RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na Kiyovu mu makipe yahawe itariki ntarengwa yo kwishyura imisoro ya RRA

Inama yahuje ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ubw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) na bamwe mu bayobozi b’amakipe atandukanye y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bwashyizeho itariki ntarengwa yo kwishyura imisoro ku makipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports, Musanze FC na Kirehe FC.

Iyi nama yabereye ku cyicaro cya Ferwafa i Remera kuri uyu wa Kabiri, yitabiriwe na visi Perezida wa Ferwafa, Vedaste Kayiranga, umunyamabanga mukuru Uwamahoro Tharcille Latifah, Kayigi Habiyambere Aimable, umuyobozi muri Rwanda Revenue Authority na Muneza Richard uhagarariye ikigo cy’igenzura ry’ikoreshwa ry’imari.

Rayon Sports yasabwe kwishyura imisoro y'abakozi bayoRayon Sports yasabwe kwishyura imisoro y’abakozi bayo

Amakipe yitabiriye iyi nama ni: Espoir Fc, Mukura VS, Marines Fc, Police FC, Amagaju Fc, APR Fc, SC Kiyovu, Gicumbi Fc, Bugesera Fc, Etincelles Fc, AS Kigali na Miroplast Fc mu gihe amakipe ya Rayon Sports, Kirehe Fc, Musanze Fc na Sunrise Fc atari ahagarariwe.

Nk’uko RuhagoYacu ibikesha urubuga rwa interineti rwa Ferwafa, iyi nama yize ku myanzuro yafatiwe mu nama y’Inteko Rusange ya Ferwafa yabaye tariki ya 17 n’iya 18 muri Nzeli umwaka ushize i Musanze, baniga no ku busabe bw’amakipe bwo gukuraho imisoro yo hagati ya 2012 na 2016.

Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama y’Inteko Rusange yabereye i Musanze harimo ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yakwiyandikisha agahabwa nomero yo kwishyuriraho imisoro (TIN), ubundi igatangira kwishyurwa uhereye muri Nzeri 2016.

Amakipe ataratangira kwishyura imisoro y’abakinnyi n’abakozi bayo nk’uko byemeranyijwe mu nama yabaye mu mwaka ushize ni Rayon Sports, Musanze FC, Kirehe FC na Kiyovu Sports, aho bahawe itariki ntarengwa ya 30 z’uku kwezi kwa 10 ubundi bakaba bamaze kumenyekanisha no kwishyura imisoro ku bakozi bayo (abakinnyi na staff).

Amakipe asigaye, ni ukuvuga: APR Fc, Police Fc, Mukura VS, AS Kigali, Etincelles Fc, Mukura VS, Gicumbi Fc, Marines Fc, Amagaju Fc na Espoir Fc yubahirije ibyo yasabwe yabwiwe ko yakongera kureba neza niba yarishyuye uko bikwiye kuva muri Nzeri 2016.

Indi nama izahuza aya makipe izaba tariki ya 9 Ugushyingo 2017, aho bazarebera hamwe niba amakipe yose yaramaze kwishyura uko bisabwa uhereye muri Nzeli 2016, mbere y’uko basaba Rwanda Revenue Authority gukuraho imisoro yo kuva mu 2012 kugeza muri Kanama 2016.

Aya makipe yabwiwe ko azakurirwaho imisoro ya mbere ya Kanama 2016 igihe azaba yamaze kwishyura ibyo asabwa cyangwa se Rwanda Revenue Authority yemeje ko buri kipe idafite ubushobozozi bwo gukuramo umwenda ifite. Icyo gihe Rwanda Revenue Authority izamenyesha Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi dore ko ari yo ifite ububasha bwo gukuraho iyi misoro cyangwa ikagumaho.

Ubuyobozi bushya bwa Kiyovu Sports bugomba gutangirana no kwishyura imisoroUbuyobozi bushya bwa Kiyovu Sports bugomba gutangirana no kwishyura imisoro

Icyemezo cya nyuma cyo kuba hakurwaho iyi misoro ya mbere ya 2016 kuri buri kipe yo mu cyiciro cya mbere kizamenyekana mu nama izaba tariki ya 14 z’ukwezi gutaha hagati ya Ferwafa, ba nyiramakipe na Rwanda Revenue Authority.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Mukura Victory Sports yishyuzwaga miliyoni 170 z’imisoro yari yafungiwe konti na RRA ariko ziza gufungurwa nyuma y’ibiganiro byabaye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mucanzigo Deogratias

    Kuya 19-10-2017 saa 17:07'

    UMWALIMU UHEMBWA UBUSA BUSA ATANGAMO UMUSORO ARI NAHO ASHIRIRA, ABAKINNYI BAGURWA AKAYABO,BAGAHEMBWA AKAYABO, BAKAGIRA CONTRACT, BADATANZE UMUSORO, URETSE KUBA BYABA ARI NI IKOSA BYABA ARI N’AMAHANO. BAGOMBA GUTANGA UMUSORO. THX

  2. Igikona

    Kuya 18-10-2017 saa 16:21'

    Gasenyi imisoro yabandi kuki mutayitanga mubonaimihanda nibibuga mukiniraho byarubatswe nabagande

  3. MARCELLIN

    Kuya 18-10-2017 saa 15:40'

    MPEMBWA 40 000F NDASNRA 18% INKOKO ISORA 200F ?IHENE 1000F INKA3000F UMUKINNYI UGURWA 16 000 000F NTABWO YASORA KUKO ATOMESHWA ! !!MBEGA !!! MUREKE MPEMUKE NDAMUKE ! ABAKINNYI NTABWO AR’IBIGIRWAMANA BARENZE IBYUBAHIRO ABANDI BANYARWDA! MUREKE ITO NESHA RIRENZE UKWEMERA! IBYO NI IRISWA HASHAKWE INGUFURI NYINSHI..

  4. naho

    Kuya 18-10-2017 saa 14:16'

    Kwigira?

  5. naho

    Kuya 18-10-2017 saa 14:16'

    Kwigira?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru