RUHAGOYACU.com

Ni ubwa mbere nabona APR FC iri ‘tayari’- Mulisa mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa APR FC Mulisa Jimmy atangaza ko umwuka uri mu ikipe mbere yo guhura na Rayon Sports ari ubwa mbere yawubona kuva yahabwa akazi ko gutoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Espoir izahura na Rayon Sports yatwaye shampiyona mu mukino w’igikombe kiruta ibindi uzabera kuri stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri.

Emery Mvuyekure yatojwe uko bakuramo za Coup FrancEmery Mvuyekure yatojwe uko bakuramo za Coup Franc

APR FC yakoze imyitozo kuri uyu wa kane mbere yo gufata imodoka yerekeza i Rubavu ku munsi w’ejo. Nyuma y’imyitozo umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yavuze ko ikipe ye yiteguye bihagije.

Ni bwo bwa mbere mbona abakinnyi bange bari tayari ukurikije uko bameze.

Bari tayari bafite ubushake bwinshi umwuka uri hejuru. Iyo uri umutoza ukabona abakinnyi bawe bameze kuriya usanga bishimishije.

Hari amakosa twakoze(ku mukino w’Agaciro) ariko twabishyize inyuma, twabiganiriyeho tureba uko umukino wagenze twarabaganirije tubabwira birambuye ibyo derby ari cyo ku buryo kuri ubu twiteguye ku buryo bwose.

Omborenga azagaragara ku mukino wo kuwa gatandatu nyuma yo kuvunika ku mukino uherukaOmborenga azagaragara ku mukino wo kuwa gatandatu nyuma yo kuvunika ku mukino uheruka

APR FC ikaba yakoze imyitozo isanzwe isozwa no gutoza abazamu bayo gufata za Coup Franc ndetse no kwitoza penaliti mu gihe umukino warangira amakipe yombi anganyije.

Iyi ni inshuro ya kabiri aya makipe agiye guhurira mu ntara, nyuma yaho ibitego bya Bokungu Njoli na Nyombayile Albert byatumye banganyiriza i Muhanga 1-1 muri 2008.

APR FC ishobora kubanzamo ku mukino wa Rayon Sports

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. migabo dawson

    Kuya 26-09-2017 saa 08:00'

    ariko rayon mwatsinze 2 muminota 65 muzabyitwaramo mute mutsinzwe 2 mumino 25? hhhhhhh komutubeshyera kuzimya amatara muzabigenza mute ubwo?

  2. Paccy

    Kuya 24-09-2017 saa 15:59'

    Iyo barafinda ngo Ni gikona nibanz ijy gutegura izo nzana zayo mu mutwe kuko gikundiro irabarusha saana ngaho nawe ndebera nyamabara muhadjiri na mahano Imran gsa kugenda kumuririro hari ikibyihish inyuma

  3. rayon

    Kuya 24-09-2017 saa 07:50'

    Jimy mulisa mperuka avuga ejo bundi NGO arashaka kw ’ihimura naze yongere abivugire aha hhhhhh mbega muteteri uy umwaka ifit ibibazo

  4. Shumbusho

    Kuya 23-09-2017 saa 22:32'

    Ubu se ko APR itsinzwe 2 mu minota 65 bayobozi ba Rayon ntimuzemere ko usubirwamo badahereye ku bitego 2 byacu hagakinwa iminota yari isigaye kdi hakorwe iperereza ku cyatumye umuriro ubura.

  5. Claude Y.

    Kuya 23-09-2017 saa 22:27'

    Ibyomboneye iRubavu ni agahomamunwa kbsa ubuse kandi murongera kuvuga fooot ball murwanda itera imbere,? twirirwa twirata ngo uRwanda rwateye imbere muribyose none ariya matara y’iRubavu aratugaragaje pe! turasebye imbere y’amahanga! gusa njye ndabona hari abyihishe inyuma! Stade nzima ibura umuriro? 0bagambaniye Rayon ariko ntacyo bazayitwara gusa bamenyeko bababaje imbaga y’abanyrwanda

  6. DJ

    Kuya 23-09-2017 saa 21:50'

    Yeweeeee twababonye kunkokora ho bari tayari kbsa bakomerezaho. Gusa abo basore banyu mbereyo kubigisha umupira mubanze mubigishe kugira discipline kuko basigaye bakora amakosa uko bishakiye kandi ntabwo amakosa atuma batsinda ahubwo atuma batsindwa.

  7. Eddy

    Kuya 23-09-2017 saa 17:08'

    Ariko byagenze bite ko Ruhagoyacu itagishyiraho amakuru menshi? Tutangiye kubihirwa kuko ibyo twari twaramenyereye ( amakuru ahagije) byabuze.

  8. Janvier

    Kuya 22-09-2017 saa 08:26'

    Iyo iri "Tayari" nibwo yorohera Rayon cyane!

  9. karenzi

    Kuya 21-09-2017 saa 23:22'

    Jimy rwose ni umwana mwiza, nonese tuvuge ko bagize umwuka mwiza bagahita banibyaramo rutahizamu kweri!!! Yewe kereka nihaza izindi ngufu, naho ubundi abahungu ba Karekezi bahagaze neza cyane. Ibaze ko nubu utamenya ngo karekezi azabanzamo nde!!! Bivuze ngo mwebwe Gikona muzabonw mukubitwa gusa too

  10. Kalisa

    Kuya 21-09-2017 saa 22:10'

    Ariko Mulisa arasetsa koko!
    Ni ukuvuga se ko kuva yafata APR FC ajya ku kibuga abakinnyi be batari tayari? Bibaye ariko bimeze nta mutoza waba umurimo!!!
    Keretse niba ari bya bindi byo gukangakanga ariko azi neza ko Rayon Sports atari iyo gukangisha amagambo. Ahubwo aze ari tayari n’abakinnyi be kuko hariya si aho gutuma umwana....

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru