RUHAGOYACU.com

Iranzi Jean Claude yakoze imyitozo ya mbere asiga urujijo mu bijyanye no gusinyira APR FC

Umwe mu bakinnyi bamaze igihe bategerejwe n’abafana ba APR FC Iranzi Jean Claude yagaragaye muri iyi kipe nyuma y’igihe kirekire aho yatangaje ko kuri we asa nk’ugarutse mu rugo nyuma yo kuyikinira imyaka itari mike, gusa yirinda kuvuga aho ibiganiro bigeze n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu mukinnyi wari werekeje muri Zesco United yo muri Zambia avuye muri Topolcany yo muri Slovaquie, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo. Iki kiganiro RuhagoYacu yari yitabiriye kikaba cyagenze muri ubu buryo:

Faty Radio Authentic: Ugaragaye mu ikipe ya APR FC, ese mwaba mwararangizanyije bimeze gute ?

Iranzi: APR FC ni ikipe yange, ni ikipe nakiniyemo igihe kinini , ni ikipe nisangamo akaba ari yo mpamvu mumbona mu myitozo.

Jahdeau RuhagoYacu: Hanyuma bimeze gute, ugiye gukinira APR FC igihe kingana gute mwarumvikanye cyangwa biracyari mu biganiro?

Iranzi: Ni byo navugaga nk’uko nabikubwiye APR ni ikipe nisangamo ni ikipe yo mu rugo ntabwo nakubwira ngo nje kuyikinira ariko igihe icyo ari cyo cyose nayikinira kuko ndi umwana wayo, igihe icyo ari cyo cyose yankenera nayikorera, ariko kugeza ubu turacyarimo turaganira ariko ntibivuga ko ntagomba kuza ngo nkore imyitozo cyangwa se ngo mbarwe ko ntari umwana wayo.

Kuva muri Kanama 2017, Iranzi Jean Claude yiberaga muri Zesco United yo muri Zambia adakinaKuva muri Kanama 2017, Iranzi Jean Claude yiberaga muri Zesco United yo muri Zambia adakina

Ephrem Radio Flash: Ubundi bimeze gute muri Zambia contrat yawe yari imeze gute?

Iranzi: Ndacyafite contrat(amasezerano) ntabwo kuba wambonye aha bisobanuye ko ntayifite ariko kandi bidasobanuye ko ntashoboye kujya ahantu hose nashaka, biterwa n’ubwumvikane bw’amakipe uko ari abiri.

Ephrem Radio Flash: Havuzwe byinshi ko wabuze ibyangombwa ko n’ubu utarabasha gukina muri Zambia. Ukuri kwabyo ni ukuhe?

Iranzi: Ibyo byaravuzwe ariko nari narabivuze n’ibyo bitewe n’izindi mpamvu runaka ariko ubu narabibonye nta kibazo.

Ephrem Flash: Warabibonye?

Iranzi: Hmm kugeza ubu narabibonye ntakibazo.

Ngabo Umuseke: Ni ukuvuga ngo APR FC kugira ngo igusinyishe ibiganiro biramutse bikunze, igomba kugura muri Zesco United?

Iranzi: No. ngewe ndi umukinnyi ntabwo navuga ko ako ari akazi kange. APR FC ni ikipe nkuru n’undi utari nge yamukenera, ibyo, sinibaza ko ibyo ngibyo mfite icyo nabivugaho. Iramutse inkeneye nayikinira kubera y’uko akazi kange ari mu kibuga.

Ngabo Umuseke: Ibijyanye n’ibiganiro hagati ya Zesco na APR ntakintu ubiziho?

Iranzi: No ibyo ni byo ndi kukubwira ko atari akazi kange. Akazi kange ni mu kibuga, cyangwa se wenda APR yankenera ngewe nkumvikana na APR ku giti cyange.

Ephrem: Nta kibazo byateza kuri Zesco wumvikanye na APR wowe gusa?

Iranzi: Ibyo ni ibintu bisanzwe ku mukinnyi uwo ari we wese n’iburayi umukinnyi bamukura muri equipe imwe akajya mu yindi. Nta kibazo byateza ibyo ngibyo.

Umunyamakuru: Umutoza nyirizina we mwumvikanye iki?

Iranzi: Umutoza w’iyihe kipe?

Umunyamakuru: Wa APR

Iranzi: No, Umutoza wa APR icya mbere we ndamushimira kuba ampa umwanya wo kuba nakora imyitozo. Donc sinavuga ngo hari ikintu runaka twumvikanye gishyashya cyangwa se kidasanzwe kubera y’uko niba ari umutoza nshobora kuza isaha iyo ari yo yose akaba yanshyira mu bandi bakinnyi nkakina urumva kuba twavugana cyangwa twakumvikana ni ibintu byoroshye bitewe n’uko na we ari umuntu wakinnye umupira azi buri kimwe

Jahdeau RuhagoYacu: Hanyuma n’iki wabwira abafana ba APR FC nk’ubutumwa bwihariye

Iranzi: Abafana ba APR icyo nababwira icya mbere cyo ni uko mbakunda, kubera ko aho naba ndi hose mba nyizirikana kandi nkurikirana amakuru yayo nk’umukinnyi wakiniye APR kandi nk’umuntu ukunda APR. ikindi nabizeza ni uko ibiganiro biramutse bigenze neza hagati yange n’ikipe ya APR cyangwa se n’iyo nari ndimo, nta cyambuza kuyikinira kuko ni ikipe yange nkunda kandi nisangamo.

Ephrem Flash: Ariko Iranzi uko urimo uvuga birasa nk’aho udatobora ngo uvuge tubwire ibiganiro bigeze ku ruhe rwego hagati ya Iranzi ndetse n’ikipe ya APR?

Iranzi: Ok, kuba wambonye hano ni ukuvuga ngo naje gukora muri APR kubera ko igihe icyo ari cyo cyose nshobora kuba najya muri APR, kandi bitanashobotse na byo birashoboka. Donc sinakubwira ngo mvuye gusinya muri aka kanya cyangwa se nzasinya ejo kubera ko wambonye mu myitozo.

Ephrem: Harabura iki kubera iki utarafata umwanzuro?

Iranzi: (Aseka) No ibyo ngibyo ntabwo biri ngombwa kubivuga nonaha igihe kiracyahari nibicamo nzabibatangariza ntakibazo.

Clarisse Contact: Ushobora kugira uti wenda bigeze ku rugero uru n’uru biracamo. Ese ku giti cyawe urabyiyumvamo ko byacamo ?

Iranzi : Eeh ubundi ni byo nababwiraga ngewe ndi umukinnyi wa APR nubwo naba ndi mu ikipe runaka mba nkibarwa nk’umukinnyi wa APR kuko ni na yo mpamvu mubona naje nkakora imyitozo muri APR. Ni ukuvuga ngo hagati y’ibiganiro byange na APR ntabwo ari ibintu nakubwira ngo byafata hagati y’icyumweru cyangwa ukwezi. Ni ibintu bifata igihe gitoya kubera ko uwo ari we wese twavugana muri APR ni umuntu tuba tumenyeranye ntabwo ari wa muntu uba ari mushyashya kuri ngewe.

Clarisse Contact : Biramutse biciyemo Iranzi, abafana ba APR bakunda kuvuga ko ibitego n’umusaruro byabuze ese bakwitegeho iki nibiramuka biciyemo ?

Iranzi : (Aseka) Biragoye kuba nakwizeza ibintu byinshi ariko ndibaza ko ari abafana ba APR cyangwa se abayobozi ntabwo ndi umukinnyi mushya ndi umukinnyi bazi kandi ntabwo bangura ngo bagure ibitego ahubwo bangura nk’umuntu ufite icyo ashobora kuba yakongera mu ikipe yabo kubera ko nk’iyo ukeneye umukinnyi runaka muri equipe yawe ni ukuvuga ngo uba ufite ikindi kintu ushaka kongera. So rero ni yo mpamvu nkubwira ngo kano kanya nge ngarutse muri APR nayikorera n’imbaraga zange zose nkuko byari bisanzwe. Ntakindi kintu nakubwira nje gukora uretse kwitanga mu buryo wenda nshobora kuba narayikoreraga cyangwa se umupira wange ukaba warazamutse nkaba nakora ibitandukanye n’ibyo nakoraga.

Canisius EACHAMP : Hanyuma Iranzi nkuko wabivuze uracyari mu biganiro nibikunda urasinyira ikipe ya APR na mugenzi wawe Migi na we nibikunda arasinyira APR. muhuriye muri APR byaba bivuze iki mwongeye gukinana ?

Iranzi : No ibyo ni ibintu bisanzwe ahubwo byambera byiza haje n’utari Migi, haje abarenze Migi na Migi akaza akagira n’undi azana nkuko nange naza nkagira uwo nzana. Ni ukuvuga Migi aje ni ibintu byiza, n’undi aje ni ibintu byiza icyangombwa ni uko tubona APR tukayibona ku rwego twumva dushaka cyangwa se tukayibona wenda umufana wayo yishimye kubera resultat(umusaruro) runaka cyangwa se umuyobozi wayo yishimye kubera umusaruro mwiza.

Amafoto menshi ya Iranzi Jean Claude mu myitozo ya mbere muri APR FC, mukande hano.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emile

    Kuya 11-01-2018 saa 19:12'

    Abakinyi mutuzanara nagatege bafite ikiruta twarya tuzana abo mucyiro 2 byaruta

  2. knc

    Kuya 11-01-2018 saa 15:56'

    Ariko narumiwe ! utuntu twutuyeri tudashinga mugira nicyo gituma hanze bibayobera ? ibaze niba umeze utyo warangiza ugatozwa na Jimmy murissa kweri ! yababababa!

  3. gigi

    Kuya 11-01-2018 saa 12:02'

    arko se abo sa ba rayon bafite ikibazo nimuturekere umusaza wacu di rata welcome home ma boy wacu iranziii

  4. alex rebero

    Kuya 11-01-2018 saa 08:12'

    sylive urabona abanyarwanda bose batekereje nkawe twagera kuki wikosore kuko ntandaga gaciro ufite twakugaye.

  5. Zachee

    Kuya 11-01-2018 saa 07:48'

    Ariko abakinnyi bo murwanda bari kurwego rwohasi Weeee Uziko Wagirango ntiyize Ubuse ataniyehe na rwarutabura babaza minecofin ngo niterambere rya bavandimwe. Ntakintu usubiza iyo bakimubajije

  6. mugisha

    Kuya 11-01-2018 saa 07:06'

    uwo munyagasuzugiro nashaka areke rwose, APR ntizabura abandi bakinnyi, afite agasuzuguro kanukaaaa!!! uuhhhuuhuhuhuuuu!!!! nubundi arashaje ntakidasazwe azatumarira.

  7. Twishime

    Kuya 11-01-2018 saa 06:09'

    Gutukana si indangagaciro z,abanyarwabanyarwanda
    .Niba utarize no muri nine koko ntiwize no mu Kibeho?

  8. mussa

    Kuya 11-01-2018 saa 00:13'

    niba..ashaje..aramaze..nonese..akungo..gakuze..siko..karyoshya..imboga?..gusa..muduteje..gasenyi.

  9. Gikona

    Kuya 11-01-2018 saa 00:09'

    Abakinnyi bacu bajye banatozwa kuba INTORE, rwose interview ya Iranzi irerekana ko ari kure cyaneeee, ahubwose aho muri Zesco united yahakina ate ameze kuriya kweri!!! APR nkunda inama nabagira nuko mwakwitondera uyu musaza Iranzi, gusaza ni ugusahurwa koko, uyu rwose ntacyo yatumarira muri APR FC

  10. mirima

    Kuya 10-01-2018 saa 21:45'

    mbnega agasuzuguro!!! ubu ni ugukinisha abanyamakuru cyangwa?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru