RUHAGOYACU.com

Komite Olempike irasaba Leta gusimbuza Pasiparumu ibibuga abana bakiniraho

Umunyamabanga mukuru muri Komite Olimpike Bizimana Domique yasabye Leta ko harebwa uburyo hongerwa ibibuga byo gukinirwaho mu mashuri abanza, aho kuri ubu ibi byasimbujwe n’indabo ndetse na passiparumu, ikintu kiri kudindiza iterambere rya siporo mu Rwanda.

Ibi, Bizimana Domique akaba yabitangaje nka kimwe mu byasabwe n’abitabiriye amahugurwa ku miyoborere ya siporo (Cours d’Administration Sportive) yari amaze iminsi akorwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Rwanda.

Aya mahugurwa, yitabiriwe n’imiryango n’amashyirahamwe y’imikino, bigishwa byinshi birimo uburyo amashyirahamwe y’imikino ashingwa, uburyo bakwishakamo ubushobozi ndetse no gutegura abakinnyi.

Umunyamabanga mukuru muri Komite Olimpike, Bizimana DomiqueUmunyamabanga mukuru muri Komite Olimpike, Bizimana Domique

Kuri iki kijyanye no gutegura abakinnyi, abitabiriye amahugurwa bahurije hamwe ko bigoye kuzamura abakiri bato mu Rwanda mu gihe nta hantu bafite ho gukinira, maze ni ko gufata umwanzuro ko bikwiye ko hashirwamo ingufu mu gushakira ibibuga abana bakiri bato biganjemo abiga mu mashuri abanza.

Ibi bikaba byaje gushimangirwa n’umunyamabanga mukuru muri Komite Olimpike Bizimana Dominique.

Yagize ati: “Nkuko mwabyumvise ishyirahamwe kugira ngo rigire gahunda nziza muri siporo riba rigomba uguhera hasi. Buriya rero hose guhera hasi bihera mu mashuri.

Kuri ubu dufite ikibazo ko mu mashuri yacu aho abana bakiniraga benshi bahateye pasiparumu ndetse n’indabo aho biba bibujijwe kuzikandagira”.

Ni ikibazo rero kuko gahunda yacu yo gutangirira hasi iburizwamo kuko abana babura aho bakinira.

Mbaraga Alexis, Umuyobozi w'ishyirahamwe nyarwanda ry'imikino ya Triathlon na we yahawe impamyabumenyiMbaraga Alexis, Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino ya Triathlon na we yahawe impamyabumenyi

Turi gusaba Minispoc ngo muri gahunda za Leta bashyiremo ko ibigo bigira ibibuga, hahandi bateye za pasiparumu bashyiremo ibibuga abana babone aho bakinira”.

Bizimana Dominique akaba yaboneyeho gutangaza ko bizeye ko aya mahugurwa hari kinini azafasha mu miyoborere ya siporo mu Rwanda, kuko hari benshi bicaga amategeko kubera ko hari ibyo batazi, bityo nyuma yo guhugurwa bakaba bagiye kubishyira mu bikorwa.

Amahugurwa ku miyoborere ya siporo yateguwe na Komite olimpike ku nkunga ya Solidarite Olimpike, aho yatanzwe na Tharcisse Harelimana usanzwe ukora muri Komite Olimpike afatanyije na Florent Habyarimana ushinzwe gushaka impano z’abakiri bato muri MINISPOC.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah ahabwa impamyabumenyi (Certificat)Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah ahabwa impamyabumenyi (Certificat)

Abo mu nzego za siporo mu Rwanda bagize n'umwanya wo kungurana ibitekerezoAbo mu nzego za siporo mu Rwanda bagize n’umwanya wo kungurana ibitekerezo

Abitabiriye amahugurwa baboneyeho kugaragaza inzitizi muri siporo y'u RwandaAbitabiriye amahugurwa baboneyeho kugaragaza inzitizi muri siporo y’u Rwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aime alex

    Kuya 14-11-2017 saa 06:35'

    ruhago yacu yabaye ruhago pe ntamakuru ntayo mwafunze imiryango tubimenye?

  2. Eric

    Kuya 12-11-2017 saa 20:14'

    Byaba ari ubucucu gusimbuza ubwatsi n’indabo ibibuga byo gukinira ho ahubwo nibasabe ko hashakishwa ibibuga bifasha abana bose hamwe haba ababana n’ubumuga cg se n’abandi.

  3. Papy

    Kuya 12-11-2017 saa 20:11'

    Byaba ari ubucucu gusimbuza ubwatsi n’indabo ibibuga byo gukinira ho ahubwo nibasabe ko hashakishwa ibibuga bifasha abana bose hamwe haba ababana n’ubumuga cg se n’abandi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru