ihabwa imidali ya Feza n’amafaranga y’u Rwanda 500.000.

Abakinnyi ba AJSPOR FC bajya inama ngo barebe uko bakwishyura igitego batsinzweAbakinnyi ba AJSPOR FC bajya inama ngo barebe uko bakwishyura igitego batsinzwe

Jean Luc Imfurayacu wa AJSPOR FC Jean Luc Imfurayacu wa AJSPOR FC

Peter Kamasa agerageza gucisha umupira hagati y'abakinnyi babiri ba Vision 2020Peter Kamasa agerageza gucisha umupira hagati y’abakinnyi babiri ba Vision 2020

Vision 2020 yagiye isatira kenshi mu gice cya mbere ariko ikarushwa na AJSPOR FC n'ubwo amahirwe yari ntayoVision 2020 yagiye isatira kenshi mu gice cya mbere ariko ikarushwa na AJSPOR FC n’ubwo amahirwe yari ntayo

Jado Dukuze, Kapiteni wa AJSPOR FCJado Dukuze, Kapiteni wa AJSPOR FC

Perezida wa Sena, Bernard Makuza ni we watowe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandiPerezida wa Sena, Bernard Makuza ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi

Kansiime Julius, Kapiteni wa Vision 2020 yatsinze igitego cya mbere kuri penalitiKansiime Julius, Kapiteni wa Vision 2020 yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti

Jules karangwa ahanganye n'umukinnyi wa Vision 2020 utarahiriwe n'uyu mukino dore ko yavuyemo mu gice cya mbere kubera imvune yorohejeJules karangwa ahanganye n’umukinnyi wa Vision 2020 utarahiriwe n’uyu mukino dore ko yavuyemo mu gice cya mbere kubera imvune yoroheje

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda, DIGP Juvenal Marizamunda bari abashyitsi bakuruUmuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Juvenal Marizamunda bari abashyitsi bakuru

Umuvunyi mukuru asuhuza abakinnyi ba AJSPOR FCUmuvunyi mukuru asuhuza abakinnyi ba AJSPOR FC

Umukino wayobowe n'abasifuzi mpuzamahangaUmukino wayobowe n’abasifuzi mpuzamahanga

Andi mafoto menshi yaranze umukino, mukande hano

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rika

    Kuya 11-12-2017 saa 10:53'

    bazi kuvuga

  2. Rika

    Kuya 11-12-2017 saa 10:08'

    bazi kuvuga

  3. Venuste Niyotwagira

    Kuya 11-12-2017 saa 06:43'

    Hhhhhhhhh ariko ye!!!!! ukuntu mwigira intyoza wagirango ntakipe mutansinda

  4. Venuste Niyotwagira

    Kuya 11-12-2017 saa 06:42'

    Hhhhhhhhh ariko ye!!!!! ukuntu mwigira intyoza wagirango ntakipe mutansinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru