RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yashyizeho itariki y’amatora y’abazayiyobora

Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwemeje ko tariki ya 22 Ukwakira 2017 ari bwo hateganyijwe inteko rusange y’iyi kipe aho ku murongo w’ibyigwa harimo amatora y’inzego z’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Iyi nteko rusange imaze gusubikwa ubugira kenshi kubera impamvu zitandukanye, itumiwe nyuma yaho Rayon Sports yari imaze iminsi idafite ubuyobozi bwuzuye kubera ko ubwari ho bwasheshwe n’Imena kubera umwuka utari mwiza waburangwagamo.

Rayon Sports ikomeje kwitegura ikipe ya Kiyovu mu mpera z'icyumweruRayon Sports ikomeje kwitegura ikipe ya Kiyovu mu mpera z’icyumweru

Kuwa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 Imena za Rayon Sports zafashe icyemezo cyo gusesa inzego zose za Rayon Sports ku buryo budasubirwaho, hashyirwaho abantu batatu bayobora Rayon Sports by’agateganyo kandi bagomba kujya bafata ibyemezo mu bwumvikane : Charles Ngarambe wari usanzwe ari umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Gacinya Denis wari umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru na Rudasingwa JMV.

Aha nyuma y’amezi ayinga atatu ibi bibaye, hakaba hagiye kuba inteko rusange izigirwamo ibintu bitandukanye nkuko bigaragara ku baruwa Ruhagoyacu ifitiye kopi igira iti:

Bwana/ Madamu Munyamuryango,

Nshingiye ku ngingo ya 10, 11 y’amategeko agenga
umuryango, nshimishijwe no kubatumira mu nama rusange izaba ku cyumweru tariki ya 22.10.2017 kuri
Hoteli Sports View Kicukiro saa yine (10h00) za mugitondo.

Iyi nama izafata ibyemezo ku ngingo zikurikira:
- kwemeza amategeko shingiro na ngengamikorere y’umuryango
- Gutora inzego z’ubuyobozi
- Ibintu n’ibindi.
Ntihazagire ubura cyangwa ngo akerererwe.

Tubifurije ibihe byiza

Ibaruwa ya Rayon Sports itumira inteko rusangeIbaruwa ya Rayon Sports itumira inteko rusange

Rayon Sports yagiye igaragaza ukugongana hagati y’ubuyobozi bw’icyitwa Umuryango wemewe na “statut” y’iyi kipe ndetse na “FC” ishyigikiwe n’abafana. Kuri ubu hakaba hitezwe ko muri iyi nama hazafatirwamo umwanzuro wo guhuza izi nzego zombi zigakora komite imwe.

Iyi kipe ikomokai Nyanza yegukanye shampiyona iheruka, gusa iy’uyu mwaka yayitangiye inganya na As Kigali 1-1, aho iri bube yisobanura na Kiyovu Sports kuri iki cyumweru mu mukino uzabera kuri stade ya Kigali.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 14-10-2017 saa 21:48'

    Bazashishoze barebe neza bazatore rwose ab’inyangamugayo. Merci

  2. kkkk

    Kuya 13-10-2017 saa 10:37'

    nibyo nibatore ubuyobozi buhamye, bufite ikerekezo kijyanye nigihe, kuko ubu umupira warahindutse cyane, hakenewe amaraso y’abakiri bato nka ba GACINYA kuko kuva bafata rayon umupira wo murwanda warahindutse cyane, abafana bagaruka kubibuga kumpande zose, guhangana mukibuga kuriyongera, uburayon isigaye iryoshye kabisa. ama radio nayo yabonye amakuru abamamaza nabo babona aho bamamaza, abaturage bose bahoza uturadio kumatwi bumva amakuru ya rayon,mugihe mbere twese twabaga dushaka amakuru yohanze.

  3. kkkk

    Kuya 13-10-2017 saa 10:35'

    nibyo nibatore ubuyobozi buhamye, bufite ikerekezo kijyanye nigihe, kuko ubu umupira warahindutse cyane, hakenewe amaraso y’abakiri bato nka ba GACINYA kuko kuva bafata rayon umupira wo murwanda warahindutse cyane, abafana bagaruka kubibuga kumpande zose, guhangana mukibuga kuriyongera, uburayon isigaye iryoshye kabisa. ama radio nayo yabonye amakuru abamamaza nabo babona aho bamamaza, abaturage bose bahoza uturadio kumatwi bumva amakuru ya rayon,mugihe mbere twese twabaga dushaka amakuru yohanze.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru