RUHAGOYACU.com

Tchabalala yatangaje icyatumye ahitamo Rayon Sports agatera umugongo Kiyovu Sports

Shaban Hussein ‘Tchabalala’, rutahizamu mpuzamahanga w’Intamba mu rugamba, ikipe y’igihugu y’u Burundi, wari umaze umwaka n’igice akinira Amagaju FC yatangaje icyatumye ajya muri Rayon Sports akirengagiza Kiyovu Sports yari imaze igihe imushaka, avuga ko yayiciye uburyo ikunzwe cyane.

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018 ni bwo Tchabalala yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu, iki cyemezo akaba yagifashe mu gihe byavugwaga ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru ifite amahirwe make yo kubona uyu mukinnyi warimo arambagizwa na Kiyovu Sports.

Thabalala yaje ku kibuga cy'imyitozo asuhuza abafana bamwakiraga maze abakomera amashyiThabalala yaje ku kibuga cy’imyitozo asuhuza abafana bamwakiraga maze abakomera amashyi

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Tchabalala yahise ajya ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove n’ubwo we atayikoze, gusa ahatangariza icyatumye ahitamo kuza muri iyi kipe akirengagiza Kiyovu Sports yari yemeye gutanga ibyo Amagaju FC yasabaga.

Tchabalala yagize ati “Biranshimishije cyane (kujya muri Rayon Sports). Nzagerageza gukora uko nshoboye ngaragaze ubushobozi bwanjye, mfatanye n’abandi bityo tugeze Rayon Sports kure.”

“Nahisemo Rayon Sports kuko ari ikipe ifite guhatana, ikunzwe na benshi cyane, kandi ukinnye muri Rayon Sports ugaragara cyane kurusha ukina muri Kiyovu Sports.”

Abafana bamwe baboneyeho kumushimira ku cyemezo cyiza yafashe cyo kuza mu ikipe yaboAbafana bamwe baboneyeho kumushimira ku cyemezo cyiza yafashe cyo kuza mu ikipe yabo

Yakomeje avuga ko yakabaye yarageze muri Rayon Sports mbere y’uyu wa 11 Mutarama, gusa ngo yazitiwe n’uko yari mu biruhuko iwabo mu Burundi, akagira n’ibibazo byo kuba yari arwaje umugore we.

Tchabalala agiye muri Rayon Sports atanzweho miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu (5,500,000) z’amafaranga y’u Rwanda, hagurwa amasezerano y’amazi atandatu (6) yari asigaranye mu ikipe y’Amagaju FC, nyuma y’aya masezerano y’igihe gito, uyu mukinnyi akaba azongera kugurwa bundi bushya.
Aba-Hooligans bahise bamushyira ku bitugu bamwereka ko bamwishimiyeAba-Hooligans bahise bamushyira ku bitugu bamwereka ko bamwishimiye
Aba Hoooligans bayoborwa na RwarutaburaAba Hoooligans bayoborwa na Rwarutabura
Tchabalala yaje gusinya amasezerano ari bwo akiva iwe i BurundiTchabalala yaje gusinya amasezerano ari bwo akiva iwe i Burundi
Aba ni abakinnyi babiri b'Abagande bashya batangiye igeragezwa muri Rayon Sports, uwambaye umukara we yabengutswe na benshi mu bafanaAba ni abakinnyi babiri b’Abagande bashya batangiye igeragezwa muri Rayon Sports, uwambaye umukara we yabengutswe na benshi mu bafana
Imyitozo ya Rayon Sports irimo ishyaka ryinshi kuko harimo abakirwanira imyanya mu kibugaImyitozo ya Rayon Sports irimo ishyaka ryinshi kuko harimo abakirwanira imyanya mu kibuga
Tidiane Kone biravugwa ko ashobora gutizwa muri Musanze FC agasimburwa na TchabalalaTidiane Kone biravugwa ko ashobora gutizwa muri Musanze FC agasimburwa na Tchabalala
Tumushime Ally 'Tidjan' murumuna wa Manishimwe Djabel ni umwe mu bana Rayon Sports ishobora kongera mu bakinnyi bayoTumushime Ally ’Tidjan’ murumuna wa Manishimwe Djabel ni umwe mu bana Rayon Sports ishobora kongera mu bakinnyi bayo
Djamal Mwiseneza na bagenzi be mu myitozoDjamal Mwiseneza na bagenzi be mu myitozo

Andi mafoto menshi ya Rayon Sports mu myitozo n’abakinnyi babiri bashya b’abagande, Tchabalala na we aza bwa mbere ku kibuga cy’imyitozo, mukande hano.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NIYIBIZI Emmanuel shalom

    Kuya 13-01-2018 saa 14:14'

    Ndashyimira cyane cyane ubuyobozi bwikipe yacu Rayon sports bukomeje kudushakira ibyiza tubarinyuma mbonereho nogusaba abakunzi bose bagikundiro ahobari hose mugihugu gukomeza gutekereza uburyo twashiraho gahunda yabahagarariye abafana muturere hose bikatworohera gutanga umusanzu wogushigikira ikipe kuko abomuntara dukunze gucikanwa murakoze ni Emmy musanze

  2. FRT

    Kuya 12-01-2018 saa 11:08'

    UYU MWANA YAHISEMO NEZA KUKO YISOHYE MU BUBIKO YISHYIRA AHAGARAGARA KANDI BIZAMUGIRIRA AKAMARO KUKO BIZAMUJYANA N’AHANDI HATARI MURI RAYON SPORT BITANDUKANYE N’INDI KIPE IYO ARIYO YOSE MU RWANDA GUSA BIGOMBA KUJYANA NA DISCIPLINE NZIZA CYANE.

  3. Harerimana Emmanuel

    Kuya 12-01-2018 saa 06:57'

    Birashimishije cyane!!! Ubuyobozi bwa Rayon sport kbs buzi guhitamo ikibereye umuryango mugari w’abarayon, umva noneho iyi kipe irakomeye cyane! ntawe uzayinyeganyeza, aba basore nibakomeze bahatane maze ikipe ibe urutare dukomeze gutwara ibikome


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru