RUHAGOYACU.com

Kera kabaye DCMP yashyikirije Rayon Sports ibyangombwa bya Diarra

Hashize amezi atanu Ismailla Diarra ategereje ibyangombwa bimwemerera kuva burundu muri Darling Club Motema Pembe ngo abe umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho, ariko kera kabaye urwo rupapuro rumuhesha ‘Licence’ ya FERWAFA rwabonetse.

Ismailla Diarra yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro za Kanama mu 2017, aje muri iyi kipe ndetse ahita ayisinyira amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri uhereye mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Diarra ngo yiteguye gukora ibishoboka byose Rayon Sports ikagera mu matsinda muri Total CAF Champions League/ Ifoto: Hardi UwihanganyeDiarra ngo yiteguye gukora ibishoboka byose Rayon Sports ikagera mu matsinda muri Total CAF Champions League/ Ifoto: Hardi Uwihanganye

Icyakora nyuma yo gusinya amasezerano muri Rayon Sports, itariki yo gufunga isoko y’igura n’igurisha ry’abakinnyi yageze uyu mukinnyi atarabona urupapuro rumusezerera muri DCMP, ari na cyo cyatumye atabona ibyangombwa bimwemerera gukina kuva yaza kugeza ubu.

Icyakora Isango Star, mu kiganiro Rayon Sports Time, yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kubona ibyangombwa, kuko DCMP yamaze kwishyurwa amafaranga Rayon Sports yari yemeye kuyiha, na yo ikaba yohereje urupapuro (Release Letter) ruyirekurira uwo mukinnyi.

Twagerageje kuvugana na Itangishaka Bernard ‘King’, Umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports ntibyadukundira, kuko ubwo twamuhamagaraga bwa mbere yatubwiye ko ari mu nama maze adusaba kongera nyuma y’iminota 10, ariko tumuhamagaye ntiyongera kwitaba telefoni ye igendanwa.

Ismailla Diarra mu myitozo ya Rayon Sports ntiharaboneka undi umuyingayinga mu bari mu igeragezwa/Ifoto: Hardi UwihanganyeIsmailla Diarra mu myitozo ya Rayon Sports ntiharaboneka undi umuyingayinga mu bari mu igeragezwa/Ifoto: Hardi Uwihanganye

Ubwo Ismailla Diarra yagarukaga muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, Rayon Sports ngo yari yemereye DCMP ko ibishyura amadolari ya Amerika 14.000 bitarenze ukwezi kwa 11 mu 2017, ikabaha urupapuro rurekura uyu rutahizamu (Release Letter), ariko iyi kipe yo mu Rwanda inanirwa kubahiriza ayo masezerano.

Icyakora ngo Rayon Sports yishyuye Ismailla Diarra Amadolari 4000 ahwanye na 25% y’ayo DCMP yagombaga kwishyurwa, uyu mukinnyi anongererwa andi 4000 yo kumugura ngo asinye amasezerano, bivuze ko iyo kipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagombaga guhabwa 10.000$ bisigaye.

Diarra ntiyagiriye ibihe byiza muri DCMP/Ifoto: Hardi UwihanganyeDiarra ntiyagiriye ibihe byiza muri DCMP/Ifoto: Hardi Uwihanganye

Ismailla Diarra na bagenzi be basubukuye imyitozo bitegura Irushanwa ry'umunsi w'Intwari mu gihe bategereje bagenzi babo bari muri CHAN/Ifoto: Hardi UwihanganyeIsmailla Diarra na bagenzi be basubukuye imyitozo bitegura Irushanwa ry’umunsi w’Intwari mu gihe bategereje bagenzi babo bari muri CHAN/Ifoto: Hardi Uwihanganye

Andi mafoto ya Rayon Sports mu myitozo irimo na Diarra, mukande hano.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. boss

    Kuya 11-01-2018 saa 07:39'

    oyeeee DIARRA well come again in Rayon Sport , naho kiyovu muyireke ikomeze yikirigite iseke ngo iri kumwanya wa mbere ejo nzareba icyo umutoza wayo azaba avuga nabura no muri big 4, izasengerere Rayon Sport yayiretse ikicara kuri1

  2. mirima

    Kuya 11-01-2018 saa 04:31'

    ariko ntimukihe urw’amenyo ngo mwahamagaye ntibabitaba mujye mwandika ko nta makuru mufite birahagije umuntu azajya amenya ko ibyo mwatangaje ari rumeur!

  3. jeandedieu

    Kuya 11-01-2018 saa 04:15'

    shimwa mana kuko ukoze ibyo twifuza ukaba uzanye Diarra muri Rayon Sport ahasigaye umufashe aduhanire amakipe yomu rwanda ndetse nohanze yarwo komeza utere imbere Rayon tukurinyuma!!!!!!

  4. Patosi

    Kuya 10-01-2018 saa 21:49'

    FIFA idufashe ntituzongere gufatwa nigihe,aze ahangane na mukeba wibihe byose

  5. Murenzi Rashid

    Kuya 10-01-2018 saa 21:38'

    Mana urakooooze.ukijije abakeba, Ariko. ubundi kiyovu yamuhemba?????

  6. Emmanuel KUBWIMANA

    Kuya 10-01-2018 saa 19:39'

    Imana ishimwe cyane kuko iki kibazo igishubije neza kandi ikaba ariyo itubereye maso naho ibya kiyovu byo sinumva ukuntu yaje kuba ikipe ihanganira abakinnyi na Rayon sport kandi nziko bidaheruka kubaho cyane ko numvise na president w’amagaju avugako kuri Tchabalala bumvikanye na Rayon sport naho ibya kiyovu abyumva mu ibitangazamakuru nkuko undi wese yabyumva ikindi nzi nuko Savio nawe nubwo APR fc imwifuza n’abamuhagarariye bakaba bamwifuriza ko yajya muri yo ariko bizarangira aje muri Rayon sport cyn ko yakatiye igikona kuva kera hose so ibintu bizagenda bijya muburyo uko iminsi izagenda ishira kandi muzabona ko Rayon ikomeye nubwo amazina iri gushaka atazwi nkayo igikona kirimo kkuzana ariko azamenyekana niduhura nabo

  7. bahongerimana Xavier

    Kuya 10-01-2018 saa 19:29'

    mwakoze diarra azahora adukubitira Apr fc

  8. NEZA

    Kuya 10-01-2018 saa 18:31'

    Hasigaye Savio.Nawe mumuzane. APR irashaka kumudupapura ataragera mu Rwanda.

  9. NEZA

    Kuya 10-01-2018 saa 18:31'

    Hasigaye Savio.Nawe mumuzane. APR irashaka kumudupapura ataragera mu Rwanda.

  10. ema

    Kuya 10-01-2018 saa 18:24'

    Ariko buriya kiyovu ijya ibatera ubwoba?nabo yaguze ntacyo izabahemba to nubundi agashyuhe ifite nigashira izamanuka itanduranije cyane

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru