RUHAGOYACU.com

Impamvu FERWAFA itahannye umuzamu wa Rayon Sports na Omborenga basinyiye amakipe 2 mu mwaka 1 w’imikino

Mu ntangiriro z’umwaka mushya w’imikino hakunda kugaruka ibibazo bitandukanye ku bakinnyi baba bahinduranya amakipe biterwa ahanini no kutunvikana ku masezerano mashya n’amakipe baba bavuyemo cyangwa baba bashaka kwerekezamo.

Bijya bibaho ko umukinnyi ahindura ikipe agatinda kubona ibyangombwa ahanini bitewe no kuba hari ibyo aba atunvikanyeho n’ikipe avuyemo cyangwa hari amasezerano atubahirije.

Kugira ngo umukinnyi yemererwe kuba yahindura ikipe bisaba ko aba afite icyangombwa cy’ikipe avuyemo cyerekana ko nta masezerano agifitiye iyo kipe (Release letter), amasezerano mashya asinye mu ikipe yerekejemo, akanerekana ibyangombwa bimuranga, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikamukorera icyangombwa azakiniraho.

Mu Rwanda bibaho ko rimwe na rimwe abakinnyi cyangwa amakipe atubahiriza ibi, hakazamo ibibazo ahanini birangira FERWAFA ishaka uko yakunvikanisha amakipe n’abakinnyi aho kuba yakurikiza amategeko, kimwe mu gikunda kuranga uru rwego rugendera ku marangamutima kurusha amategeko.

Kuri ubu haravugwa ikibazo cy’abakinnyi 2 batarabona ibyangombwa byo gukina shampiyona muri uyu mwaka mushya w’imikino mu makipe berekejemo aribo Omborenga Fitina waguzwe na APR FC ndetse na Bashumba Abuba umuzamu wahoze muri Rayon Sports, akagurwa na Musanze, akongera akerekeza muri Rayon Sports.

Ikibazo cya Omborenga Fitina

Uyu mukinnyi wa Kiyovu Sports (Byemewe n’amategeko) akaba umukinnyi umaze iminsi agaragara mu myitozo ya APR FC aho yasinye amasezerano y’imyaka 2, yaje muri iyi kipe avuye muri MFK Topolcany yo muri Slovakia mu cyiciro cya 3.

Uyu musore yagiye muri Topolcany afite amasezerano y’umwaka na Kiyovu Sports yemeranya n’iyi kipe ko hagize igituma agaruka mu Rwanda, yaza akayikinira mu gihe cy’umwaka.

Amasezerano uyu musore yarayasinye, ariko nyuma aza kuyarengaho.
Muri Slovakia ntabwo ibintu byagenze uko Omborenga yabishakaga aza kwifuzwa n’ikipe yo muri Espagne, naho ntibyamuhira, biba ngombwa ko agaruka mu Rwanda.

Omborenga agarutse mu Rwanda yashakishwaga n’amakipe atandukanye arimo APR FC na AS Kigali (Yamutegeye avuye i Burayi), ariko biza kurangira yegukanywe na APR FC.

“ Mfite amasezerano na Kiyovu Sports, ariko ubu namaze gusinyira APR FC, amakipe yombi bambwiye ko ari mu biganiro, ubwo nibikemuka nzakina.” Omborenga Fitina aganira na Radio10, yamubazaga impanv atagaragara mu kibuga.

Uyu musore yasinye amasezerano na APR FC bitazwi n’ikipe ya Kiyovu Sports, biteza ikibazo hagati y’amakipe yombi.

APR FC yakekaga ko bishobora kuyorohera kunvikana na Kiyovu Sports bashatse guha Benedata Janvier, ariko iyi kipe irabyanga, isaba ko yabona Djihad cyangwa Manishimwe Emmanuel, kuko aribo bakinnyi ibona bari ku rwego rumwe na Omborenga.

Andi makuru agera kuri RuhagoYacu akavuga ko Urucaca rwasabye miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, APR FC isanga aya mafaranga yaba ari menshi cyane, kuko Omborenga nawe asinya amasezerano yabonye miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyabaye n’uko uyu musore yagaragaye kuri lisite z’amakipe yombi mu ntangiriro za shampiyona, kuko afite amasezerano mu makipe yombi.

Bashumba Abuba

Uyu muzamu wahoze ari u wa 3 w’ikipe ya Rayon Sports, ntabwo yakundaga kubona umwanya wo kuba yajya mu kibuga mu gihe yari mu ikipe ya Rayon Sports mu myaka ishize, aza kuza gufata icyemezo cyo gutandukana n’iyi kipe ya Rayon Sports akajya muri Musanze FC.

JPEG - 105.3 kb
Umuzamu Bashunga Abuba

Uyu musore yagiye i Musanze asinya amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe, ariko nyuma Rayon Sports iza kumbwira ko ikimwifuza, imutwara muri Tanzania mu mukino wa gicuti na Simba SC.

Byaje kurushaho kugira imbaraga ubwo iyi kipe yari igize ibyago igatakaza umuzamu Evaliste Mutuyimana witabye Imana mu buryo butunguranye.

Uyu musore yagarutse muri Rayon Sports asinya amasezerano n’iyi kipe, yibwira ko azasubiza amafaranga ya Musanze bikarangira, ariko ntibyaza kugenda uko yabiteganyaga.

Uyu musore yisanze ari ku i lisiti z’amakipe 2, kandi zose azifitiye amasezerano.

FIFA mu mategeo agenga uko abakinnyi bahinduranya amakipe mu gika cya 6, ivuga ko umukinnyi adashobora gukinira amakipe 3 mu mwaka umwe w’imikino.
FIFA iteganya ko umukinnyi usinyiye amakipe 2 mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino bidakurikije amategeko ashobora kubona igihano cy’imyaka 2 adakina.

FERWAFA ivuga ko impanvu itigeze ihana aba bakinnyi bombi, ari uko nta kipe nimwe yigeze irega, igaragaza iki kibazo.

“ Ntabwo Twahana umukinnyi runaka nta kirego gihari.” Ruboneza Prosper umuvugizi wa FERWAFA aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

“ Nibyo koko ntabwo twemera ko umukinnyi yasinyira amasezerano ikipe irenze imwe, iyo bigaragaye ko hari uwakoze ubwo buriganya, amategeko arakurikizwa umukinnyi agafatirwa ibihano byo kudakina mu myaka 2.”

“ Aha rero kuri aba bakinnyi umbaza, Abuba na Fitina nta kipe yigeze irega ivuga ko umukinnyi yasinyishije yasinye n’ahandi amasezerano, biramutse bibayeho ikirego gishyikirizwa urwego rubishinzwe umukinnyi agafatirwa ibihano.”

Mu Rwanda ni ubwo hakunda kubaho ibibazo by’abakinnyi basinyira amakipe 2 mu mwaka 1 w’imikino, umukinnyi rukumbi wabihaniwe kugeza kuri ubu ni Mulenda Abedi muri 2007 ubwo yasinyiraga Atraco na Rayon Sports, nta wundi mukinnyi urabihanirwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rutanga

    Kuya 13-10-2017 saa 20:40'

    muhumure Omborenga ntabwoba ateye na mangwende twaramukukanye icyonzicyo bizakemuka

  2. jacky

    Kuya 13-10-2017 saa 19:00'

    Ariko aba rayon kuki mukunda inkiko kurusha ubwumvikane? urishimirako bahagarika umwana 2ans abakina ngo bikumarire iki ngo mwitwaza ubwinshi harya? uravuga Super Cup uretse ko ingabo zacu zisanganwe disprine iri kurwego rwohejuru itegeko ryavugaga ko ibindi bitavuzwe hazifashishwa amategeko agenga umupira wamaguru murwanda kdi ibyabaye wibukeko ntaho bitaniye nibyabaye kumukino wa kiyovu na musanze ariko twe nka apr iyo dutsinzwe turabyemera sinkamwe mutangira kitakana abasifuzi abayobozi ferwafa reba nkigihe as kigali ibishyura warangiza mukitakana umuzamu ese aba defencere barihe kurinda bagera kumuzamu wabo niba ikipe itsinzwe buri mukinnyi wese aba yabigizemo uruhare kuko iyo agagarara neza munwamya we ntibakamuciyeho ngo bagere kumuzamu rero ba rayon ntimugakunde intambara ese mwe niba muri abere kuki uwo muzamu mwamusinyishije nyuma kdi muziko yamaze gusinyira musanze mwaranze kumwongerera amasezerano mwagirango azakunde ahanwe 2ans adakina mwiyemejeko umukinnyi uvuye iwanyu atagomba kugira amahoro aruko bimeze haba harimo ubugome bukabije pe ubwumvikane buzana amahoro mwa ba rayon mwe naho umwiryane ukurura ibitari byiza

  3. lala

    Kuya 13-10-2017 saa 14:35'

    Bavuga ’Evariste"not "Avaliste", tout de même

  4. fenty

    Kuya 13-10-2017 saa 11:33'

    Arko kiyovu ntiyibona di ngo babahe mangwende cg djihad ubwox abo babigondera koko kdi ombolenga nawe ntago ari kurwego rwo gukina muri kiyovu kbsa nibagabanye umwiryo aho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru