RUHAGOYACU.com

Uko amakipe akinamo abanyarwanda hanze y’igihugu yitwaye mu mpera z’icyumweru gishize

Ikipe ya Salomon Nirisalike mu Bubiligi, ikipe ikinamo Niyonzima Haruna muri Tanzania n’ikipe ikinamo Patrick Sibomana mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus, niyo makipe akinamo abanyarwanda yabashije gutsinda mu mpera z’icyumweru gishize.

Amakipe akinamo abanyarwanda ku mugabane w’Africa ntabwo yorohewe cyane n’impera z’icyumweru gishize kuko muri Kenya batakaje amanota 2, nao Olivier na Emery amakipe yabo aratsindwa.

Belgium: AFC Tubize yatsinze umukino wa mbere uyu mwaka muri shampiyona

Ikipe ya AFC Tubize ya Salomon Nirisarike yari imaze imikino 2 itabasha gutsinda muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu Bubiligi byari byayigejeje ku mwanya ubanziriza u wa nyuma, yitwaye neza mu mpera z’icyumweru gishize itsinda Lierse, ibitego 2-0.

Uyu mukino wagoye cyane ikipe ya Salomon Nirisarike ukomeje kwitwara neza, dore ko n’uyu mukino yakinnye iminota 90.

Salomon yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibugaSalomon yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga

Tubize yarangije ari abakinnyi 10 gusa. Mu minota ya nyuma y’umukino, Salomon yateye umupira uca ku ruhande gato.

Belarus: Shakhtyor ikomeje kwiruka ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Shakhtyor ikinamo umunyarwanda Patrick Sibomana, yitwaye neza cyane kuri iki cyumweru, itsinda ikipe yitwa Slavia ibitego 3-0, iyisanze ku kibuga cyayo.

Uyu mukino Papy ntabwo yigeze awugaragaramo kuko agifite byibura ibyumweru 3 hanze y’ikibuga kubera ikibazo cy’invune.

Morocco: Kenitra ya Bayisenge yatsinzwe umukino wa mbere muri uyu mwaka

Ikipe ya Athletic Club Kenitra yo mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Morocco yatsinzwe umukino wa mbere muri shampiyona ku munsi wa 2 wayo.

Iyi kipe ikinamo Bayisenge Emery, ikaba yatsinzwe na Rachad Bernoussi kuri iki cyumweru igitego 1-0.

Ni umukino wa 2 muri Botola 2 yo mu gihugu cya Morocco, aho Bayisenge Emery, yakinaga umukino wa mbere muri uyu mwaka mushya w’imikino.

Kenya: Gor Mahia yatsikiye gato kuri iki cyumweru

Ikipe ya Gor Mahia ikinamo Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean baptiste na Kagere Meddie, yananiwe gutsinda ikipe ya Thika United iri ku mwanya wa 16 mu makipe 18 agize shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya.

Gor Mahia beshi bibwiraga ko iri buza kunyagira aba basore ibitego byinshi, siko byagenze kuko umukino warangiye banganyije 0-0.

Umutoza Kerr yari abonye amahirwe yo gusiga cyane ikipe ya 2 imukurikiye, dore ko SOFAPAKA yari yanganyije na Kariobangi Sharks ku wa gatandatu, ukaba wari umwanya mwiza wo kwanikira ikipe imukurikiye.

Iyi kipe n’ubundi igifite amahirwe menshi yo kwegukana iyi shampiyona ya 2017 iracyarusha ikipe ya 2 amanot 9, inabitse undi mukino w’ikirarane.

Shampiyona ikaba isigaje imikino 9 ikagera ku musozo.

Tanzania: Dany Usengimana yakinnye umukino wa mbere muri Shampiyona

Rutahizamu w’umunyarwanda Dany Usengimana yagaragaye bwa mbere muri Vodacom Premier League, ubwo ikipe ya Singida yahuraga na Stand United kuri uyu wa gatandatu.

Dany yakinaga umukino we wa mbere, mu gihe Rusheshangoga nta mukino n’umwe arasiba muri iyi shampiyona, kuva yagera mu gihugu cya Tanzania.

Singida United yaje gutsinda Stand United yigeze gukinamo Katauti, igitego 1-0, cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, gitsinzwe na Michelle Katsivairo ku munota wa 30.

Ku rundi ruhande Simba ya Niyonzima Haruna utari mu bakinnyi 18 umutoza ukomoka muri Cameroon Joseph Omog yakoresheje, yabashije gutsinda Mwadui ibitgeo 3-0.

Rutahizamu w’umugande Emmanuel Okwi wakinaga umukino wa 2 muri shampiyona, akaba yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino, bije bisanga ibindi bitego 4 yatsinze ku mukino wa mbere, banyagira Ruvu Shooting ibitego 7-0.

FSS ya Olivier yongeye gutsindwa, naho ZESCO ya Iranzi yitwara neza muri CAF CC

Ikipe ya Iranzi Jean Claude yakinaga umukino ubanza wa 1/4 kirangiza muri CAF Confederation Cup, ihura na Super Sports yo muri Africa y’Epfo, yaje kunganya nayo 0-0 muri Africa y’Epfo kuri uyu wa gatanu.

Jean Claude Iranzi utarabona ibyangombwa bimukura muri Slovakia, akaba ataragaragaye muri uyu mukino.

Muri shampiyona ya Africa y’Epfo ikipe nshya ya Olivier Kwizera Free State Stars, yatsinzwe umukino wa 2 yikurikiranya, kuri uyu wa gatandatu.

Olivier utari mu kibuga, yabonye bagenzi be batsindwa na Baroka igitego 1-0, bikomeje gushyira iyi kipe ya Luc Eymael habi, kuko itaratsinda umukino n’umwe mu mikino 4 bamaze gukina muri shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutware Assous sgmad Muslim

    Kuya 24-09-2017 saa 21:01'

    Ese hano kohahoraho inkuru za kera gusa?
    Mukore turabakurikiye cyane

  2. Claude Y.

    Kuya 20-09-2017 saa 17:01'

    Ariko Ruhagoyacu namwe muri kutubihiriza kbsa iminsi ibiri ntankuru n’imwe kurubuga?!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru