RUHAGOYACU.com

Umukozi muri MINISPOC ushinzwe amakipe y’igihugu agiye gushyikirizwa ubutabera

Umukozi ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya siporo n’umuco, Munyanziza Gervais ari mu maboko y’Ubushinjacyaha, ndetse agiye gushyikirizwa urukiko azira ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Munyanziza Gervais yatawe muri yombi mu cyumweru gishize hamwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Kung Fu mu Rwanda, Mucyo Jackson, bazira kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 10 yari agenewe iryo shyirahamwe.

Inkuru y'ifungwa rya Munyanziza Gervais yatangiye guhwihwiswa kuwa 11 Ugushyingo ariko bikomeza kugirwa ibangaInkuru y’ifungwa rya Munyanziza Gervais yatangiye guhwihwiswa kuwa 11 Ugushyingo ariko bikomeza kugirwa ibanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel yatangarije RuhagoYacu ko Munyanziza Gervais afunze koko, ndetse ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, dore ko ari na bwo bwategetse ko afatwa.

SP Hitayezu yagize ati “Ni byo koko arafunze, yafashwe kuri mandate d’arret (urupapuro rumuta muri yombi), ahita ashyikirizwa Pariki.”

Kugeza ubu Munyanziza Gervais afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo, aho ategerejwe kugezwa imbere y’urukiko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha kugirango aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Munyanziza Gervais yamenyekanye ari Umukinnyi wa Volleyball mu Iseminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda) aho yanayibereye kapiteni, nyuma aza kuba Umusifuzi w’umupira w’amaguru, ari n’umutoza w’ikipe ya Volleyball ya G.S.O Butare.

Munyanziza Gervais ni we wayoboye umukino Rayon Sports yatakarijeho igikombe cya shampiyona mu 2014Munyanziza Gervais ni we wayoboye umukino Rayon Sports yatakarijeho igikombe cya shampiyona mu 2014

Yabaye umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2011, aho yari ku rutonde rw’abasifuzi batandatu bemewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” kuva mu Ukuboza 2015.

Umukino we wa nyuma mu Rwanda yari umusifuzi wa kane ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, tariki ya 4 Nyakanga 2015, Police FC itsinda Rayon Sports igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric.

Muri CAF Champions league yasoreje kuri Sanga Balende yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye Libolo yo muri Angola tariki ya 1 Werurwe 2015 kimwe n’umukino wa gicuti wahuje Tanzania na Malawi.

Umukino Rayon Sports yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 ugasozwa n’imvururu kuwa 20 Mata 2014 uri mu mikino ya nyuma Munyanziza Gervais yasifuye ubundi ahita ahagarika, yikomereza akazi muri MINISPOC aho yari ashinzwe amashyirahamwe y’imikino (Federations) nyuma aza guhindurirwa inshingano, maze ashingwa amakipe y’igihugu abifatanya no kuba ashinzwe siporo ya bose.

Mucyo Jackson ufunganywe na Munyanziza GervaisMucyo Jackson ufunganywe na Munyanziza Gervais

Benshi mu bafana ba Rayon Sports ntibazibagirwa umukino wa nyuma Hamiss Cedric yabakiniye ari na wo wa nyuma Luc Eymael yabatoreje ikipeBenshi mu bafana ba Rayon Sports ntibazibagirwa umukino wa nyuma Hamiss Cedric yabakiniye ari na wo wa nyuma Luc Eymael yabatoreje ikipe

Munyanziza Gervais hagati yari umusifuzi mpuzamahangaMunyanziza Gervais hagati yari umusifuzi mpuzamahanga

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tonny

    Kuya 20-11-2017 saa 19:49'

    harya ubwo ninde wabahaye amakuru atariyo ngo Gervais azaburana kuwa kabiri!umuntu amategeko yamaze kumurenganura ubu yibereye iwe .namwe muracyarindagara

  2. honore

    Kuya 19-11-2017 saa 20:49'

    Hhhhhhhhhhhhh mucyo rwose numuteka mutwe ngaho muri filme ngo kung fu yewe ubutabera bukore akazi kabwo

  3. Maître SANKARA

    Kuya 19-11-2017 saa 19:57'

    Uyu MUCYO JACKSON wafatanyije na GERVAIS kunyereza cash 💰
    YIJYEZE KUGAMBANIRA uwo yariyunjyirije witwaga YASSIN MUBARAKA. Uyu yubitsweho URUSYO RUSHYUSHYE azira UBUSA..
    none AKOBO yamuciraga niko IMANA imwoherejemo.

    Yassin Yashinze Federation ya Kungfu, agambanirwa na Jackon ndetse amuhirika ku buyobozi..!! None agiye kunera mu buroko undi ni umumilionaire muri amerika.
    INABI IRAKUGARUKA.

  4. Venuste Niyotwagira

    Kuya 18-11-2017 saa 12:48'

    Ayyy!!! Sha noneho ndabyemeye kbs ntamuntu uhemukira ikipe yimana ngo agire amahoro mbega jrv weeee! sinzakwibagirwa harabura nzenze nawe yaraduhemukiye

  5. ahahaha

    Kuya 18-11-2017 saa 12:34'

    uyu mugabo umunsi umwe TUZAMUREGA GUKORESHA NABI UBUBASHA AHABWA N`AMATEGEKO igihe YATURENGANYAGA agasifura nabi nkana , akanga ko dutsinda AS KIGALI , akabuza ibyishimo imbaga y`abareyo , akatubuza no gutwara igikombe BITYO AGATEZA IKIPI YACU IGIHOMBO cy`amafaranga yose yari kubona iyo itwara igikombe.
    ARIKO UBUNDI UMUNTU NKUYU AJYA MURI MINISTERI GUTE , UMUNYAMANYANGA GUSA

  6. pogba

    Kuya 18-11-2017 saa 12:02'

    ariko abanyamakuru mwandika ibyo mutazi neza pee!gahunda yanyu nugusebya umuntu gusa kko mufite ibyo mupfa!Gervais icyo azira ntawutakimenya kuko hari ibifi binini bishaka umwanya we kuwutanga!ariko baribeshya amategeko azamurenganura.Imana ihora ihoze

  7. Men

    Kuya 18-11-2017 saa 11:09'

    haaaaa! uwifuzakurya utwe akaryanutwabandi in ryo rumukwiriyekbs

  8. Ahishakiye

    Kuya 18-11-2017 saa 10:49'

    Nareke yumve, akebo kajya iwamugarura. Uyumugabo niba atari ibanga yapfaga iki na rayon sport? Nahame hamwe yishyurwe ubugomebwe.

  9. Gacinya

    Kuya 18-11-2017 saa 10:36'

    Gervais aba rayon turakwibuka...

  10. GASASIRA

    Kuya 18-11-2017 saa 06:12'

    Niyumve ingaruka z’icyaha yakomeje kurya ruswa atsindisha ama equipe none igihe kirageze ngo yishyure ibyo yariye.Gusa turashima inzego z’igihugu cyacu zishinzwe kugenza ibyaha ,n’abandi babonereho ko ijisho ribareba mu manyanga bakora.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru