RUHAGOYACU.com

Stade Huye bidasubirwaho izarangira mu kwezi kwa kabiri- Vice Mayor

Imirimo yo kubaka ikibuga cya Huye izarangira mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2014 nkuko bitangazwa na Vice Mayor w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere Mutwarasibo Cyprien.

Imirimo yo kubaka iki kibuga yagiye inengwa cyane ko igenda biguruntege aho kenshi wasangaga yahagaritswe bitewe n’impamvu zitandukanye gusa kuri Vice mayor Cyprien ngo asanga akarere atari ko kabazwa idindira ry’iyi mirimo byari biteganyijwe ko mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka yakabaye yarangiye.

Ba rwiyemezamirimo iyo bubaka bahura n’ibibazo byinshi, akarere nta kibazo twagize gusa rwiyemezamirimo yagiye agaragaza ko harimo ibidasobanutse cyane bijyanye n’ibikoresho bigatuma agenda amara nk’iminsi adakora”, Mutwarasibo

Nkuko ariko Cyprien yakomeje abitangaza ngo nyum ayo kwicarana na rwiyemezamirimo bakareba n’ibibazo byagiye biba, bafashe umwanzuro ko stade igomba kuba yarangiye mu kwa kabiri k’umwaka uza.

Akazi ntago kari kwihuta nkuko byari biteganyijwe mu nama hagaragaye ko twakererewe bitewe n’ibintu bitandukanye harimo imvura ndetse na plan y’igisenge”.

Nyuma yo kwicara tukareba buri kimwe twasanze stade igomba kurangira mu kwa kabiri k’umwaka utaha

Tariki ya 16 Mata 2011, ni bwo imirimo yo kubaka iki kibuga yatangizwaga ku mugaragaro aho biteganyijwe ko kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 10.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru