RUHAGOYACU.com

Ikibazo cya Internet cyatumye isomwa ry’urubanza rwa Gacinya ryimurwa

Ikibazo cya Internet cyatumye Umucamanza atabasha kubona ibyo yari akeneye byose ngo ategure umwanzuro w’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kwa Gacinya Chance Denys, bituma isomwa ryarwo ryimurwa.

Isomwa ry’urubanza Gacinya Chance Denys, usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports, akurikiranyywemo n’ubushinjacyaha ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Mutarama saa cyenda z’amanywa.

Isaha yari iteganyijwe gusomaho urubanza rwa Gacinya yageze mu cyumba cy'iburanisha hakirimo kuberamo urundi rubanzaIsaha yari iteganyijwe gusomaho urubanza rwa Gacinya yageze mu cyumba cy’iburanisha hakirimo kuberamo urundi rubanza

Kuri iyo saha, abo mu muryango we ndetse n’abanyamakuru bari bari ku ngoro y’Ubutabera bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, bategereje kumva icyemezo cy’urukiko ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’uyu muyobozi abafana ba Rayon Sports bakesha ibyishimo mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Icyakora saa kumi n’igice ni bwo byamenyekanye ko isomwa ry’urwo rubanza ritakibaye.

Amakuru RuhagoYacu yakuye ku Rukiko rwa Nyarugunga avuga ko isubikwa ry’urubanza ryatewe n’uko Umucamanza uburanisha urwo rubanza hari ibyo atabashije kubona mu gukusanya ibisabwa ngo ategure umwanzuro w’urubanza, ibyo ngo bikaba byaratewe n’ikibazo cya Internet.

Ibyo ni byo byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kwimura isomwa ry’urubanza rwa Gacinya, rikazakorwa kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama saa kumi z’umugoroba (4:00pm).

Gacinya Chance Denys akurikiranyweho ibyaha bitatu akekwaho ko yakoreye mu by'amasoko ya LetaGacinya Chance Denys akurikiranyweho ibyaha bitatu akekwaho ko yakoreye mu by’amasoko ya Leta

Gacinya Chance Deniys akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubukungu, aho muri Nzeri ubwo Akarere ka Gatsibo kitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), maze Abadepite bayigize bagasaba Ubushinjacyaha kumukurikirana nyuma y’aho Umugenzuzi w’imari ya Leta yari yaragaragaje ko yagiye ahabwa amasoko ya Leta nk’uhagarariye kompanyi yitwa MICON akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwabajijwe ikibura kugira ngo uyu mugabo akurikiranwe, busubiza busobanura ko bigoye kumukurikirana kuko igihe cyo kumukurikirana cyarangiye kuko itegeko rihana icyaha akekwaho riteganya igihano kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka n’igice kandi hakaba hashize imyaka ine.

Gacinya yafashwe tariki ya 19 Ukuboza 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. napoleon@

  Kuya 4-01-2018 saa 08:17'

  gasore , wita umuntu igisambo ushingiye kuki,? urukiko se rwaramukatiye wa njiji We? ntuzongere kdi.

 2. pazos

  Kuya 4-01-2018 saa 06:53'

  gasore we ufite amagambo mabi cyane, jya wiyubaha

 3. Theo

  Kuya 4-01-2018 saa 06:25'

  Imana iramutabara nkuko yatabayo yozefu umugore wa potifari yamufungishije.

 4. gacinya

  Kuya 4-01-2018 saa 05:59'

  Ariko koko Gacinya ararengana ahubwo bakwiriye gufunga abasohoye amafaranga ahugufunga uwo bayahaye

 5. anet

  Kuya 4-01-2018 saa 05:42'

  Iyi nkuru ntaho uhiriye na Sport !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

 6. gasore

  Kuya 3-01-2018 saa 20:35'

  ibisambo nkibyo bajye babifunga


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru