RUHAGOYACU.com

Karekezi Olivier arasubukura imyitozo muri Rayon Sports nyuma yo gufungurwa

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangira imyitozo mu ikipe ye kuri uyu wa mbere nyuma y’ibymweru 3 atabonana n’abakinnyi be mu kibuga, yitegura imikino ya shampiyona irakomeza mu cymweru gitaha.

Rayon Sports yari imaze iminsi ikora imyitozo ikorana n’umutoza Lomami Marcel yiganjemo kongerera imbaraga abakinnyi dore ko ariko kazi uyu mugabo ashinzwe muri iyi kipe.

Iyi kipe ikaba yarahuye n’ibibazo bitandukanye birimo gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti, witabye Imana azize urupfu rutunguranye, inaza kubura umutoza mukuru mu gihe cy’ibyumweru 2 umutoza mukuru afunze.

" Uyu munsi aratangira imyitozo mu Nzove hamwe n’ikipe ku gicamunsi. Yararuhutse ubu nta kibazo ameze neza, akaba yiteguye gukomeza imirimo ye." Umwe mu bari hafi Karekezi Olivier, aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 588.9 kb
Karekezi yaherukaga mu myitozo ari kumwe na Ndikumana Hamad, witabye Imana bukeye bwaho

Rayon Sports irasubukura shampiyona mu ntanguriro z’icymweru gitaha ikina na Etincelles mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona uzabera i Rubavu ku wa kabiri.

Iyi kipe ifite ibirarane 3 ifite akazi katoroshye mu cyumweru gitaha kuko nyuma y’umukino wa Etincelles FC, iyi kipe izasura Miroplast nyuma y’iminsi 2 igahita yakira APR FC.

Rayon Sports yaburaga abakinnyi 9 bari mu mikino ya CECAFA, harimo 7 bari mu Mavubi n’abandi bakinnyi 2 bari mu ikipe y’u Burundi.

JPEG - 1.5 Mb
Rayon Sports yari imaze iminsi mu bibazo bitayoroheye
JPEG - 883 kb
Lomami na Nkunzingoma nibo bayoboye umukino rukumbi Rayon Sports yakinnye idafite Karekezi

Abakinnyi bari mu Mavubi bakaba bataragaragara muri iyi myitozo kuko baragera mu Rwanda saa 15H30, bakaba bariyongeraho Kwizera Pierrot na Shassir Nahimana bakiri kumwe n’ikipe y’u Burundi muri Kenya, bakaba bafite umukino wa nyuma mu matsinda kuri uyu wa mbere, bahura n’ikipe ya South Sudan.

JPEG - 773.3 kb
Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 8 gusa mu mikino 5

Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 8 yonyine kuri 15 yakiniye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Theos

    Kuya 12-12-2017 saa 06:46'

    Nuko rata garukana ishema n’isheja natwe abafana twese tukuri inyuna. Imana nayo izagufasha mukazi kawe.

  2. niyonteze

    Kuya 11-12-2017 saa 20:38'

    mwlrewe amakuru y’anyu ndijimye kabza umutoza wacuyagarutse kbza mudufashe mutubarize .ntimba rayon sport urubuga kwarafunze mudufashishe mwarufungura .mwabamukoze

  3. tharcisse

    Kuya 11-12-2017 saa 14:21'

    Icyipe yacu turayikunda. Karecyezi naze akore akazi ke uko abusambwa nubuyobozi. Natwe nkabafana tumurinyuma

  4. edouard mpamyarukundo

    Kuya 11-12-2017 saa 13:43'

    ikipe ni iyimana niyompamvu imana yabanye na karekezi , abarayon turamwishimiye cyane

  5. FELICIEN

    Kuya 11-12-2017 saa 11:30'

    TUYIRI INYUMA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru