RUHAGOYACU.com

Nyanza FC itegerezanyije igishyika igisubizo ku busabe bwo kugaruka muri shampiyona

Nyanza FC itegerezanyije igishyika cyinshi, igisubizo ku busabe bwayo bwo kugaruka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gusenyuka mu 2013 ubwo Rayon Sports yasubizwaga kuba mu Karere ka Nyanza.

Nyanza FC yahoze ari ikipe ikomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, igenda isubira inyuma buhoro buhoro bitewe n’uko ibyakayifashije byinshi byiherwaga mukuru wayo, Rayon Sports.

Byaje guhumira ku murari mu mpeshyi ya 2013 ubwo Rayon Sports yavanwaga i Kigali ngo isubijwe ku gicumbi cyayo mu Karere ka Nyanza, maze bituma Nyanza FC yakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ihita iseswa bitewe n’uko ngo ‘nta bihanga bibiri mu nkono imwe’.

Kera kabaye mu ntangiriro za shampiyona ya 2015/2016 Rayon Sports yahise igarurwa mu Mujyi wa Kigali, maze i Nyanza hasigara icyuho, dore ko ako karere gasangiye ibigwi n’aka Rubavu mu gutanga impano mu mupira w’amaguru gasigara nta kipe gafite.

Nyanza FC inyotewe kongera kugaruka guhatana n'andi makipeNyanza FC inyotewe kongera kugaruka guhatana n’andi makipe

Nyuma yo kubona ko hari impano ziharenganira bitewe n’uko zitozwa ariko hakabura aho kuzizamurira, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buyisaba ko Nyanza FC yakongera kwandikwa ku rutonde rw’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ibaruwa ya mbere Akarere ka Nyanza kayandikiye FERWAFA kuwa 24 Nyakanga 2017, yakirwa kuwa 25 Nyakanga ariko ntiyasubizwa, nyuma y’ukwezi kumwe (ni ukuvuga kuwa 24 Kanama) hoherezwa indi baruwa ndetse MINISPOC ihabwa kopi, ariko nta gisubizo kiraboneka n’ubu.

Ubwo RuhagoYacu yabazaga ku birebana n’ubusabe bw’Akarere ka Nyanza muri FERWAFA, Umuvugizi w’iryo shyirahamwe, Ruboneza Prosper yatangaje ko ibaruwa isabira Nyanza FC kugaruka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakiriwe, kandi yasubijwe.

Ati “Nyanza yarasubijwe. Ibyo yasabye bigomba guca mu nteko rusange isanzwe. Bigafatwaho umwanzuro.”

Imyitozo yo irakorwa, ndetse ngo biteguye gukina babemereye guhera mu ntangiriro z'ukwezi gutahaImyitozo yo irakorwa, ndetse ngo biteguye gukina babemereye guhera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha

Yakomeje asobanura ko bizigirwa mu nama y’Inteko rusange isanzwe iterana mu gihembwe cya mbere cy’umwaka.

RuhagoYacu yabajije Gakumba Jean Claude, Umuyobozi w’ikipe ya Nyanza FC niba koko barabonye ibaruwa ya FERWAFA ibasubiza, asubiza ko atarayibona ndetse ahita yohereza intumwa kureba niba iyo baruwa yaba itaranditswe ariko ntiyoherezwe i Nyanza. Iyo ntumwa yasanze iyo baruwa nta yigeze yandikwa.

Itsinda rya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ririmo amakipe 12 mu gihe itsinda rya mbere ryo ririmo amakipe y’igiharwe (11) aho bizajya biba ngombwa ko hari ikipe iruhuka kuri buri munsi wa shampiyona.

Umutoza wa Nyanza FC, Mbungira Ismael yatangarije RuhagoYacu ko mu gihe bagitegereje igisubizo ku busabe bwabo, barimo guhihibikanira gushaka ubuzima gatozi, ndetse ngo intera bagezeho ni nziza kuko inyandiko RGB yabatumye bamaze kuzibona.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu tugiye kubakirwa Stade mu mushinga wa FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Morocco, iyo ikaba imwe mu mpamvu zituma iyi kipe ishaka kugaruka mu cyiciro cya kabiri ndetse igahatanira kugaruka no mu cya mbere nk’uko byahoze.

Ikipe ya Nyanza FC iri hafi kubona ubuzima gatoziIkipe ya Nyanza FC iri hafi kubona ubuzima gatozi

Ibaruwa yibutsa iyo muri Nyakanga zombi zisaba kwemererwa kugaruka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiriIbaruwa yibutsa iyo muri Nyakanga zombi zisaba kwemererwa kugaruka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ibaruwa ya Perezida wa FERWAFA yo gufasha Nyanza FC gusaba ubuzima gatoziIbaruwa ya Perezida wa FERWAFA yo gufasha Nyanza FC gusaba ubuzima gatozi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru